Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Petero 5:12 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

12 Mbandikiye muri make, nifashishije Silivani mbonamo umuvandimwe w’indahemuka, kugira ngo mbashishikaze kandi mbemeze ko ari ingabire nyakuri y’Imana mwihambiriyeho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

12 Mbandikiye uru rwandiko rw'amagambo make, rwanditswe n'ukuboko kwa Siluwano, mwene Data wo kwizerwa, uko ntekereza mbahugura, mpamya, yuko ubuntu bw'Imana navuze ari ubw'ukuri, nimubuhagararemo mushikamye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

12 Mbandikiye aya magambo make mfashijwe na Silasi, uko mbibona ni umuvandimwe w'indahemuka. Nashatse kubatera akanyabugabo, nkanabemeza ko ibyo mbandikiye ari byo buntu nyakuri Imana yabagiriye kugira ngo mubwishingikirizeho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

12 Mbandikiye aya magambo make mfashijwe na Silasi, uko mbibona ni umuvandimwe w'indahemuka. Nashatse kubatera akanyabugabo, nkanabemeza ko ibyo mbandikiye ari byo buntu nyakuri Imana yabagiriye kugira ngo mubwishingikirizeho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Petero 5:12
24 Iomraidhean Croise  

Petero amaze kumubona, abwira Yezu, ati «Nyagasani, naho se uyu we bite?»


Ngo agereyo, abona ineza Imana yari yabagiriye, biramushimisha. Nuko arabihanangiriza ngo bizirike kuri Nyagasani babikuye ku mutima.


Ubwo byose bamaze kubyumvikanaho, Intumwa n’abakuru b’ikoraniro biyemeza kwitoramo bamwe muri bo, ngo babatume i Antiyokiya kumwe na Pawulo na Barinaba. Nuko hatorwa Yuda witwa Barisaba na Silasi, abantu b’imena mu bavandimwe.


Nyamara ku bwanjye, ndahamya ko amagara yanjye bwite nta cyo amariye; icya ngombwa ni ukurangiza isiganwa ryanjye n’umurimo Nyagasani Yezu yanshinze wo guhamya Inkuru Nziza y’ineza Imana ibagirira.


Ku bwe twashyikiriye, mu kwemera, iyi neza tuganjemo, none twiratira gutegereza ikuzo ry’Imana.


Bavandimwe, ndabibutsa Inkuru Nziza nabagejejeho, ari yo mwakiriye kandi mukaba muyihambiriyeho,


Koko rero, Umwana w’Imana, Kristu Yezu, twamamaje iwanyu, jyewe, Silivani na Timote, si uko ateye. Ntiyabaye icyarimwe «yego» na «oya», yabaye «yego» gusa!


Nta bwo dushaka kubagora mu byerekeye ukwemera, kuko ukwemera kwanyu kutajegajega, ahubwo turabafasha ngo muhimbarwe.


ikampishurira ibanga ryayo nk’uko maze kubibandikira muri make.


Kugira ngo mumenye uko meze n’icyo nkora, mbatumyeho Tushiko, umuvandimwe nkunda, akaba n’umufasha wanjye w’indahemuka muri Nyagasani.


Mugenzi wacu Epafurasi dufatanyije umurimo, ni we wayibigishije.


Ibinyerekeyeho byose muzabibwirwa na Tushiko, uwo muvandimwe nkunda wandwanyeho kandi twafatanyije umurimo wa Nyagasani.


Mboherereje na Onezimi, uwo muvandimwe nkunda kandi w’inyangamugayo, ngo bazane maze babamenyeshe ibyabaye ino byose.


Jyewe Pawulo, na Silivani, na Timote kuri Kiliziya y’Abanyatesaloniki, yibumbiye ku Mana Data no kuri Nyagasani Yezu Kristu: tubifurije ineza n’amahoro.


Jyewe Pawulo, na Silivani, na Timote kuri Kiliziya y’Abanyatesaloniki, yibumbiye ku Mana Data no kuri Nyagasani Yezu Kristu:


Bavandimwe, ndabinginze ngo mwakire iri jambo ryo kubatera umwete, bikaba byatumye mbandikira ntarambuye.


Nimuhore rero mwiteguye, mube maso kandi mushyire amiringiro yanyu yose mu ngabire muzahabwa igihe Yezu Kristu azaba yigaragaje.


mufashanye buri wese akurikije ingabire yahawe, mbese mube nk’abagabuzi beza b’ingabire zinyuranye z’Imana.


Nanone kandi, mpora mbibibutsa n’ubwo nyine mubizi neza kandi mukaba mukomeye muri uko kuri.


Bitaruye inzira iboneye, bayoba bakurikira inzira ya Balamu mwene Bewori wemeye gushukwa n’igihembo cy’ubugome,


Ku byerekeye rero Demetiriyo, abantu bose baramushima, ndetse n’Ukuri ubwako kurabihamya. Natwe kandi turamushima, kandi uzi ko ibyo duhamya ari ukuri.


Nkoramutima zanjye, nifuje cyane kubandikira ku byerekeye ugucungurwa twese dusangiye; none nsanze ari ngombwa kubikora, kugira ngo mbashishikarize kurwanira ukwemera kwashyikirijwe burundu abatagatifujwe.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan