Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Petero 3:11 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

11 Nazibukire ikibi, akore icyiza; nashakashake amahoro, ayaharanire.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

11 Kandi azibukire ibibi akore ibyiza, Ashake amahoro, ayakurikire kugira ngo ayashyikire.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

11 Azibukire ibibi akore ibyiza, ashakashake amahoro ayaharanire.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

11 Azibukire ibibi akore ibyiza, ashakashake amahoro ayaharanire.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Petero 3:11
37 Iomraidhean Croise  

Habayeho umugabo mu gihugu cya Usi, akitwa Yobu; yari umuntu w’inyangamugayo n’umunyamurava, agatinya Imana, kandi akanga ikibi.


Uhoraho abwira Sekibi, ati «Ese witegereje umugaragu wanjye Yobu? Nta wundi usa na we ku isi; ni umuntu w’inyangamugayo n’umunyamurava, atinya Imana, yirinda ikibi, kandi yatsimbaraye ku bupfura bwe, n’ubwo wamunteranyijeho nta mpamvu ngo mwice.»


maze ibwira umuntu, iti ’Gutinya Nyagasani, ni bwo buhanga, kandi kuzibukira icyaha, ni bwo bwenge.’


Uhoraho, abeza ubagirire neza, kimwe n’abafite umutima ugororotse.


Ururimi rwawe rero urarurinde ikibi, n’umunwa wawe uwurinde amazimwe.


Irinde ikibi, maze ukore icyiza, ni bwo uzagira aho utura ubuziraherezo;


Inzira y’intabera ni ukwirinda ikibi, uwitondera aho anyura akiza amagara ye.


Ubudahemuka n’umurava bihanagura icyaha, gutinya Uhoraho birinda umuntu ikibi.


Ntuzibonemo ubuhanga, ahubwo uzatinye Uhoraho kandi wirinde ikibi,


Bityo muzabe abana ba So uri mu ijuru, We uvusha izuba rye ku babi no ku beza, kandi akavubira imvura abatunganye n’abadatunganye.


Hahirwa abatera amahoro, kuko bazitwa abana b’Imana.


Ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo udukize ikibi.


Abakene muzabahorana iteka, kandi aho mushakiye mubagirira neza; naho jyewe ntimuzamporana iteka.


akabonekera abari batuye mu mwijima no mu gicucu cy’urupfu, kugira ngo atuyobore mu nzira y’amahoro.»


Ahubwo nimujye mukunda abanzi banyu, mugire neza, kandi mutange inguzanyo mutizeye inyiturano. Ubwo rero ingororano yanyu izaba nyinshi, kandi muzaba mubaye abana ba Nyir’ijuru, kuko agirira neza indashima n’abagiranabi.


Nuko Yezu arababwira ati «Reka mbabaze: icyemewe ku munsi w’isabato ni ikihe? Ari ukugira neza, cyangwa ari ukugira nabi? Ari ugukiza umuntu, cyangwa se kumwica?»


Singusabye kubakura ku isi, ahubwo ndagira ngo ubarinde ikibi.


Bishobotse, mu rugero byabaturukaho mwebwe, mubane mu mahoro n’abantu bose.


Kuko Ingoma y’Imana itagizwe n’ibiribwa n’ibinyobwa, ahubwo irangwa n’ubutungane, amahoro n’ihirwe muri Roho Mutagatifu.


Nuko rero niduharanire ibishyigikira amahoro n’ibidufasha guterana inkunga.


Ubwo rero twagizwe intungane n’ukwemera, dufite amahoro ku Mana, muri Yezu Kristu Umwami wacu.


Kuko icyiza nifuza ntagikora, naho ikibi ndashaka akaba ari cyo nkora.


Jyewe ushaka gukora icyiza, nsanga hari iri tegeko ko ikibi ari cyo kimbangukira.


Irari ry’umubiri rishyira urupfu, naho ibyifuzo bya roho bigashyira ubugingo n’amahoro.


Naho imbuto ya Roho ni urukundo: ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, ubuntu, ubudahemuka,


Nuko rero, ubwo tukibifitiye umwanya, nitugirire neza abantu bose, cyane cyane abo dusangiye ukwemera.


Kandi amahoro ya Kristu naganze mu mitima yanyu, kuko ari yo mwahamagariwe ngo mube umubiri umwe. Kandi mujye muhora mushimira.


Nibajye bagenza neza, babe abakire ku bikorwa byiza, batange batitangiriye itama, bamenye gusangira n’abandi.


Nimuharanire kugirana amahoro n’abantu bose, no gutunga ubutungane kuko utabufite atazigera abona Imana.


Ntimukibagirwe kugira neza no gushyira hamwe ibyo mutunze, kuko Imana ishima bene ibyo bitambo.


Bityo rero, umuntu ushobora gukora icyiza, ariko ntagikore, aba acumuye.


Kuko Nyagasani ahoza amaso ku bantu b’intungane, agatega amatwi amasengesho yabo, ariko akima uruhanga rwe abakora ikibi.»


Nkoramutima yanjye, ntukigane ikibi, ahubwo wigane ikiri cyiza. Ukora icyiza aba akomoka ku Mana, naho ukora ikibi ntiyabonye Imana.


Yefute yongera kohereza intumwa ku mwami w’Abahamoni,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan