Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Petero 2:17 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

17 Nimwubahe abantu bose, mukunde abavandimwe banyu, mutinye Imana kandi muhe umwami icyubahiro.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

17 Mwubahe abantu bose, mukunde bene Data, mwubahe Imana, mwubahe umwami.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

17 Muhe abantu bose agaciro, mukunde abavandimwe banyu, mutinye Imana, muhe Umwami agaciro.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

17 Muhe abantu bose agaciro, mukunde abavandimwe banyu, mutinye Imana, muhe Umwami agaciro.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Petero 2:17
25 Iomraidhean Croise  

Abrahamu ati «Ni uko nibwiraga nti ’Aha hantu ntibubaha Imana na gato, bazanyica banziza umugore wanjye.’


Malayika w’Uhoraho ati «Ntukoze ukuboko kuri uwo mwana! Ntugire icyo umutwara, kuko ubu ngubu menye ko wubaha Imana, ukaba utanyimye umwana wawe w’ikinege.»


Ku munsi wa gatatu, Yozefu arababwira ati «Nimukore uko ngiye kubabwira, mukunde mubeho. Ntinya Imana.


Hanyuma Dawudi abwira ikoraniro ryose, ati «Nimuhimbaze Uhoraho Imana yanyu!» Nuko ikoraniro ryose rihimbaza Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo. Baca bugufi, baramya Uhoraho n’umwami.


Intangiriro y’ubwenge ni ugutinya Uhoraho; abagenza batyo bose ni bo inararibonye. Ibisingizo bye bizahoraho iteka ryose.


Wubahe so na nyoko, kugira ngo uzarambe mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye.


Gutinya Uhoraho ni ryo shingiro ry’ubumenyi, naho abasazi bahinyura ubuhanga n’uburere.


Umutima wawe ntukagirire ishyari abanyabyaha, ahubwo ujye uhora utinya Uhoraho,


Mwana wanjye, jya wubaha Uhoraho n’umwami, kandi ntugacudike n’abakunda guhindagura ibintu,


Uzubahirize itegeko ry’umwami kubera amasezerano wagiriye Imana.


Umutwe wejeje imvi ujye uhaguruka uwubahirize, maze ujye ugirira umukambwe icyubahiro cyinshi. Nugenza utyo ni ho uzaba wubashye Imana yawe. Ndi Uhoraho.


Hanyuma mvuna inkoni ya kabiri yitwa «Bwumvikane», kugira ngo ubuvandimwe bwa Yuda na Israheli buveho.


Bati «Ni ibya Kayizari.» Nuko Yezu arababwira ati «Ibya Kayizari, mubisubize Kayizari, n’iby’Imana, mubisubize Imana!»


Icyo bose bazamenyeraho ko muri abigishwa banjye, ni urukundo muzaba mufitanye.


Mukundane urukundo rwa kivandimwe, mushyire imbere icyahesha buri wese icyubahiro.


Mujye muha buri muntu ikiri icye: uwo mugomba umusoro, mumuhe umusoro; uwo mugomba ihazabu, muyimuhe; ugomba gutinywa, mumutinye; ugomba kubahwa, mumwubahe.


Ncuti nkunda, ubwo twashyikirijwe ayo masezerano nitwivaneho ubwandu bwose bw’umubiri n’ubw’umutima; twirundurire ubutungane, mu gitinyiro cy’Imana.


Mujye mworoherana kubera igitinyiro mufitiye Kristu.


Ntimukagire icyo mukora mubitewe n’ishyari cyangwa ukwikuza, ahubwo mwicishe bugufi, buri muntu yibwire ko abandi bamuruta.


Abari ku ngoyi y’ubucakara bose bagomba kumva ko ba shebuja bakwiye icyubahiro cyose, kugira ngo Izina ry’Imana n’inyigisho y’ukuri bitazatukwa.


Nimwikomezemo urukundo rwa kivandimwe.


Mwasukuwe imitima yanyu mwumvira ukuri, kugira ngo mugire urukundo rwa kivandimwe ruzira uburyarya. Nimukundane ubudatezuka n’umutima wanyu wose,


Nimuyoboke rero ubutegetsi bwose bw’abantu ku mpamvu ya Nyagasani: yaba umwami mu mwanya we w’ikirenga,


Namwe basore ni uko; nimwumvire abakuru b’ikoraniro; mwese murangwe n’ukwiyoroshya, kugira ngo mushobore gufashanya kivandimwe, kuko byanditswe ngo «Imana irwanya abikuza, ariko abiyoroshya ikabagirira ubuntu.»


Sawuli aravuga ati «Nacumuye! None ariko ndakwinginze, unyubahirize imbere y’abakuru b’umuryango wanjye n’imbere ya Israheli: tugarukane kugira ngo ninginge Uhoraho, Imana yawe.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan