Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Petero 3:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 bamaze kwitegereza imigenzereze yanyu myiza kandi ishyira mu gaciro.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

2 babonye ingeso zanyu zitunganye zifatanije no kūbaha.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 Bazareba gusa imyifatire yanyu itagira amakemwa n'ukuntu mwubaha.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 Bazareba gusa imyifatire yanyu itagira amakemwa n'ukuntu mwubaha.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Petero 3:2
13 Iomraidhean Croise  

Nuko rero namwe, buri mugabo nakunde umugore we uko yikunda, n’umugore yubahe umugabo we.


Bacakara namwe, nimwumvire ba shobuja ba hano ku isi; mujye mububaha kandi mubatinye, nta buryarya ku mutima, nk’aho mwakumviye Kristu ubwe.


Nyamara rero, nimukore ibikwiranye n’Inkuru Nziza ya Kristu. Bityo, nindamuka nje maze nkababona, cyangwa se nintahaba, nzumve ko mukomeye mufite ubumwe, kandi ko muhuje umutima mugafatanyiriza hamwe kurwanira ukwemera mukesha Inkuru Nziza.


Twebweho, iwacu ni mu ijuru; ni ho hazaturuka Umukiza dutegereje, Umwami wacu Yezu Kristu,


Bagaragu, nimwumvire muri byose ba shobuja bo kuri iyi si, mudakorera ijisho, nk’aho ari abantu mushaka gushimisha, ahubwo mubigirane umutima utaryarya, mwubaha Nyagasani.


Ntihazagire ugusuzugurira ko ukiri muto. Ahubwo uzabere abayoboke urugero, ari mu magambo, ari mu migenzereze, mu rukundo, mu kwemera, no mu budakemwa.


ahubwo mube intungane mu migenzereze yanyu yose, mbese nk’uko Uwabahamagaye na We ari intungane,


Nimugire imyifatire myiza imbere y’abatemera Imana nyakuri, kugira ngo n’ubwo babasebya nk’aho muri abagiranabi, bazamurikirwe n’ibikorwa byanyu, maze basingize Imana ku munsi izaziraho.


Namwe bagore ni uko; nimwumvire abagabo banyu, kugira ngo n’aho bamwe muri bo baba bataremera Ijambo ry’Imana, babashe guhinduka ari nta cyo umuntu ababwiye, ahubwo babitewe n’imigenzereze myiza y’abagore babo,


Imirimbire yanyu ntikabe iy’inyuma: imisatsi iboshye, impeta za zahabu cyangwa imyenda y’akarusho;


Ubwo rero ibyo byose bigomba kurimbuka kuri ubwo buryo, nimwumve uko imyifatire yanyu igomba kumera. Nimurangwe n’imigenzereze itunganye, mwubahe Imana,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan