Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Petero 1:25 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

25 ariko ijambo ry’Uhoraho rizahoraho iteka.» Iryo jambo rero ni ryo Nkuru Nziza mwamenyeshejwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

25 Ariko ijambo ry'Uwiteka ryo rihoraho iteka.” Kandi iri ni ryo jambo ry'ubutumwa bwiza mwabwirijwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

25 ariko ijambo rya Nyagasani rihoraho iteka.” Iryo jambo ni ryo Butumwa bwiza babagejejeho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

25 ariko ijambo rya Nyagasani rihoraho iteka.” Iryo jambo ni ryo Butumwa bwiza babagejejeho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Petero 1:25
23 Iomraidhean Croise  

Iminsi yanjye irarembera nk’igicucu, kandi ndumirana nk’ibyatsi.


Kera wahanze isi, kandi ijuru ni igikorwa cy’ibiganza byawe.


Uhoraho, iteka ryose ijambo ryawe rihoraho mu ijuru.


Ijwi riravuga riti «Ngaho vuga!» Nanjye ndabaza nti «Mvuge iki se? Ibinyamubiri byose ni ibyatsi, imikomerere yabyo ikaba nk’iy’ururabyo mu murima:


icyatsi kiruma, ururabyo rukarabirana, ariko ijambo ry’Imana yacu rizahoraho iteka!»


Koko rero, ndababwira ukuri: kugera igihe ijuru n’isi bizashirira, nta kanyuguti, nta n’akadomo kazava mu Mategeko ibyo byose bitarangiye.


Biroroshye ko ijuru n’isi bishira aho kugira ngo akitso kamwe kave mu Mategeko.


Mu ntangiriro ya byose Jambo yariho, kandi Jambo yabanaga n’Imana, kandi Jambo akaba Imana.


Nuko Jambo yigira umuntu maze abana natwe, kandi twibonera ikuzo rye, ikuzo Umwana w’ikinege akomora kuri Se, akaba asendereye ubuntu n’ukuri.


Koko rero nta kindi kindi nashatse kwibandaho usibye kubamenyesha Yezu Kristu, kandi Yezu Kristu wabambwe ku musaraba.


Yazanywe no kubamamazamo inkuru nziza y’amahoro, mwebwe mwari kure, kimwe n’abari hafi.


Jyewe w’intamenyekana mu batagatifujwe bose, nahawe iyo ngabire yo kogeza mu banyamahanga ibyiza bitagereranywa bituruka kuri Kristu,


maze amagingo yagennye yagera ikamenyekanya ijambo ryayo ibigirishije iyamamazabutumwa nashinzwe ku bushake bw’Imana Umukiza wacu:


bakaryoherwa n’Ijambo ryiza ry’Imana, bakibonera ububasha bw’igihe kizaza, bazamera bate niba bararenze kuri ibyo bakagwa?


Abo bahanuzi Imana yabahishuriye ko ubwo butumwa atari bo bwagenewe, ahubwo ko ari mwebwe bagomba kubushyikiriza, none ubu ngubu mukaba mubumenyeshejwe n’abigisha b’Inkuru Nziza bayobowe na Roho Mutagatifu woherejwe aturuka mu ijuru, ndetse n’abamalayika bifuza kuyirangamira.


mwebwe abavutse bundi bushya ku mbuto itari inyabushanguke, ahubwo idashanguka ku bw’ijambo nyabuzima kandi rihoraho ry’Imana.


Mbese kimwe n’abana bakimara kuvuka, nimurarikire amata meza y’ijambo ry’Imana, kugira ngo igihe muryakira, mutere imbere mu gucungurwa kwanyu,


Ikindi kandi kiruseho, twishingikirije ku ijambo rikomeye ry’abahanuzi; mukaba rero mukora neza iyo murirangamira, nk’itara rimurika ahantu h’umwijima, kugeza ubwo hatangira gucya, n’inyenyeri y’urukerera ikarasira mu mitima yanyu.


Ibyariho kuva mu ntangiriro n’ibyo twiyumviye kuri Jambo Nyir’ubugingo, ibimwerekeyeho twiboneye n’amaso yacu, tukabyitegereza, tukabikorakoza ibiganza byacu, ni byo namwe tubamenyesha.


Nuko rero, ibyo twiboneye kandi tukabyumva, turabibamenyesheje, kugira ngo namwe mwunge ubumwe natwe, maze twese twunge ubumwe n’Imana Data, hamwe n’Umwana wayo Yezu Kristu.


Nuko mbona undi mumalayika wagurukaga mu kirere hejuru cyane, afite Inkuru Nziza ihoraho, yagombaga gutangariza abatuye isi: abantu bo mu mahanga yose, mu miryango, mu ndimi zose no mu bihugu byose.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan