Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Petero 3:22 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

22 wazamutse mu ijuru, none akaba ari iburyo bw’Imana, akayobokwa n’Abamalayika, Abanyabutegetsi n’Abanyabubasha.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

22 uri iburyo bw'Imana, kuko yagiye mu ijuru amaze guhabwa gutwara abamarayika n'abafite ubutware n'imbaraga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

22 wagiye mu ijuru akaba ari iburyo bw'Imana, aho yahawe kugenga abamarayika n'ibinyabushobozi n'ibinyabubasha.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

22 wagiye mu ijuru akaba ari iburyo bw'Imana, aho yahawe kugenga abamarayika n'ibinyabushobozi n'ibinyabubasha.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Petero 3:22
24 Iomraidhean Croise  

Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Uhoraho yabwiye Umutegetsi wanjye, ati «Icara iburyo bwanjye, kugeza igihe abanzi bawe mbagira umusego w’ibirenge byawe!»


’Nyagasani yabwiye Umutegetsi wanjye, ati: Icara iburyo bwanjye kugeza igihe abanzi bawe mbahindura imisego y’ibirenge byawe.’


Yezu arabegera, arababwira ati «Nahawe ububasha bwose mu ijuru no ku isi.


Kandi Dawudi ubwe yaravuze ati ‘Nyagasani yabwiye Umutegetsi wanjye ati ’Icara iburyo bwanjye, kugeza igihe abanzi bawe mbahindura imisego y’ibirenge byawe’.


Nuko Nyagasani Yezu amaze kubabwira atyo, ajyanwa mu ijuru, maze yicara iburyo bw’Imana.


Kandi Dawudi ubwe mu gitabo cya Zaburi yaravuze ati ’Nyagasani yabwiye Umutegetsi wanjye, ati: Icara iburyo bwanjye,


Ubwo rero Imana iherewe ikuzo muri we, n’Imana izamuha ikuzo muri yo, kandi dore iri hafi yo kumukuza.


Barababaza bati «Yemwe bagabo b’i Galileya, ni iki kibahagaritse aho mureba mu ijuru? Yezu uwo ubavanywemo akajyanwa mu ijuru, azaza nk’uko mumubonye ajya mu ijuru.»


Uwo ijuru rigomba kwakira kuzageza ku bihe by’ivugururwa ry’ibintu byose: ngibyo ibyo Imana yavugishije Abahanuzi bayo batagatifu bo mu bihe bya kera.


Ni nde uzazicira urubanza? Ko Kristu Yezu yapfuye, ndetse ko yazutse, We uri iburyo bw’Imana, akaba anadutakambira.


Koko rero simbishidikanya: ari urupfu, ari ubugingo, ari abamalayika, ari ibinyabubasha, ari iby’ubu, ari ibizaza, ari ibinyamaboko,


Nuko byose bizarangire, igihe azegurira Ubwami Imana se, amaze gusenyagura icyitwa ubuhangange, ubutegetsi n’ububasha cyose.


Ubwo mwazukanye na Kristu, nimuharanire ibyo mu ijuru, aho Kristu ari, yicaye iburyo bw’Imana;


Ni nde wo mu bamalayika bayo Imana yigeze ibwira iti «Icara iburyo bwanjye, kugeza ko abanzi bawe mbahinduramo akabaho ushyira mu nsi y’ibirenge byawe».


Mwana uwo, ni We buranga bw’ikuzo ry’Imana n’ishusho rya kamere yayo, ni na We kandi uhagaritse byose ku bubasha bw’ijambo rye. Amaze rero kuhagira abantu ibyaha byabo, yicaye iburyo bwa Nyirikuzo mu ijuru.


Kandi igihe yohereje imfura yayo ku isi, yaravuze iti «Abamalayika bose b’Imana bazamupfukamire.»


Kristu We, aho amariye guhereza igitambo rukumbi gihongerera ibyaha, «yicaye iburyo bw’Imana ubuziraherezo»,


duhanze amaso Yezu, We ntangiriro n’iherezo ry’ukwemera kwacu, We wemeye guhara ibyishimo byari bimukwiye, akiyumanganya umusaraba adatinya ko byamuviramo ikimwaro, nuko kuva ubwo akicara iburyo bw’intebe y’Imana.


Ubwo dufite Umuherezagitambo mukuru uhebuje, watashye mu ijuru, Yezu, Umwana w’Imana, nitwikomezemo ukwemera.


ha handi Yezu yatubanjirije kwinjira, ari Umuherezagitambo mukuru kandi w’iteka ryose, wo mu cyiciro cya Malekisedeki.


Ingingo y’ingenzi y’ibyo tuvuga ni uko dufite Umuherezagitambo mukuru wa bene ako kageni, wicaye mu ijuru iburyo bwa Nyirikuzo,


Koko, Kristu ntiyinjiye mu ngoro yubatswe n’abantu yacaga amarenga y’Ingoro y’ukuri, ahubwo yatashye mu ijuru ubwaryo, kugira ngo aduhagararire ubu ngubu imbere y’Imana.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan