Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Petero 3:1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Namwe bagore ni uko; nimwumvire abagabo banyu, kugira ngo n’aho bamwe muri bo baba bataremera Ijambo ry’Imana, babashe guhinduka ari nta cyo umuntu ababwiye, ahubwo babitewe n’imigenzereze myiza y’abagore babo,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Namwe bagore ni uko mugandukire abagabo banyu, kugira ngo nubwo abagabo bamwe batumvira ijambo ry'Imana bareshywe n'ingeso nziza z'abagore babo, nubwo baba ari nta jambo bavuze

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Namwe bagore, buri wese yemere kugengwa n'umugabo we, kugira ngo nubwo bamwe baba batemera Ijambo rya Nyagasani, baryemezwe n'imyifatire yanyu mutiriwe mugira icyo muvuga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Namwe bagore, buri wese yemere kugengwa n'umugabo we, kugira ngo nubwo bamwe baba batemera Ijambo rya Nyagasani, baryemezwe n'imyifatire yanyu mutiriwe mugira icyo muvuga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Petero 3:1
26 Iomraidhean Croise  

Abwira umugore ati «Nzongera imiruho yawe igihe utwite, maze uzabyare ubabara; uzahora wifuza umugabo wawe, na we agutegeke.»


Imbuto y’intungane ni nk’igiti cy’ubuzima, naho abagiranabi bagakinduka.


Umuvandimwe warakajwe ni nk’umugi w’intikorerezwa, kandi intonganya zihoraho nk’amapata yo ku nzugi z’umugi.


Mugenzi wawe naramuka acumuye, umusange maze umuhane mwiherereye. Nakumva, uzaba ukijije uwo muvandimwe.


Nyamara si ko bose bumviye Inkuru Nziza. Koko rero Izayi yaravuze ati «Nyagasani, ni nde wemeye inyigisho zacu?»


Imana ishimwe kuko mwahoze muri abagaragu b’icyaha none mukaba mwarayobotse mubikuye ku mutima inyigisho mwaragijwe.


Umugore wubatse, itegeko rimuhambira ku mugabo igihe akiriho; iyo umugabo apfuye, umugore aba abohowe itegeko ry’umugabo.


Nyamara dore icyo mukwiye kumenya: Kristu ni we mugenga wa buri mugabo, umugore na we akagengwa n’umugabo; na we Kristu akagengwa n’Imana.


Nk’uko bimeze muri za Kiliziya zose z’abatagatifujwe, abagore bajye baceceka mu makoraniro; ntibemerewe kuhafatira ijambo, ahubwo bajye batuza nk’uko Amategeko ubwayo abivuga.


Ni ko se, wa mugore we, wabwirwa n’iki ko uzakiza umugabo wawe? Nawe wa mugabo we, wabwirwa n’iki ko uzakiza umugore wawe?


Nuko rero namwe, buri mugabo nakunde umugore we uko yikunda, n’umugore yubahe umugabo we.


Bagore, mujye mworohera abagabo banyu nk’uko bikwiye, mubigirira Nyagasani.


Abo mudasangiye ukwemera, mubagenderere mu bwitonzi, mubibonere umwanya n’uburyo.


kandi ari hagati y’umuriro ugurumana, kugira ngo ahane abatazi Imana bakanga kumvira Inkuru Nziza y’Umwami wacu Yezu Kristu


Ukwemera kwatumye Abrahamu yumvira Imana, agenda agana igihugu yari agiye guhabwa ho umurage, kandi agenda atazi iyo ajya.


maze aho amariye kuba intagereranywa, abamwumvira bose abaviramo isoko y’ubucungurwe bw’iteka.


Mwasukuwe imitima yanyu mwumvira ukuri, kugira ngo mugire urukundo rwa kivandimwe ruzira uburyarya. Nimukundane ubudatezuka n’umutima wanyu wose,


bamaze kwitegereza imigenzereze yanyu myiza kandi ishyira mu gaciro.


Namwe bagabo ni uko; imibereho yanyu nimuyisangire n’abagore banyu, mukurikije ko imimerere yabo idakomeye nk’iyanyu; mubahe icyubahiro, kuko bagomba kuzasangira namwe umurage w’ingabire y’ubugingo, kugira ngo hatagira icyabera inkomyi amasengesho yanyu.


Koko igihe kirageze cy’uko urubanza rutangira, kandi rugahera ku muryango w’Imana. Ruramutse se ari twe rutangiriyeho, amaherezo yazaba ayahe ku banze kwemera Inkuru Nziza y’Imana?


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan