Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 1:1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 I Ramatayimu‐Sofimu, ku musozi wa Efurayimu, hari umugabo akitwa Elikana, mwene Yerohamu, wa Elihu, wa Tohu, wa Sufu, akaba Umunyefurata.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Hariho umugabo w'i Ramatayimusofimu mu gihugu cy'imisozi ya Efurayimu, witwaga Elukana mwene Yerohamu mwene Elihu, mwene Tohu mwene Sufi w'Umwefurayimu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 I Rama y'Abasufu mu misozi y'Abefurayimu, hari hatuye Umwefurayimu witwaga Elikana mwene Yerohamu wa Elihu, wa Tohu wa Sufu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 I Rama y'Abasufu mu misozi y'Abefurayimu, hari hatuye Umwefurayimu witwaga Elikana mwene Yerohamu wa Elihu, wa Tohu wa Sufu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 1:1
21 Iomraidhean Croise  

Yerobowamu mwene Nebati yari Umwefurayimu w’i Sereda; yari umwana w’umupfakazi Seruwa kandi akaba n’umugaragu wa Salomoni, maze na we agomera umwami.


Eliyabu, Yerohamu, Elikana, Samweli.


mwene Tahati, mwene Asiri, mwene Ebiyasafu, mwene Kore,


Abavandimwe babo b’Abalevi bakoraga imirimo yose yo mu ihema ry’Ingoro y’Uhoraho.


Aroni n’abahungu be batwikiraga ibitambo ku rutambiro rw’ibitambo bitwika, no ku rutambiro rw’imibavu, bakamenya ikintu cyose cyerekeye icyumba gitagatifu rwose, bagakora imihango yo gusabira imbabazi Abayisraheli, bakurikije ibyategetswe byose na Musa, umugaragu w’Imana.


Bugorobye, haza umuntu w’umukire w’i Arimatiya, witwa Yozefu, na we akaba yari umwigishwa wa Yezu.


Nuko Eleyazari mwene Aroni na we arapfa, maze bamuhamba ku murenge umuhungu we Pinehasi yahawe, mu misozi ya Efurayimu.


Hanyuma Abagilihadi bigarurira ibyambu bya Yorudani bigana i Efurayimu. Nuko igihe umwe mu bacitse ku icumu ba Efurayimu avuze ati «Nimureke nambuke», Abagilihadi bakamubaza bati «Uri Umwefurayimu?» Iyo yasubizaga ati «Oya»,


Hariho umugabo wo mu karere k’imisozi y’i Efurayimu, akitwa Mikayahu.


Nuko muri iyo minsi — nta mwami wariho muri Israheli —, Umulevi wari utuye mu karere k’inyuma y’imisozi miremire y’i Efurayimu, afata umugore w’inshoreke w’i Betelehemu ya Yuda.


Yakundaga kwiyicarira mu nsi y’Umukindo wa Debora, hagati ya Rama na Beteli, mu misozi miremire ya Efurayimu, maze Abayisraheli bakajya bazamuka bakahamusanga, kugira ngo abacire imanza.


Uwo mugabo yitwaga Elimeleki, umugore we akitwa Nawomi, naho abahungu be bakaba Mahiloni na Kiliyoni. Bari Abanyefurata b’i Betelehemu mu gihugu cya Yuda. Nuko bajya mu gihugu cya Mowabu, maze barahatura.


Obedi abyara Yese; maze Yese abyara Dawudi.


Babyuka mu gitondo cya kare bunamira Uhoraho; nuko bataha iwabo i Rama. Elikana aryamana n’umugore we Ana, nuko Uhoraho yibuka Ana.


Dawudi yari umuhungu w’Umunyefurati w’i Betelehemu ya Yuda, witwaga Yese, wari ufite abahungu umunani. Mu gihe cya Sawuli, uwo mugabo yari ashaje, ageze mu zabukuru.


Elikana asubira iwe i Rama, naho umwana akomeza gukorera Uhoraho, mu maso y’umuherezabitambo Heli.


Hanyuma akajya asubira iwe i Rama, kuko ari ho yari atuye; akomeza gucira Abayisraheli imanza kandi ahubaka urutambiro rw’Uhoraho.


Ni ko guhaguruka aragenda, azenguruka umusozi wose wa Efurayimu n’igihugu cyose cya Shalisha ntiyazibona. Ubwo banyura mu gihugu cya Shalimu barazibura, no mu gihugu cya Benyamini ntibagira izo babona.


Ngo bagere mu gihugu cya Sufu, Sawuli abwira umugaragu we, ati «Ngwino dutahe, hato data adatangira kuduhangayikira kurusha indogobe ze.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan