1 Samweli 1:26 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu26 Ana ati «Umbabarire, shobuja! Uhorane ubugingo, shobuja! Ni jye wa mugore wari iruhande rwawe, aha ngaha, nsenga Uhoraho. Faic an caibideilBibiliya Yera26 Uwo mugore aravuga ati “Nyagasani, ndahiye ubugingo bwawe, ni jye wa mugore wari uhagaze iruhande rwawe bwa bundi nsaba Uwiteka. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D26 Hana ni ko kubwira Eli ati: “Nyakubahwa, ndakumenyesha rwose ko ndi wa mugore wari ukuri iruhande, nganyira Uhoraho. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana26 Hana ni ko kubwira Eli ati: “Nyakubahwa, ndakumenyesha rwose ko ndi wa mugore wari ukuri iruhande, nganyira Uhoraho. Faic an caibideil |
Uriya asubiza Dawudi, ati «Ubushyinguro bw’Imana, Israheli na Yuda bari mu ngando, kandi na databuja Yowabu n’abagaragu b’umutegetsi wanjye bari mu gasozi, none jyewe ngo ningende njye iwanjye kurya, kunywa no kuryamana n’umugore wanjye! Ndahiye Imana Nyir’ubuzima, nkarahira n’ubuzima bwawe bwite, ko ntazakora ibintu nk’ibyo.»
Umwami aramubaza ati «Mbese ni ikiganza cya Yowabu kikuyobora muri ibyo byose?» Umugore aramusubiza ati «Ndahiye ubugingo bw’umwami umutegetsi wanjye, ko nta muntu ushobora kunyuza ukubiri n’ibyavuzwe n’umwami umutegetsi wanjye. Koko rero, ni umugaragu wawe Yowabu wabintegetse, kandi ni na we wabwiye umuja wawe ibyo agomba kuvuga byose.