Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Petero 5:5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

5 Namwe basore ni uko; nimwumvire abakuru b’ikoraniro; mwese murangwe n’ukwiyoroshya, kugira ngo mushobore gufashanya kivandimwe, kuko byanditswe ngo «Imana irwanya abikuza, ariko abiyoroshya ikabagirira ubuntu.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

5 Namwe basore mugandukire abakuru. Mwese mukenyere kwicisha bugufi kugira ngo mukorerane, kuko Imana irwanya abibone naho abicisha bugufi ikabahera ubuntu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

5 Namwe basore, mujye mwumvira ababaruta ubukuru. Ndetse mwese mukenyere kwicisha bugufi, buri wese amere nk'uhereza mugenzi we. Ibyanditswe biravuga ngo: “Imana irwanya abirasi, abiyoroshya ikabahera ubuntu.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

5 Namwe basore, mujye mwumvira ababaruta ubukuru. Ndetse mwese mukenyere kwicisha bugufi, buri wese amere nk'uhereza mugenzi we. Ibyanditswe biravuga ngo: “Imana irwanya abirasi, abiyoroshya ikabahera ubuntu.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Petero 5:5
27 Iomraidhean Croise  

Ubu rero, Uhoraho Mana, haguruka, wowe n’Ubushyinguro burimo imbaraga zawe, maze uze aha hantu h’uburuhukiro! Abaherezabitambo bawe, Uhoraho Mana, nibagire amahoro, kandi n’abayoboke bawe nibasabagizwe n’ibyishimo!


kuko, acubya uwikuza, agakiza uwiyoroheje;


Narangwagaho ubutungane, kandi bunyizihiye, ubutabera ni bwo bwari igishura n’ikamba ryanjye.


abaherezabitambo bayo mbasesureho umukiro, n’abayoboke bayo bazavuze impundu.


Abaherezabitambo bawe nibambare ubutungane, maze abayoboke bawe bavuze impundu.


N’ubwo Uhoraho akomeye bwose, ntabura kwita ku baciye bugufi, naho abirasi akabamenyera kure!»


kuko byaruta ko bakubwira ngo «Tambuka uze hano», aho gusuzugurirwa imbere y’igikomangoma.


Asuzugura abapfayongo, agatonesha abicisha bugufi.


Kuko avuze atya, Usumba byose, agahoraho iteka, n’izina rye rikaba ritagatifu: Jyewe ndi Nyir’ubutagatifu ngasumba byose, nkaba no hafi y’uwicuza n’uwiyoroshya, kugira ngo nsubize ubuzima abasuzuguwe, mpembure imitima yashengutse.


Ndasabagizwa n’ibyishimo muri Uhoraho, umutima wanjye uhimbajwe n’Imana yanjye, kuko yanyambitse umwambaro w’umukiro, akansesuraho umwitero w’ubutungane. Nishimye nk’umukwe utamirije ikamba rye, cyangwa umugeni witatse imirimbo ye.


Ikindi kandi, ibi byose byakozwe n’ikiganza cyanjye, ibyaremwe byose ni ibyanjye, uwo ni Uhoraho ubivuze. Ariko uwo nitaho cyane ni umukene, ufite umutima ushavuye kandi akubaha ijambo ryanjye.


Abami bose baturiye inyanja bazava ku ntebe zabo, bakuremo ibishura byabo, biyambure n’imyambaro yabo itatse. Bazatahwa n’ubwoba bicare hasi, batengurwe ubutitsa kandi bagwe mu kantu kubera ibikubayeho.


Umutwe wejeje imvi ujye uhaguruka uwubahirize, maze ujye ugirira umukambwe icyubahiro cyinshi. Nugenza utyo ni ho uzaba wubashye Imana yawe. Ndi Uhoraho.


Kuri mwe rero, si ko bimeze. Ahubwo umukuru muri mwe nagenze nk’aho ari we muto, kandi umutware ahinduke umugaragu.


Mukundane urukundo rwa kivandimwe, mushyire imbere icyahesha buri wese icyubahiro.


Ahubwo nimwiyambike Nyagasani Yezu Kristu kandi ntimukishinge umubiri ngo mukore ibyo wifuza.


Mujye mworoherana kubera igitinyiro mufitiye Kristu.


Ntimukagire icyo mukora mubitewe n’ishyari cyangwa ukwikuza, ahubwo mwicishe bugufi, buri muntu yibwire ko abandi bamuruta.


Naho mwebwe, ntore z’Imana, mukaba abatagatifu bayo ikunda byimazeyo, nimugire umutima wuje impuhwe, ubugiraneza, ubwiyoroshye, ituze, n’ukwiyumanganya.


Ntukabwire nabi umuntu usheshe akanguhe, ahubwo ujye umuhugura nk’umubyeyi. Abasore, ujye ubafata nka bene so;


Nimwumvire abayobozi banyu kandi mubashobokere, kuko ari bo bashinzwe roho zanyu kandi bakazazibazwa. Bityo bazashobora kubikorana ibyishimo, aho kubikora binuba, kuko ibyo nta kamaro byabagirira.


Nyamara, Imana iduha ingabire yisumbuyeho, kuko Ibyanditswe bigira biti «Imana yima abirasi, ariko abiyoroshya ikabagirira ubuntu.»


Ahasigaye, nimutekereze ibihuje, mugirirane impuhwe, mukundane urwa kivandimwe, mube abanyambabazi kandi mwicishe bugufi.


Nuko rero, ubwo Kristu yababaye mu mubiri, icyo gitekerezo abe ari cyo namwe mwishingikirizaho; kuko uwababaye mu mubiri, aba atandukanye n’icyaha


Nyamara bazabyibarizwa n’Imana, Yo yiteguye gucira imanza abazima n’abapfuye.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan