Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Petero 3:19 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

19 Nuko ajya kwigisha ndetse n’abari bafungiye mu buroko bw’Ikuzimu,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

19 Ni wo yabwiririshije imyuka yo mu nzu y'imbohe,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

19 Yakoresheje Mwuka atangariza ubutumwa bw'Imana abapfuye bagizwe imfungwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

19 Yakoresheje Mwuka atangariza ubutumwa bw'Imana abapfuye bagizwe imfungwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Petero 3:19
10 Iomraidhean Croise  

Warabihanije, imyaka ishira ari myinshi, ubamanuriraho umwuka wawe, urabihanangiriza, ndetse uboherereza n’abahanuzi, ariko bo banga kumva, maze worohera indi miryango yo mu bihugu, irabigabiza.


kugira ngo uhumure amaso y’impumyi, uvane imfungwa mu nzu y’imbohe, kandi ukure mu munyururu abari mu mwijima.


Imfungwa nzazibwire nti «Nimusohoke» n’abari mu mwijima nti «Nimujye ahabona.» Iruhande rw’inzira, bazahabona ubwatsi, ku misozi yose y’agasi, bazahagire urwuri.


Umwuka w’Uhoraho urantwikiriye, kuko Uhoraho yantoye akansiga amavuta; yanyohereje gushyira abakene inkuru nziza, komora abafite umutima wamenaguritse, gutangariza imbohe ko zibohowe, n’abapfukiranwaga ko bafunguwe,


Koko rero, Kristu ubwe yapfuye rimwe rizima azize ibyaha by’abantu; bityo, nubwo ari intungane, apfira abagome kugira ngo abayobore ku Mana, abanje gupfa ku bw’umubiri, hanyuma agasubizwa ubuzima ku bwa Roho.


ba bandi bigomekaga ku Mana kera, mu gihe Yo yihanganaga birebire, kugeza kuri ya minsi Nowa yubakaga ubwato, ari bwo bwinjiwemo n’abantu bake, bagera ku munani, maze bagakizwa n’amazi.


Ni cyo cyatumye Inkuru Nziza yamamazwa ndetse no mu bapfuye, kugira ngo nibamara gucirwa urubanza rw’abantu ku mubiri, bazashobore kubana n’Imana babikesheje Roho Mutagatifu.


Nuko mpfukama imbere ye ngo musenge, ariko arambwira ati «Sigaho, ntubikore ! Ndi umugaragu kimwe nawe, kimwe kandi n’abavandimwe bawe, bakomeza ubuhamya bwa Yezu. Imana ni yo ugomba gupfukamira.» Koko rero ubuhamya bwa Yezu ni umwuka w’ubuhanuzi.


Imyaka igihumbi nirangira Sekibi azarekurwa, ave mu buroko bwe,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan