Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Petero 5:10 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

10 Nyamara nimumara kubabazwa igihe kigufiya, Imana nyir’ubuntu bwose, Yo yabahamagariye ikuzo rihoraho muri Kristu, izabasubiza imbaraga, ibatere inkunga, ibakomeze kandi ibagire indatsimburwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

10 Kandi Imana igira ubuntu bwose yabahamagariye ubwiza bwayo buhoraho buri muri Kristo, izabatunganya rwose ubwayo ibakomeze, ibongerere imbaraga nimumara kubabazwa akanya gato.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

10 Ariko nimumara kubabazwa igihe gito, Imana ubwayo igira ubuntu byuzuye izababoneza, ibakomeze ibahe imbaraga no kutajegajega. Erega ni yo yabahamagaye ngo muhabwe ku ikuzo ryayo rihoraho riri muri Kristo!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

10 Ariko nimumara kubabazwa igihe gito, Imana ubwayo igira ubuntu byuzuye izababoneza, ibakomeze ibahe imbaraga no kutajegajega. Erega ni yo yabahamagaye ngo muhabwe ku ikuzo ryayo rihoraho riri muri Kristo!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Petero 5:10
39 Iomraidhean Croise  

Umutima wanjye urashengurwa n’agahinda, unzahure ukurikije ijambo ryawe.


N’aho naba mu makuba y’urudubi, urangoboka ukambeshaho; ukubitagura abanzi banjye, maze indyo yawe igatuma mbatsinda.


Ariko wowe, Nyagasani, Mana y’imbabazi n’impuhwe, wowe utinda kurakara, wowe wuje urukundo n’ubudahemuka,


Nyagasani, wowe ugwa neza kandi ukagira ibambe, wowe ugirira impuhwe zihebuje abakwirukira bose.


Imbaraga zabo zizaba muri Uhoraho, kandi baziratane izina rye, uwo ni Uhoraho ubivuze.


Nzakomeza ubutwari bw’inzu ya Yuda, nkize n’inzu ya Yozefu. Nzabasubiranya kuko mbafitiye impuhwe nk’aho ntigeze mbatererana; nzabumva kuko ndi Uhoraho, Imana yabo.


ariko nagusabiye kugira ngo ukwemera kwawe kudatezuka. Nawe rero, numara kwisubiraho, uzakomeze abavandimwe bawe.»


Imana, Yo soko y’amizero, nibuzuze ihirwe ryose n’amahoro mu kwemera kugira ngo musenderezwe ukwizera ku bw’ububasha bwa Roho Mutagatifu.


Imana soko y’ukwihangana n’uguhumurizwa, irabahe no guhuza ibitekerezo nk’uko Kristu Yezu abishaka,


Nihasingizwe Imana, Yo ifite ububasha bwo kubakomeza bihuje n’Inkuru Nziza nabashyikirije namamaza Yezu Kristu, nkurikije iyobera ryari ryaracecetswe kuva kera kose,


Igihe abana bataravuka, nta cyiza cyangwa ikibi barakora, kugira ngo umugambi w’Imana ukomeze ushingire ku butore,


ibyo bibumbano ni twebwe yahamagaye tutavuye mu Bayahudi gusa, ahubwo ndetse no mu Banyamahanga.


Bavandimwe, mbinginze mu izina ry’Umwami wacu Yezu Kristu, ngo muhuze ibitekerezo, mwirinde kwicamo ibice; ahubwo muhuze umutima n’umugambi.


Ni indahemuka, Imana yabahamagariye kugirana ubumwe n’Umwana wayo Yezu Kristu, Umwami wacu.


Ahasigaye rero, bavandimwe, muhorane ibyishimo, mutere imbere, muterana inkunga, mushyire hamwe, mubane mu ituze, bityo Imana yuje urukundo n’amahoro izabana namwe.


Kandi n’amagorwa yacu muri iki gihe gihita nta cyo adutwaye, uyagereranije n’ikuzo adutegurira ry’akataraboneka kandi rizahoraho.


Nshobora byose muri Kristu untera imbaraga.


mushore imizi muri We, kandi mube ari We mwishingikirizaho, mukomejwe n’ukwemera babatoje, mushimira Imana ubudahwema.


tubashishikaza, tubatera inkunga, kandi tubingingira gutunganira Imana Yo ibahamagarira ingoma yayo n’ikuzo ryayo.


Ngicyo icyo yabatoreye, ibigirishije Inkuru Nziza twamamaza, kugira ngo muronke ikuzo ry’Umwami wacu Yezu Kristu.


bo nyine nibabahumurize kandi babahe gukomera mu byiza byose mukora cyangwa muvuga.


Nyagasani ni indahemuka: azabakomeza, abarinde Nyakibi.


Rwana intambara nyayo y’ukwemera, uronke ubugingo bw’iteka wahamagariwe, nk’uko wabyiyemeje igihe wahamyaga ukwemera kwawe ushize amanga, mu ruhame rwa benshi.


Yo yadukijije, ikanaduhamagarira kuba intungane, itabitewe n’ibikorwa byacu, ahubwo ibitewe n’umugambi wayo bwite, kimwe n’ineza yayo, ya yindi twaherewe muri Kristu Yezu mbere y’ibihe byose,


Ni cyo gituma nihanganira byose mbigirira abo Imana yatoye, kugira ngo na bo babone umukiro uba muri Kristu Yezu, babone n’ikuzo rizahoraho iteka.


Ni cyo gituma Kristu yabaye ishingiro ry’Isezerano rishya, kuko yapfiriye gukiza ibicumuro by’abari bakigengwa n’Isezerano rya mbere, kandi ngo abatowe bazahabwe umurage w’iteka wabasezeranijwe.


ahubwo mube intungane mu migenzereze yanyu yose, mbese nk’uko Uwabahamagaye na We ari intungane,


mufashanye buri wese akurikije ingabire yahawe, mbese mube nk’abagabuzi beza b’ingabire zinyuranye z’Imana.


Nihagira uterura kuvuga, abigire nk’aho yigisha amagambo y’Imana; nihagira ukora umurimo uyu n’uyu, bibe nk’aho akoreshwa n’imbaraga ahawe n’Imana, kugira ngo Imana isingizwe ku buryo bwuzuye, ku bwa Yezu Kristu, We ukwiriye ikuzo n’ububasha uko ibihe bigenda bisimburana iteka. Amen!


Koko ni We watugabiye mu bubasha bwe bwahebuje ibyo twagombaga byose byerekeye ubugingo n’ubusabaniramana, igihe atumenyesheje Uwaduhamagarishije ikuzo rye n’imbaraga ze bwite.


Dore isezerano we ubwe yadusezeranyije: ni iryo kuzaduha ubugingo buhoraho.


Imana imwe rukumbi n’Umukiza wacu, ibarinde icyabagusha icyo ari cyo cyose, ibahingutse mu byishimo muri abaziranenge imbere y’ikuzo ryaro,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan