Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Petero 1:24 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

24 Kuko Ibyanditswe bivuga ngo «Ikinyamubiri cyose ni nk’icyatsi, n’ikuzo ryacyo rikaba nk’iry’ururabyo rw’icyatsi: icyatsi kiruma, ururabyo rugahunguka;

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

24 Kuko, “Abafite imibiri bose bahwanye n'ibyatsi, Ubwiza bwabo bwose bumeze nk'uburabyo bw'ibyatsi. Ibyatsi biruma uburabyo bwabyo bugahunguka,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

24 Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo: “Abantu bose bameze nk'ibyatsi, ubwiza bwabo bwose bumeze nk'indabyo zo ku gasozi. Ibyatsi biruma indabyo zikarabirana,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

24 Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo: “Abantu bose bameze nk'ibyatsi, ubwiza bwabo bwose bumeze nk'indabyo zo ku gasozi. Ibyatsi biruma indabyo zikarabirana,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Petero 1:24
15 Iomraidhean Croise  

Abaturage b’aho bafite intege nke, bakutse umutima, bashobewe; bameze nk’icyatsi cyo mu mirima, nk’akanyatsi ko mu busitani. Bameze nk’utwatsi tumera hejuru y’inzu, cyangwa se nk’ingano zirwaye zikiri nto.


Ameze nk’ururabo, rurabya hanyuma rukuma; cyangwa igihu gihita nyuma kikayoyoka.


Koko iminsi yanjye irayoyoka nk’umwotsi, n’amagufwa yanjye agakongoka nk’inkekwe y’umuriro.


Iminsi y’umuntu ni nk’ibyatsi, akabumbuka nk’ururabo rwo mu murima;


Nibahinduke nk’ibyatsi bimera ku nzu, byo byumirana batarabirandura!


kuko bagwangara bwangu nk’ibyatsi, bakuma nk’igisambu cyari gitohagiye.


Dore ubugingo bwanjye wabugize bugufiya, maze igihe nzamara kiba ubusabusa mu maso yawe. Buri wese ugihagaze ni umwuka w’akanya gato!


Ubuzima bwa muntu ubukuraho nk’ibitotsi, bishira mu gitondo nk’icyatsi;


Ibyo umuntu w’ikiburabwenge ntabimenya, n’uw’igipfayongo ntabisobanukirwa.


Ni jyewe, ni jye ubwanjye ubahumuriza: ni iki cyatuma utinya uwagenewe gupfa, mwene muntu, umeze nk’icyatsi?


Niba Imana yambika ityo icyatsi cyo mu murima kiriho none, ejo kikazatabwa mu muriro, mwe ntizabarengerezaho, mwa bemera gato mwe?


nyamara mutazi uko ejo muzamera; kuko muri nk’ibihu bigaragara mu kanya gato, hanyuma bikayoyoka!


Koko, isi irayoyoka hamwe n’irari ryayo, naho ukora ugushaka kw’Imana abaho ubuziraherezo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan