Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Petero 2:6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

6 Koko Ibyanditswe bivuga ngo «Dore nshyize muri Siyoni ibuye ry’insanganyarukuta, ibuye ry’indobanure kandi rifite agaciro gakomeye, maze uzaryishingikirizaho wese, ntazakorwe n’ikimwaro.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

6 Kuko mu byanditswe harimo aya magambo ngo “Dore ndashyira muri Siyoni ibuye rikomeza impfuruka, Ryatoranijwe kandi ry'igiciro cyinshi, Kandi uryizera ntazakorwa n'isoni.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

6 Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo: “Dore nshyize muri Siyoni ibuye natoranyije, ngo ribe insanganyarukuta rifite agaciro. Urifitemo icyizere ntazakorwa n'isoni.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

6 Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo: “Dore nshyize muri Siyoni ibuye natoranyije, ngo ribe insanganyarukuta rifite agaciro. Urifitemo icyizere ntazakorwa n'isoni.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Petero 2:6
27 Iomraidhean Croise  

Ariko umuheto we ntiwavunwe, n’amaboko ye yagumanye umurego, abikesheje ikiganza cy’Imana, Nyir’ubutwari ya Yakobo, n’izina ry’Umushumba n’Urutare bya Israheli,


Uhoraho, gira impuhwe maze umbohore! Uhoraho, banguka untabare!


Uhoraho, ni wowe ngabo twikingira, kandi umwami wacu akomejwe na Nyir’ubutagatifu wa Israheli.


Nyamara, Nyagasani Imana avuze atya: Dore nshyize muri Siyoni ibuye rikomeye, ibuye ry’insanganyarukuta kandi ry’agaciro gakomeye, kugira ngo ribabere ifatizo. Uzaryishingikiriza wese, nta bwo azanyeganyega.


Dore ngo barakorwa n’isoni, bakamwara, abari baguhagurukiye bose; bazahinduka amanjwe, barimbuke, abantu bakurakariye.


Dore umugaragu wanjye nshyigikiye, intore yanjye inyizihira. Namushyizeho umwuka wanjye; azagaragariza amahanga ubutabera,


Ubutabera bwanjye ngubu buri hafi, buregereje, n’umukiro wanjye ntugitinze; nzashyira muri Siyoni umukiro wanjye, Israheli nyihe ubwiza bw’ikuzo ryanjye.


Cyakora Nyagasani Uhoraho arantabara, agatuma ibitutsi bitanca intege. Uruhanga rwanjye ndarukomeza nk’ibuye, kandi nzi ko ntazakorwa n’ikimwaro.


Wigira ubwoba, kuko utazakorwa n’ikimwaro, wimanjirwa, kuko utazongera gukozwa isoni, ukazibagirwa ikimwaro cyo mu bukumi bwawe, n’umugayo wo mu bupfakazi bwawe ntuwibuke ukundi.


Mu nzu ya Yuda hazaturuka ibuye nsanganyarukuta, haturuke n’inkingi ifashe ihema, n’umuheto w’intambara, haturukemo n’abatware bose.


«Dore Umugaragu wanjye nitoreye, Inkoramutima yanjye natonesheje rwose. Nzamushyiraho Roho wanjye, na we azamenyeshe abanyamahanga ukuri.


Ntimwasomye se mu Byanditswe ngo Ibuye ryajugunywe n’abubatsi, ni ryo ryabaye insanganyarukuta.


Nuko Yezu abahanga amaso, arababaza ati «Ibyanditswe ngo ’Ibuye ryajugunywe n’abubatsi ryabaye insanganyarukuta’ bivuga iki?


Rubanda baguma aho bamurebera, abatware bo bakamunnyega bavuga bati «Yakijije abandi, ngaho na we niyikize, niba ari Kristu Intore y’Imana!»


Unyemera, nk’uko byanditswe, imigezi y’amazi atanga ubugingo izamuvubukamo.»


«Bavandimwe, ibyo Roho Mutagatifu yavugishije Dawudi mu Byanditswe ku byerekeye Yuda wayoboye abafashe Yezu, byagombaga kubaho koko!


Kuko Ibyanditswe bivuga ngo «Umwemera wese ntazakozwa isoni.»


Nguko uko yadutoreye muri We nyine, mbere y’ihangwa ry’ibiriho byose, kugira ngo tuzayihore imbere mu rukundo, turi intungane n’abaziranenge.


Muri inzu yubatswe mu kibanza cy’intumwa n’abahanuzi, maze Yezu Kristu ubwe akaba ibuye riyishyigikira.


Icyitwa Igitabo gitagatifu cyose cyahumekewemo n’Imana kandi gifite akamaro mu byerekeye kwigisha, no kuvuguruza ubuyobe, gukosora no gutoza umuntu iby’ubutungane;


Nimwegere Nyagasani, ibuye nyabuzima ryajugunywe n’abantu, nyamara ari indobanure kandi rifite agaciro gakomeye mu maso y’Imana;


ariko kandi ribabera ibuye basitaraho n’urutare batembaho.» Barisitaraho kuko banze kwemera ijambo ry’Imana, kandi ni na cyo bagenewe.


Mbere ya byose ariko, mumenye neza ko nta muntu ushobora ku bwe kwisobanurira ubuhanuzi na buke buri mu Byanditswe,


Ni na cyo avuga mu mabaruwa ye yose, aho asiganura ibyo: icyakora harimo bimwe biruhije kumvikana, ugasanga abantu b’abaswa n’injiji babitwara uko bitari, nk’uko babigenza no ku Byanditswe bindi, bityo bakikururira ubucibwe.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan