Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Petero 4:16 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

16 Nihagira uhorwa ko ari umukristu, ntibikamutere isoni, ahubwo ajye akuza Imana ku mpamvu y’iryo zina.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

16 Ariko umuntu nababazwa azira kuba Umukristo ntagakorwe n'isoni, ahubwo ahimbaze Imana ku bw'iryo zina.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

16 Nyamara nahōrwa ko ari umukristo ntibikamutere isoni, ahubwo asingize Imana kubera ko ahōwe iryo zina.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

16 Nyamara nahōrwa ko ari umukristo ntibikamutere isoni, ahubwo asingize Imana kubera ko ahōwe iryo zina.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Petero 4:16
20 Iomraidhean Croise  

Mu burasirazuba barasingiza Uhoraho, mu birwa byo mu nyanja bararata izina ry’Uhoraho, Imana ya Israheli.


Cyakora Nyagasani Uhoraho arantabara, agatuma ibitutsi bitanca intege. Uruhanga rwanjye ndarukomeza nk’ibuye, kandi nzi ko ntazakorwa n’ikimwaro.


Wigira ubwoba, kuko utazakorwa n’ikimwaro, wimanjirwa, kuko utazongera gukozwa isoni, ukazibagirwa ikimwaro cyo mu bukumi bwawe, n’umugayo wo mu bupfakazi bwawe ntuwibuke ukundi.


ahamusanze amuzana i Antiyokiya. Bahamara umwaka wose bakorera iyo Kiliziya kandi bigisha inteko nyamwinshi y’abantu. Aho i Antiyokiya nyine, ni ho abigishwa bitiwe bwa mbere na mbere «Abakristu».


Nuko Agripa abwira Pawulo, ati «Erega ndabona uko utekereza, hari hato ukanyemeza kuba umukristu!»


Ariko rero, turashaka kumva icyo wowe ubwawe ubitekerezaho, kuko tuzi ko hose barwanya izo nyigisho z’ako gatsiko urimo.»


Intumwa ngo zive mu Nama nkuru, zigenda zishimye kuko zagize ihirwe ryo kugirirwa nabi, zizira izina rya Yezu.


Icyo ntegereje kandi nizeye ndashidikanya, ni uko ntazakorwa n’isoni ahubwo ubu n’iteka ryose nzahesha Kristu ikuzo nta mususu, haba mu bugingo bwanjye, haba mu rupfu rwanjye.


Kuko mutahawe gusa kwemera Kristu, mwahawe no kubabara ari We mugirira,


Ni na yo mpamvu ituma mbabara bene aka kageni; ariko nta soni binteye; koko rero nzi Uwo nemeye, kandi sinshidikanya ko ashoboye kurinda ibyo yanshinze kugeza kuri wa Munsi w’ukuza kwe.


Si bo se batuka izina rya Kristu mwitiriwe?


Nimugire imyifatire myiza imbere y’abatemera Imana nyakuri, kugira ngo n’ubwo babasebya nk’aho muri abagiranabi, bazamurikirwe n’ibikorwa byanyu, maze basingize Imana ku munsi izaziraho.


Nihagira uterura kuvuga, abigire nk’aho yigisha amagambo y’Imana; nihagira ukora umurimo uyu n’uyu, bibe nk’aho akoreshwa n’imbaraga ahawe n’Imana, kugira ngo Imana isingizwe ku buryo bwuzuye, ku bwa Yezu Kristu, We ukwiriye ikuzo n’ububasha uko ibihe bigenda bisimburana iteka. Amen!


Muzishime nibabatuka babaziza izina rya Kristu, kuko Roho nyir’ikuzo, ari na we Roho w’Imana, azaba ari kumwe namwe.


Bityo rero, abababara bazira ugushaka kw’Imana, nibaragize amagara yabo Umuremyi w’indahemuka, bakomeza gukora ibyiza.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan