Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Petero 3:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Imirimbire yanyu ntikabe iy’inyuma: imisatsi iboshye, impeta za zahabu cyangwa imyenda y’akarusho;

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

3 Umurimbo wanyu we kuba uw'inyuma, uwo kuboha umusatsi cyangwa uwo kwambara izahabu cyangwa uwo gukānisha imyenda,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Umurimbo wanyu ntukabe uw'inyuma nko kuboha imisatsi, kwambara ibyakozwe mu izahabu cyangwa se imyambaro y'akarusho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Umurimbo wanyu ntukabe uw'inyuma nko kuboha imisatsi, kwambara ibyakozwe mu izahabu cyangwa se imyambaro y'akarusho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Petero 3:3
22 Iomraidhean Croise  

Igihe ingamiya zimaze kunywa, wa mugabo afata impeta ya zahabu y’uburemere bw’igice cy’isikeli, arayimwambika, naho ku maboko amwambika ibitare bya zahabu y’uburemere bw’amasikeli cumi.


Namubajije nti ’Uri umukobwa wa nde?’ Ati ’Ndi umukobwa wa Betuweli, umuhungu Milika yabyariye Nahori.’ Nuko mperako mwambika impeta ku zuru, mwambika n’ibitare ku maboko.


Hanyuma azana feza, azana zahabu n’imyenda, abiha Rebeka; aha na musaza we, na nyina, ibintu by’igiciro kinini.


Yehu agiye kwinjira muri Yizireyeli, Yezabeli aba yabimenye. Yisiga imiti ku maso, asokoza imisatsi, maze arungurukira mu idirishya.


Imyambaro yawe irahumura imibavu ya manemane, ishangi, n’ububani; ukanacurangirwa inanga nziza mu ngoro itatse amahembe y’inzovu.


Ahubwo buri mugore azasange mugenzi we baturanye cyangwa umucumbikiye, amutire ibintu bya feza, n’ibintu bya zahabu, n’imyambaro muzambika abahungu n’abakobwa banyu, bityo muzasahure Abanyamisiri.»


Aroni arababwira ati «Nimukure impeta za zahabu ku matwi y’abagore banyu, n’ay’abahungu banyu n’abakobwa banyu, maze muzinzanire.»


Imbaga yumvise ayo magambo akarishye, irashavura, maze ntihagira umuntu wambara iby’umurimbo.


Haza abagabo kimwe n’abagore; ab’umutima ugira ubuntu bazana amaherena, n’impeta, n’inigi, n’ibintu bya zahabu by’amoko yose, maze buri muntu wabituraga Uhoraho, akabimuhereza nk’uko batura zahabu.


Akora igikarabiro mu muringa, n’urugata rwacyo mu muringa, hamwe n’indorerwamo z’abagore babaga ku izamu ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.


Kanguka, kanguka, Siyoni, usubirane ishema ryawe! Yeruzalemu, murwa mutagatifu, ambara imyambaro yawe y’ikuzo, kuko guhera ubu, utagenywe n’uwahumanye batazongera kukwinjiramo ukundi.


Ndasabagizwa n’ibyishimo muri Uhoraho, umutima wanjye uhimbajwe n’Imana yanjye, kuko yanyambitse umwambaro w’umukiro, akansesuraho umwitero w’ubutungane. Nishimye nk’umukwe utamirije ikamba rye, cyangwa umugeni witatse imirimbo ye.


Umukobwa ukiri muto yakwibagirwa imirimbo ye, cyangwa se uwashyingiwe akibagirwa umweko we? Nyamara umuryango wanjye waranyibagiwe, hashize igihe kirekire.


Wowe se, ubwo uragokera iki? Wambara imihemba n’imitako ya zahabu, n’amaso yawe ukayasiga ibiyahindura ukundi! Urarushywa n’ubusa wigira mwiza, kuko abakurarikiraga bakuzinutswe, ahubwo bakaba bashaka kukurimbura.


Si n’ibyo byonyine kandi, mwahamagaje abantu baturutse kure, mubatumyeho intumwa maze baraza. Ngo mubabone baje muriyuhagira, mwisiga mu maso, mushyiramo imitamirizo yanyu,


Kandi ntimukigane ibi bihe turimo, ahubwo nimuhinduke, mwivugururemo ibitekerezo, kugira ngo muzajye mumenya neza ugushaka kw’Imana, ikiri cyiza, icyashimisha n’ikiboneye.


bamaze kwitegereza imigenzereze yanyu myiza kandi ishyira mu gaciro.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan