Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Petero 3:20 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

20 ba bandi bigomekaga ku Mana kera, mu gihe Yo yihanganaga birebire, kugeza kuri ya minsi Nowa yubakaga ubwato, ari bwo bwinjiwemo n’abantu bake, bagera ku munani, maze bagakizwa n’amazi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

20 ya yindi itumviraga Imana kera, ubwo kwihangana kwayo kwategerezaga mu minsi ya Nowa inkuge ikibāzwa. Muri yo bake bararokotse ndetse ni umunani, bakijijwe n'amazi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

20 Ni zo ba bantu bari baragomeye Imana, na yo ikabihanganira igihe cyose Nowa yubakaga bwa bwato bunini. Muri ubwo bwato hagiyemo abantu bake gusa, ndetse ni umunani bonyine bakijijwe n'amazi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

20 Ni zo ba bantu bari baragomeye Imana, na yo ikabihanganira igihe cyose Nowa yubakaga bwa bwato bunini. Muri ubwo bwato hagiyemo abantu bake gusa, ndetse ni umunani bonyine bakijijwe n'amazi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Petero 3:20
28 Iomraidhean Croise  

Imana ibwira Nowa, iti «Ikinyamubiri cyose kigiye gutsembwa! Dore, isi yuzuye ubwicanyi kubera abantu; ngiye kubatsemba hamwe n’ibiri ku isi byose.


Nuko Uhoraho aravuga ati «Umwuka wanjye ntuzongera kuguma mu muntu ngo arambe igihe kirekire; ni ikinyamubiri, kandi kubera amakosa ye, iminsi ye ntizarenga imyaka ijana na makumyabiri.»


Uhoraho arareba asanga ububi bw’abantu bwakwiriye ku isi; ibitekerezo by’umutima wabo nta bindi bitari ubugizi bwa nabi.


Nowa ariko agira ubutoni mu maso y’Uhoraho.


Uwo munsi nyine Nowa n’abahungu be: Semu, Kamu na Yafeti, muka Nowa n’abakazana be, binjira mu bwato.


Imana yibuka Nowa, yibuka n’inyamaswa zose n’amatungo yose yari kumwe na we mu bwato. Imana ihuhera umuyaga ku isi, maze amazi aratuza.


Nuko Nowa asohokana n’abana be, n’umugore we, n’abakazana be.


Nyamara, Uhoraho ategereje ko igihe kigera akabibuka, agiye guhaguruka, kugira ngo abagaragarize impuhwe ze, kuko Uhoraho ari Imana itabera: barahirwa abamwiringira bose !


Mbega ukuntu umuryango ugana mu bugingo ufunganye, n’inzira ijyayo ikaba impatanwa, maze bikabonwa na bake!


Mwitinya, bushyo bukiri mbarwa, kuko Umubyeyi wanyu yishimiye kubaha Ingoma.


Nuko abemeye izo nyigisho barabatizwa, uwo munsi biyongeraho abantu bagera ku bihumbi bitatu.


Bityo rero Imana yashatse kwerekana uburakari bwayo no kugaragaza ububasha bwayo. Yihanganiye bihagije ibibumbano bibi byari bikwiriye kujanjagurwa.


Yarayitagatifuje, ayisukuza amazi n’ijambo ribiherekeza,


Aho Nowa amariye kumenyeshwa ibyari bitaraba, ukwemera kwatumye adashidikanya maze aremekanya ubwato bwo kurokoreramo umuryango we. Ubwo ahamya isi icyaha, maze asigara ari ingenerwamurage y’ubutungane buturuka ku kwemera.


Mwasukuwe imitima yanyu mwumvira ukuri, kugira ngo mugire urukundo rwa kivandimwe ruzira uburyarya. Nimukundane ubudatezuka n’umutima wanyu wose,


kuko mwashyikiriye igihembo cy’ukwemera kwanyu, ari cyo umukiro wanyu.


Koko rero, mwari mumeze nk’intama zatatanye, none ubu ngubu mwagarukiye umushumba n’umurinzi wanyu.


Nuko ajya kwigisha ndetse n’abari bafungiye mu buroko bw’Ikuzimu,


Bityo rero, abababara bazira ugushaka kw’Imana, nibaragize amagara yabo Umuremyi w’indahemuka, bakomeza gukora ibyiza.


Nta n’ubwo yababariye isi ya kera, ahubwo yazanye umwuzure urenga ku isi y’abagome, ariko yizigamira Nowa, umwe muri ba bandi munani barokotse, kuko yamamazaga iby’ubutungane.


Kandi mumenye ko Nyagasani akomeza kubihanganira agira ngo abakize, nk’uko na Pawulo, umuvandimwe wacu dukunda, yabibandikiye akurikije ubushishozi yahawe.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan