Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Petero 5:7 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

7 Mujye muyitura imiruho yanyu kuko ibitaho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

7 Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

7 Ibibahagarika imitima byose mubiyegurire kuko ibitaho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

7 Ibibahagarika imitima byose mubiyegurire kuko ibitaho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Petero 5:7
23 Iomraidhean Croise  

Zibukira ikibi, ukore ikiri cyiza; shaka amahoro, abe ari yo uharanira.


Yoboka inzira igana Uhoraho, umwiringire: na we azakuzirikana,


Naho abagushakashaka bose nibahimbarwe bakwishimira! Abakunda umukiro wawe nibavuge ubudahwema, bati «Uhoraho ni igihangange!»


Mu kanwa ke hasokoka amagambo aryohereye, ariko umutima we ugahora ushoza intambara; amagambo ye aza arusha amavuta koroha, ariko ntibiyabuze kuba inkota zityaye.


Ibikorwa byawe biragize Uhoraho, maze imigambi yawe izatungane.


Ni nde muri mwe, n’aho yahagarika umutima ate, washobora kugira icyo yongera ku bugingo bwe?


Imyambaro yo yabahagarikira iki umutima? Nimwitegereze indabo zo mu gasozi uko zikura: ntiziruha, ntiziboha.


Mwibunza rero imitima muvuga ngo ’Tuzarya iki? Tuzanywa iki? Tuzambara iki?


Yezu we yari ku irango asinziriye ku musego. Bamukangura bamubwira bati


Nuko abwira abigishwa be ati «Ni cyo gituma mbabwira nti ’Mwihagarikwa imitima n’uko muzamera, ari ku bibatunga, cyangwa ku byo muzambika umubiri wanyu.’


Niba rero n’ibyo byoroheje mutabishoboye, kuki ibindi byo byatuma muhagarika imitima?


Agenza atyo abitewe n’uko aba ari umucanshuro, maze intama ntizibe zimushishikaje.


Ntimugire ikibahagarika umutima, ahubwo nimumenyeshe Imana icyo mukeneye cyose, muyisenga, muyinginga, munayishimira.


Dawudi agira agahinda kenshi cyane, kuko abantu be bendaga kumutera amabuye: buri wese yari ababaye, atekereza abahungu be n’abakobwa be. Ariko Dawudi yishyiramo akanyabugabo ku bw’Uhoraho, Imana ye.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan