Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Petero 2:11 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

11 Nkoramutima zanjye, mwebwe muri nk’abagenzi n’abanyamahanga, ndabasaba ngo mwirinde irari ry’umubiri rirwanya umutimanama.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

11 Bakundwa, ndabahugura ubwo muri abasuhuke n'abimukira, kugira ngo mwirinde irari ry'umubiri ry'uburyo bwinshi rirwanya ubugingo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

11 Ncuti nkunda, ndabihanangiriza mumeze nk'abanyamahanga n'ibicibwa kuri iyi si, kugira ngo mwirinde irari muterwa na kamere yanyu rirwanya ubugingo bwanyu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

11 Ncuti nkunda, ndabihanangiriza mumeze nk'abanyamahanga n'ibicibwa kuri iyi si, kugira ngo mwirinde irari muterwa na kamere yanyu rirwanya ubugingo bwanyu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Petero 2:11
35 Iomraidhean Croise  

Abrahamu amara iminsi muri icyo gihugu cy’Abafilisiti yari yarasuhukiyemo.


Nuko arababwira ati «Ndi umusuhuke n’umushyitsi muri mwe; nimumpe ikibanza cyo guhambamo umuntu wanjye witahiye.»


Nuko Yakobo asubiza Farawo, ati «Imyaka maze ngenda ni ijana na mirongo itatu. Iyo myaka yanjye ni mike, kandi nayigizemo ingorane, nta n’ubwo igeze ku myaka ba sokuruza bamaraga mu ngendo zabo.»


Kuko, kimwe na ba sogokuruza bose, turi abasuhuke n’abashyitsi imbere yawe; iminsi tumara ku isi ni nk’igicucu gihita, kandi nta cyizere.


Ndi umushyitsi ku isi, ntumpishe imigambi yawe.


Imigambi yawe ni yo ndirimbo yanjye mu nzu ntuyemo bushyitsi.


Igihe uhana umuntu wacumuye, burya uba umukosora, maze ibyo ararikiye ukabiteza imungu: kuko buri muntu ari nk’umwuka w’akanya gato! (guceceka akanya gato)


Umugore naryamana n’umugabo, baziyuhagire kuko baba banduye kugeza nimugoroba.


Ubutaka bw’igihugu ni ubwanjye, mwebwe mukirimo nk’abasuhuke cyangwa abashyitsi. Ntihazagire rero ugurisha isambu ye ubutazayisubirana.


Mwitonde rero, hato imitima yanyu itazatwarwa n’ubusambo, n’isindwe, n’uducogocogo tw’ubuzima, maze uwo munsi ukazabagwa gitumo.


Ahubwo tubandikire gusa ngo birinde guhumanywa n’ibigirwamana n’ubukozi bw’ibibi, birinde kandi kurya inyamaswa zanizwe, n’amaraso.


mwirinde kurya inyama zatambiwe ibigirwamana, n’amaraso, n’inyama z’inyamaswa zanizwe, mwirinde n’ubukozi bw’ibibi. Nimureka gukora ibyo, muzaba mugenjeje neza. Nimugire amahoro!»


Bavandimwe rero, mbinginze ku bw’impuhwe z’Imana: nimuture imibiri yanyu, ibe igitambo nyabuzima, gitagatifu kandi kinyuze Imana; ngiryo iyobokamana ryabava ku mutima.


nyamara nkabona irindi tegeko muri jyewe rirwanya itegeko ry’umutima wanjye, ku buryo ndi imbohe y’itegeko ry’icyaha rindimo.


Kuko nimubaho mugengwa n’umubiri, muzapfa; ariko niba ku bwa roho, mucitse ku bikorwa by’umubiri, muzabaho.


Ubu rero duhagarariye Kristu, ku buryo Imana ubwayo ari yo ibahamagara ari twe ikoresheje. Ngaho rero turabinginze mu izina rya Kristu : Nimwemere mwiyunge n'Imana !


Ubwo turi abafasha b’Imana, turabashishikariza kudapfusha ubusa ubuntu bwayo.


Ncuti nkunda, ubwo twashyikirijwe ayo masezerano nitwivaneho ubwandu bwose bw’umubiri n’ubw’umutima; twirundurire ubutungane, mu gitinyiro cy’Imana.


Aba Kristu Yezu babambye ku musaraba umubiri wabo n’ingeso mbi ndetse n’irari.


Nuko rero ntimukiri abanyamahanga n’abasuhuke; ahubwo musangiye ubwenegihugu n’abatagatifujwe, mubarirwa mu muryango w’Imana.


Ubu rero, jyewe uri ku ngoyi nzira Nyagasani, ndabinginga ngo mugenze mu buryo bukwiranye n’ubutore bwanyu:


Irinde rero imigenzo mibi y’abasore, ahubwo uharanire ubutungane, ukwemera, urukundo, n’amahoro, wunge ubumwe n’abiyambaza Nyagasani barangwa n’umutima ukeye.


Abo bose bapfanye ukwemera, na none bataragera ku byiza basezeranijwe, ariko basa n’ababirabukwa, babiramukiriza kure, bahamya ko ari abagenzi n’abashyitsi kuri iyi si.


Mwebweho rero, nkoramutima, nubwo tumaze kuvuga dutyo, ntidushidikanya ko muri mu nzira nziza, ari yo y’uburokorwe.


Amakimbirane akomoka he? Cyangwa se intambara muri mwe zituruka he? Aho ibyo byose ntibyaba bituruka ku byifuzo byanyu, birwanira mu myanya y’umubiri wanyu?


Jyewe Petero, intumwa ya Yezu Kristu, kuri mwebwe ntore z’Imana, mwatatanijwe nk’abagenzi n’abasuhuke mu ntara ya Ponti, mu Bugalati, muri Kapadosiya, muri Aziya no muri Bitiniya,


Niba mwiyambaza Imana nk’Umubyeyi wanyu, Yo itagira aho ibogamira, kandi igacira buri muntu urubanza ikurikije ibikorwa bye, nimugendere mu gitinyiro igihe cyose muri ku isi;


Nkoramutima zanjye, ntimutangazwe no kuba muri mu muriro w’amagorwa, nk’aho ari ikintu kidasanzwe kibagwiririye,


kugira ngo abeho adakurikije irari ry’abantu, ahubwo agakora icyo Imana ishaka, igihe cyose ashigaje kubaho mu mubiri.


Nkoramutima zanjye, iyi baruwa ni iya kabiri mbandikiye. Muri ayo mabaruwa yombi nashatse kubibutsa bimwe na bimwe, kugira ngo murusheho gutekereza ku buryo buboneye.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan