Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Petero 3:18 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

18 Koko rero, Kristu ubwe yapfuye rimwe rizima azize ibyaha by’abantu; bityo, nubwo ari intungane, apfira abagome kugira ngo abayobore ku Mana, abanje gupfa ku bw’umubiri, hanyuma agasubizwa ubuzima ku bwa Roho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

18 Kuko na Kristo yababarijwe ibyaha by'abantu rimwe, umukiranutsi ababarizwa abakiranirwa kugira ngo atuyobore ku Mana amaze kwicwa mu buryo bw'umubiri, ariko ahinduwe muzima mu buryo bw'umwuka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

18 Kristo na we yapfuye rimwe rizima kubera ibyaha byanyu, we ntungane apfira abagome kugira ngo abageze ku Mana. Igihe yari ku isi baramwishe, maze kubera imbaraga za Mwuka arazuka, aba muzima.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

18 Kristo na we yapfuye rimwe rizima kubera ibyaha byanyu, we ntungane apfira abagome kugira ngo abageze ku Mana. Igihe yari ku isi baramwishe, maze kubera imbaraga za Mwuka arazuka, aba muzima.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Petero 3:18
34 Iomraidhean Croise  

Ishime unezerwe, mwari w’i Siyoni! Urangurure urwamo rw’ibyishimo, mwari w’i Yeruzalemu! Dore umwami wawe aragusanze, ni intungane n’umutsinzi, aroroshya kandi yicaye ku ndogobe, ku cyana cy’indogobe kikiri gitoya.


ikimasa kimwe, isekurume y’intama imwe, n’umwana w’intama w’umwaka umwe byo guturwaho igitambo gitwikwa;


Mu gihe yari yicaye mu rukiko aca urubanza, umugore we amutumaho, ati «Uramenye ntiwivange mu by’uwo muntu w’intungane, dore naraye ndose byinshi byambabaje bitewe na we.»


Nuko Pilato abonye ko nta cyo byunguye, ahubwo ko urusaku rurushaho kwiyongera, afata amazi akarabira imbere ya rubanda, avuga ati «Ndi umwere w’ayo maraso, muzigorerwe.»


azabereka aho ubutungane buri, kuko ngiye kwa Data, kandi mukaba mutakimbonye;


Nuko arambwira ati ’Imana y’abasekuruza bacu yakugeneye kumenya icyo ishaka, kubona Intungane no kumva ijwi ryayo bwite.


Mwihakanye Umutagatifu n’Intungane, maze musaba ko babarekurira umwicanyi.


ariko izuka rye ava mu bapfuye rikagaragaza ko ari Umwana w’Imana mu bubasha bwose ku bwa Roho Mutagatifu.


watangiwe ibyaha byacu, akazukira kutugira intungane.


Ku bwe twashyikiriye, mu kwemera, iyi neza tuganjemo, none twiratira gutegereza ikuzo ry’Imana.


Niba kandi Roho y’Uwazuye Kristu Yezu mu bapfuye abatuyemo, Uwazuye Kristu Yezu mu bapfuye azabeshaho imibiri yanyu igenewe gupfa ku bwa Roho we utuye muri mwe.


Koko rero, ikitashobokeraga amategeko kuko intege nke z’umubiri zayacogozaga, Imana yaragishoboye: igihe yohereje Umwana wayo mu mubiri usa n’uw’icyaha ngo abe igitambo cy’icyaha, yagitsindiye mu mubiri,


Nta bwo dushaka kubagora mu byerekeye ukwemera, kuko ukwemera kwanyu kutajegajega, ahubwo turabafasha ngo muhimbarwe.


Ni koko yabambwe ku musaraba bishingiye ku ntege nke ze, ariko ubu ni muzima bishingiye ku bubasha bw’Imana. Natwe kandi muri We turi abanyantege nke, ariko nk’uko muzabyibonera, tuzabana na We ku bw’ububasha bw’Imana buzabagaragarizwa.


Kristu utarigeze akora icyaha, Imana yamubazeho ibyaha bya muntu, kugira ngo muri We tubarweho ubutungane bw'Imana.


witangiye ibyaha byacu ngo aturokore iyi si mbi, akurikije ugushaka kw’Imana, ari Yo Umubyeyi wacu.


Kristu yadukijije umuvumo w’amategeko, yihindura umuvumo ari we, ari twe agirira, kuko byanditswe ngo «Umanitse ku giti wese ni umuvumo.»


Nuko ku bw’ukwemera tumufitiye, duhabwa gutunguka imbere y’Imana tuyiringiye.


witanze kubera twebwe, kugira ngo aturokore ubugome bwose kandi yuhagire umuryango ugenewe kuba ubukonde bwe no kugira ishyaka ryo gukora icyiza cyose.


Ni ku bw’uko gushaka kandi twatagatifujwe n’ituro ry’umubiri wa Kristu ryabaye rimwe rizima.


nk’amaraso ya Kristu wituye Imana ho igitambo kitagira inenge ku bwa Roho Uhoraho, yo azarushaho ate gusukura umutima wacu, awukiza ibikorwa bitera urupfu, ngo dushobore gusingiza Imana Nzima?


Iyo biba ibyo, Kristu aba yaragombye kubabara incuro nyinshi kuva isi ikiremwa. Mu by’ukuri, yahingutse rimwe rizima, ibihe byuzurijwe, kugira ngo icyaha agihanagurishe igitambo cye.


ni na ko Kristu yatuweho igitambo rimwe rizima kugira ngo avaneho ibyaha by’abantu batabarika, nyuma akazaza ubwa kabiri, bitagifite amahuriro n’icyaha, azaniye uburokorwe abamutegereje bose.


Mwaciriye urubanza rubi intungane, maze murayica, nyamara itabarwanyije.


Nuko ajya kwigisha ndetse n’abari bafungiye mu buroko bw’Ikuzimu,


Nuko rero, ubwo Kristu yababaye mu mubiri, icyo gitekerezo abe ari cyo namwe mwishingikirizaho; kuko uwababaye mu mubiri, aba atandukanye n’icyaha


Ni cyo cyatumye Inkuru Nziza yamamazwa ndetse no mu bapfuye, kugira ngo nibamara gucirwa urubanza rw’abantu ku mubiri, bazashobore kubana n’Imana babikesheje Roho Mutagatifu.


Ariko niba twishinje ibyaha byacu, Imana idahemuka kandi yuje ubutungane, izatubabarira ibyaha byacu kandi iduhanagureho icyitwa ubucumuzi cyose.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan