Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Petero 3:17 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

17 Koko rero, icyaruta ni ukubabazwa mukora neza, niba ari ko Imana ibishaka, aho kubabazwa mukora nabi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

17 Ibyiza ni uko mwababazwa babahōra gukora ibyiza niba ari byo Imana ishaka, kuruta ko mwababazwa babahōra gukora ibibi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

17 Niba Imana ibishaka, ikiruta ni uko mwababazwa muhōrwa ibyiza mukora aho guhōrwa ibibi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

17 Niba Imana ibishaka, ikiruta ni uko mwababazwa muhōrwa ibyiza mukora aho guhōrwa ibibi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Petero 3:17
10 Iomraidhean Croise  

Hanyuma yigira imbere gato, agwa yubitse amaso, asenga agira ati «Data, niba bishoboka, iyi nkongoro ice kure yanjye! Nyamara ntibibe uko jye nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka!»


Arongera ajya kwambaza ubwa kabiri, ati «Data, niba iyi nkongoro idashobora guhita ntayinyoyeho, icyo ushaka nigikorwe!»


ahubwo abasezeraho ababwira ati «Niba Imana ibishatse, nzagaruka iwanyu.» Afata ubwato ava Efezi,


Kuko tutari dushoboye kubimwemeza, ntitwahatiriza turavuga tuti «Icyo Nyagasani ashaka nigikorwe!»


Nimwishime kandi munezerwe, kabone n’ubwo mukigomba mu gihe gito kubabazwa n’amagorwa y’amoko yose.


kuko icyo Imana ishaka ari uko mwacubya ubujiji bw’abantu b’ibiburabwenge, kubera ibikorwa byanyu byiza.


Murabona byabamo kuzo nyabaki kwiyumanganya inkoni mukubitwa, niba mwakoze ikosa? Ariko niba mwiyumanganyije imibabaro mwatewe n’icyiza mwakoze, ngiyo ingabire mu maso y’Imana.


N’iyo kandi mwagira icyo mubabazwaho ku mpamvu y’ubutungane, mwaba mugize amahirwe. Ntimugatinye ababatoteza, ngo muhagarike umutima;


Ntihakagire n’umwe muri mwe uhorwa ko ari umwicanyi, umujura cyangwa umugiranabi, cyangwa se ngo azire ko yivanze mu by’abandi.


Bityo rero, abababara bazira ugushaka kw’Imana, nibaragize amagara yabo Umuremyi w’indahemuka, bakomeza gukora ibyiza.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan