Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Petero 2:16 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

16 Nimubeho nk’abantu bigenga, ariko ntimukoreshe ubwo bwigenge muhishira ubugome bwanyu, ahubwo mubeho nk’abagaragu b’Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

16 mumeze nk'ab'umudendezo koko, ariko uwo mudendezo mutawutwikiriza ibibi ahubwo mugenze nk'imbata z'Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

16 Mumere nk'abantu bishyira bakizana, nyamara ukwishyira ukizana kwanyu ntimuguhindure urwitwazo rwo gukora ibibi, ahubwo mugenze nk'abagaragu b'Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

16 Mumere nk'abantu bishyira bakizana, nyamara ukwishyira ukizana kwanyu ntimuguhindure urwitwazo rwo gukora ibibi, ahubwo mugenze nk'abagaragu b'Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Petero 2:16
15 Iomraidhean Croise  

Nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe mutesha abantu irembo ry’Ingoma y’ijuru! Ubwanyu ntimwinjira, maze n’ababishaka ntimureke binjira. ()


Iyo ntaza, byongeye iyo ntagira ijambo mbabwira, nta cyaha bajyaga kugira; ubu rero ntibafite uko bikuraho icyaha cyabo.


Mwarokowe ubucakara bw’icyaha, muhinduka abagaragu b’ubutungane.


Ariko ubu ngubu, kuva aho mugobotorewe icyaha, mukaba abagaragu b’Imana, mweze imbuto zigeza ku butagatifu, amaherezo akazaba ubugingo bw’iteka.


Kuko uwo Nyagasani yahamagariye mu bucakara, aba ari umwigenge muri Nyagasani. Kimwe n’uko uwahamagawe yigenga, aba ari umugaragu wa Kristu.


Kristu yaratubohoye kugira ngo tugire ubwo bwigenge. Nimwemarare rero, mwirinde ko umutwaro w’ubucakara wakongera kubagonda ijosi.


Mwebweho, bavandimwe, mwahamagariwe ubwigenge. Gusa rero ubwigenge ntibukabere umubiri urwitwazo, ahubwo umwe abere undi umugaragu mugirirana urukundo.


Ntimugakorere ijisho nk’abashaka gushimisha abantu, ahubwo mugenze nk’abagaragu ba Kristu, baharanira gukora icyo Imana ishaka.


muzirikana ko muzahembwa na Nyagasani umurage yageneye abe. Nyagasani Kristu ni We mukorera.


Ntitwigeze na rimwe tubabwira amagambo yo kubaryoshya, ibyo murabizi; nta n’ubwo twigeze dushaka kubungukiraho, Imana irabibere umuhamya;


Naho uwibanda ku itegeko rihamye, ari ryo ry’ubwigenge, kandi akaryizirikaho, atari uryumva akaryibagirwa, ahubwo ari urikurikiza; uwo nguwo azagira amahirwe mu bikorwa bye.


Nimuvuge kandi mukore nk’abantu bahamagariwe gucirwa urubanza hakurikijwe itegeko ry’ubwigenge.


Babasezeranya ubwigenge kandi na bo ubwabo ari abacakara b’ingeso mbi, kuko buri muntu ari umucakara w’icyamutsinze.


Koko, mwasesewemo n’abantu banditsweho ubucibwe kuva kera kose; ni abagomeramana bahindanya ineza y’Imana, bakigira ibyomanzi, kandi bakihakana Umutegetsi wacu umwe rukumbi, Umwami wacu Yezu Kristu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan