Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Petero 2:9 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

9 Naho mwebwe muri ubwoko bwatoranyijwe, imbaga y’abaherezabitambo ba cyami, ihanga ritagatifu, umuryango Imana yironkeye, kugira ngo mujye mwamamaza ibigwi by’Uwabahamagaye, abavana mu mwijima, akabinjiza mu rumuri rwe rw’agatangaza,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

9 Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b'ubwami, ishyanga ryera n'abantu Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe ry'Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w'itangaza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranyijwe n'abatambyi bakorera Umwami Imana n'abantu baziranenge, n'ubwoko bwayo bw'umwihariko. Bityo mwamamaze ibikorwa bitangaje by'Imana yabahamagaye ngo muve mu mwijima, mugere mu mucyo wayo w'agatangaza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

9 Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranyijwe n'abatambyi bakorera Umwami Imana n'abantu baziranenge, n'ubwoko bwayo bw'umwihariko. Bityo mwamamaze ibikorwa bitangaje by'Imana yabahamagaye ngo muve mu mwijima, mugere mu mucyo wayo w'agatangaza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Petero 2:9
50 Iomraidhean Croise  

kugira ngo niyumvemo ihirwe ry’intore zawe, mpimbazwe n’ibyishimo by’umuryango wawe, nsangire umunezero n’abo wagize ingarigari zawe!


Uhoraho ni Imana, aratumurikira. Cyo nimukorane, mutambagire mufite amashami mu ntoki, murinde mugera ku mpembe z’urutambiro.


Koko Uhoraho yihitiyemo Yakobo, Israheli ayigira inyarurembo ye.


Abakomeye bose bo ku isi baramupfukamiye, ababereyeho kuzapfa bose bemeye kumugandukira.


Hahirwa ihanga Uhoraho abereye Imana, hahirwa umuryango yitoreye ngo ube imbata ye!


nyamara iyo niyemeza kuvuga nka bo, najyaga kuba ngambaniye abana bawe tuva inda imwe!


Nimwugurure amarembo! Ryinjire, ihanga ry’intungane kandi ry’indahemuka.


Ariko wowe Israheli, mugaragu wanjye, Yakobo nihitiyemo, inkomoko ya Abrahamu, incuti yanjye,


Nzayobora impumyi mu nzira zitamenyereye, nzinyuze mu tuyira zitazi. Nzahindura umwijima mo urumuri imbere yabo, n’inzira ziyobaguritse, zigororwe. Iyo migambi ngiye kuyirangiza, kandi sinteze kuyireka na rimwe.»


Ariko noneho, tega amatwi, Yakobo, mugaragu wanjye, Israheli, nihitiyemo.


Naho mwebwe, muzitwa «abaherezabitambo b’Uhoraho», bazabite «abagaragu b’Imana yacu». Muzatungwa n’umusaruro w’amahanga, mushimishwe no kwigarurira ikuzo ryabo.


Bazabita ’Umuryango mutagatifu’, ’Abacunguwe n’Uhoraho’. Naho wowe bazakwite ’Agahebuzo’, ’Umugi utaratereranywe’.»


Ndetse bamwe muri bo, nzabagira abaherezabitambo, uwo ni Uhoraho ubivuze.


Wabagwirije ineza, ubasakazaho ibyishimo, none bariho bariyereka imbere yawe, boshye abishimira umusaruro, baranezerewe nk’abagabana iminyago,


Nuko Uhoraho, Umugaba w’ingabo, aravuga ati «Umunsi nzigaragaza, abo bantu bazaba abanjye, bazaba nk’umunani wanjye bwite. Nzabagirira neza nk’uko umubyeyi agenzereza umwana we umukorera;


Imbaga yari yigungiye mu mwijima yabonye urumuri rutangaje; n’abari batuye mu gihugu gicuze umwijima w’urupfu, urumuri rwabarasiyeho.»


Urumuri rwanyu niruboneshereze rutyo abantu kugira ngo barebe ibyiza mukora, bakurizeho gusingiza So uri mu ijuru.


akabonekera abari batuye mu mwijima no mu gicucu cy’urupfu, kugira ngo atuyobore mu nzira y’amahoro.»


kandi ndakwiyeguriye ubwanjye ari bo ngirira, kugira ngo na bo babe abakwiyeguriye mu kuri.


Murimenye rero ubwanyu, mumenye n’ubushyo mwaragijwe na Roho Mutagatifu, mube abashumba ba Kiliziya y’Imana, Yezu yacunguje amaraso ye bwite.


kugira ngo ubahumure amaso, ubahindure bave mu mwijima bagane urumuri, bave mu ngoma ya Sekibi bagarukire Imana; kugira ngo nibanyemera bagirirwe imbabazi z’ibyaha, kandi bahabwe umurage hamwe n’abatagatifujwe.’


Nuko Agripa abwira Pawulo, ati «Erega ndabona uko utekereza, hari hato ukanyemeza kuba umukristu!»


ibyo bibumbano ni twebwe yahamagaye tutavuye mu Bayahudi gusa, ahubwo ndetse no mu Banyamahanga.


Nihagira rero usenya ingoro y’Imana, Imana na we izamusenya. Kuko ingoro y’Imana ari ntagatifu, kandi iyo ngoro ni mwebwe.


ari na We musogongero w’umugabane twagenewe, ubanziriza icungurwa ry’umuryango Imana yironkeye, ngo ihore isingirizwa ikuzo ryayo.


kugira ngo izahore isingirizwa ingabire yaduhereye ubuntu mu Mwana wayo w’Inkoramutima.


naherwe ikuzo muri Kiliziya no muri Kristu Yezu, uko amasekuruza n’ibihe bigenda bisimburana iteka! Amen.


Nyamara abasokuruza bawe bonyine ni bo Uhoraho yihambiriyeho arabakunda; nyuma yabo, abana babakomokaho, ari bo mwebwe, yabatoranyije mu yandi mahanga yose, nk’uko bigaragara ubu ngubu.


Kuko uri ubwoko bweguriwe Uhoraho Imana yawe: ni wowe Uhoraho yihitiyemo, kugira ngo mu mahanga yose ari ku bwisanzure bw’isi, ube ubukonde bwe.


Umulevi nta munani agira mu bavandimwe be: Uhoraho ni we munani we nk’uko yabimubwiye.


ariko mwebwe Uhoraho yarabafashe, abakura mu itanura rishongesha ubutare ari ryo Misiri, kugira ngo mumubere umuryango, ubukonde bwe, nk’uko mumeze ubu ngubu.


Kuko wowe uri umuryango weguriwe Uhoraho Imana yawe; ni wowe Uhoraho Imana yawe yitoreye, kugira ngo mu miryango yose iri ku isi umubere umuryango w’umwihariko.


Ntwaza rero ngana intego, ya ngororano Imana iduhamagarira mu ijuru muri Kristu Yezu.


Koko rero, yatugobotoye ku ngoyi y’umwijima, atujyana mu Ngoma y’Umwana we akunda byimazeyo,


Yo yadukijije, ikanaduhamagarira kuba intungane, itabitewe n’ibikorwa byacu, ahubwo ibitewe n’umugambi wayo bwite, kimwe n’ineza yayo, ya yindi twaherewe muri Kristu Yezu mbere y’ibihe byose,


witanze kubera twebwe, kugira ngo aturokore ubugome bwose kandi yuhagire umuryango ugenewe kuba ubukonde bwe no kugira ishyaka ryo gukora icyiza cyose.


mukaba ari mwebwe Imana Data yatoranije bikurikije umugambi wayo, ikabatagatifurisha Roho kugira ngo mujye mwumvira Yezu Kristu kandi musukurwe n’amaraso ye: ineza n’amahoro nibibasenderemo!


bityo namwe mube nk’amabuye mazima, mwubakwemo ingoro ndengakamere, kugira ngo mube imbaga ntagatifu y’abaherezabitambo, mwitureho ibitambo ndengakamere bishimisha Imana ku bwa Yezu Kristu.


Nihagira uterura kuvuga, abigire nk’aho yigisha amagambo y’Imana; nihagira ukora umurimo uyu n’uyu, bibe nk’aho akoreshwa n’imbaraga ahawe n’Imana, kugira ngo Imana isingizwe ku buryo bwuzuye, ku bwa Yezu Kristu, We ukwiriye ikuzo n’ububasha uko ibihe bigenda bisimburana iteka. Amen!


maze atugira ihanga rya cyami n’abaherezabitambo, kugira ngo dukorere Imana Se. Naharirwe rero ikuzo n’ububasha, uko ibihe bihora bisimburana iteka! Amen!


Abazagira uruhare kuri iryo zuka rya mbere, abo barahirwa kandi ni abatagatifu. Urupfu rwa kabiri ntiruteze kubagiraho ububasha, ahubwo bazaba abaherezabitambo b’Imana n’aba Kristu, kandi bazime ingoma hamwe na we imyaka ibihumbi.


ukabagira ingoma n’abaherezagitambo b’Imana yacu, maze bakazima ingoma ku isi.»


Koko rero, Uhoraho ntazatererana abantu be kubera izina rye rikomeye, kuko yagambiriye kubagira umuryango we.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan