Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Petero 1:5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

5 mwebwe abo ububasha bw’Imana buragirishije ukwemera, kugeza ubwo umukiro wabateguriwe uzigaragariza mu bihe byagenwe by’imperuka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

5 mwebwe abarindwa n'imbaraga z'Imana ku bwo kwizera, murindirwa agakiza kiteguwe kuzahishurwa mu gihe cy'imperuka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

5 Kwizera Imana kwanyu gutuma murindwa n'ububasha bwayo, kugeza ubwo muzabona agakiza kagenewe kuzahishurwa mu gihe cy'imperuka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

5 Kwizera Imana kwanyu gutuma murindwa n'ububasha bwayo, kugeza ubwo muzabona agakiza kagenewe kuzahishurwa mu gihe cy'imperuka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Petero 1:5
43 Iomraidhean Croise  

Jyewe nzi ko umuvugizi wanjye ariho, amaherezo azatunguka ku isi, aze andengere;


kuko Uhoraho akunda ibitunganye, kandi ntatererane abayoboke be. Naho abagiranabi bazatsembwa bidasubirwaho, inyoko y’abagiranabi igende buheriheri.


arinda abagenda mu nzira iboneye, akaragira abayoboke be.


Israheli izakizwa n’Uhoraho, kandi azaba ayikijije burundu; mwebwe rero, ntimuteze kuzakorwa n’isoni, ntimuzanagira ikimwaro bibaho.


Nimwubure amaso murebe ejuru, hanyuma mwuname murebe hasi ku butaka: koko, ijuru rizayoka nk’umwotsi, naho isi isaze nk’umwambaro, abayituye bapfe nk’udukoko. Ariko agakiza kanjye kazabaho iteka ryose, ubutabera bwanjye ntibuzashira.


Intwaro yose yakorewe kukurwanya, ntizabigeraho, ururimi rw’uzaguhagurukira mu rubanza, uzarushinja ikinyoma. Nguwo umugabane uzigamiwe abagaragu b’Uhoraho; ngubwo uburenganzira mbahaye. Uwo ni Uhoraho ubivuze.


Uko ijuru rishya n’isi nshya ndemye, bizakomera imbere yanjye, ni na ko urubyaro rwanyu n’izina ryanyu bizakomera, uwo ni Uhoraho ubivuze.


Nzayashinga abashumba bayaragire; kuva ubwo ntazongera kugira ubwoba cyangwa ngo akangarane, kandi nta na rimwe muri yo rizongera kuzimira — uwo ni Uhoraho ubivuze.


Nzagirana na bo isezerano rihoraho, sinzareka kubitaho kugira ngo mbagirire neza; nzabatera kunyubaha mu mutima wabo, maze boye kunyitarura bibaho.


Ungaya kandi ntiyakire amagambo yanjye, afite umucamanza we: ijambo navuze ni ryo rizamucira urubanza ku munsi w’imperuka.


Singusabye kubakura ku isi, ahubwo ndagira ngo ubarinde ikibi.


ariko uzanywa amazi nzamuha, ntazagira inyota ukundi, ahubwo amazi nzamuha, azamubamo ari isoko idudubiza kugera mu bugingo bw’iteka.»


Ndababwira ukuri koko: uwumva ijambo ryanjye kandi akemera n’Uwantumye, agira ubugingo bw’iteka kandi ntazacirwa urubanza, ahubwo aba avuye mu rupfu yinjiye mu bugingo.


Ni byo koko. Yatemwe ku mpamvu y’ukutemera, naho wowe uhahagaritswe n’ukwemera. Ntukitere hejuru rero, ahubwo tinya.


Koko rero nsanga amagorwa y’igihe cy’ubu ngubu atagereranywa n’ikuzo rizatugaragarizwamo.


Koko rero, isi ku bwenge bwayo ntiyashoboye kumenyera Imana mu bigaragaza ubuhanga bwayo; ni yo mpamvu Imana yihitiyemo gukiza abemera, ikoresheje ubusazi bw’iyamamazabutumwa.


Nta bwo dushaka kubagora mu byerekeye ukwemera, kuko ukwemera kwanyu kutajegajega, ahubwo turabafasha ngo muhimbarwe.


Yego ndiho, ariko mu by'ukuri si jye ukiriho, ahubwo ni Kristu uriho muri jye. Kuba ubu ngubu ndiho mu mubiri, ni uko ndiho mu kwemera Umwana w’Imana wankunze, ubwe akigabiza urupfu ari jye agirira.


Koko mwakijijwe ku buntu, mubikesha ukwemera; nta bwo ari ku bwanyu rero, ahubwo ni ku bw’ingabire y’Imana.


Kristu nabaturemo mubikesha ukwemera; mushore imizi mu rukundo, murushingemo n’imiganda,


Sinshidikanya rero ko Imana yabatangiyemo uwo murimo mwiza, izanawukomeza kugeza ku munsi Yezu Kristu azaziraho.


Maze amahoro y’Imana arenze icyitwa ubwenge cyose, ahore mu mitima no mu bitekerezo byanyu, muri Kristu Yezu.


kandi kuva mu buto bwawe wamenye Ibyanditswe Bitagatifu; ni byo bishobora kukubera isoko y’ubuhanga bukuganisha ku mukiro ubikesheje kwemera Kristu Yezu.


mu gihe tugitegereje ya mizero mahire hamwe n’Ukwigaragaza kwa Yezu Kristu yisesuyeho ikuzo, We Mana yacu y’igihangange, akaba n’Umukiza wacu,


Bityo rero, umurego wanyu ntugacogore, ahubwo mukurikize urugero rw’abahawe umurage wabasezeranijwe, babikesheje ukwemera n’ukwiyumanganya.


ni na ko Kristu yatuweho igitambo rimwe rizima kugira ngo avaneho ibyaha by’abantu batabarika, nyuma akazaza ubwa kabiri, bitagifite amahuriro n’icyaha, azaniye uburokorwe abamutegereje bose.


Nimuhore rero mwiteguye, mube maso kandi mushyire amiringiro yanyu yose mu ngabire muzahabwa igihe Yezu Kristu azaba yigaragaje.


ahubwo mwishimire uruhare mufite ku bubabare bwa Kristu, kugira ngo muzasabagizwe n’ibyishimo igihe ikuzo rye rizisesurira.


Noneho rero, ndinginga abakuru b’ikoraniro bari muri mwe, nkabigira ari uko nanjye ndi umukuru kimwe na bo, n’umuhamya w’ububabare bwa Kristu, nkaba mfite n’uruhare ku ikuzo rigiye kugaragazwa.


Koko ni We watugabiye mu bubasha bwe bwahebuje ibyo twagombaga byose byerekeye ubugingo n’ubusabaniramana, igihe atumenyesheje Uwaduhamagarishije ikuzo rye n’imbaraga ze bwite.


Nkoramutima zanjye, ubu turi abana b’Imana, ariko uko tuzamera ntibiragaragazwa. Gusa tuzi ko igihe Kristu azigaragariza, tuzaba dusa na We, kuko tuzamureba uko ari mu by’ukuri.


Jyewe Yuda, umugaragu wa Yezu Kristu n’umuvandimwe wa Yakobo, ku bahamagawe kandi bakunzwe n’Imana, bakarindwa na Yezu Kristu:


Imana imwe rukumbi n’Umukiza wacu, ibarinde icyabagusha icyo ari cyo cyose, ibahingutse mu byishimo muri abaziranenge imbere y’ikuzo ryaro,


Azarinda umuyoboke we, ariko abamugomeye bazatikirira mu mwijima, kuko nta we utsinda ku bw’imbaraga ze.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan