Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Petero 1:23 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

23 mwebwe abavutse bundi bushya ku mbuto itari inyabushanguke, ahubwo idashanguka ku bw’ijambo nyabuzima kandi rihoraho ry’Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

23 kuko mwabyawe ubwa kabiri, mutabyawe n'imbuto ibora ahubwo mwabyawe n'imbuto itabora, mubiheshejwe n'ijambo ry'Imana rizima rihoraho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

23 kuko mwabyawe ubwa kabiri bidakomotse ku mbuto ibora, ahubwo ku mbuto itabora ari yo jambo ry'Imana rizima kandi rihoraho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

23 kuko mwabyawe ubwa kabiri bidakomotse ku mbuto ibora, ahubwo ku mbuto itabora ari yo jambo ry'Imana rizima kandi rihoraho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Petero 1:23
18 Iomraidhean Croise  

Umuhanuzi warose, narotore inzozi ze, ariko ufite ijambo ryanjye, naritangaze uko rimeze! Ese umurama uhuriye he n’ingano? Uwo ni Uhoraho ubivuze.


Nanone kandi intumbi yatwo nigwa ku ntete zigenewe kuzabibwa, nta bwo zizahumana.


Dore ngiye kubaca ukuboko, mbatere mu maso amayezi y’amatungo mutura ku minsi mikuru, maze muzayoranwe na yo.


Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira.


Dore rero icyo uwo mugani uvuga: imbuto ibibwa ni ijambo ry’Imana.


Ntibavutse ku bw’amaraso cyangwa ku bushake bw’umubiri, cyangwa se ku bushake bw’umuntu, ahubwo bavutse ku bw’Imana.


Ni we ibintu byose bikesha kubaho, nta n’ikiremwa na kimwe cyabayeho bitamuturutseho.


Yezu aramusubiza ati «Ndakubwira ukuri koko: nta muntu n’umwe ushobora kubona Ingoma y’Imana, atavutse ubwa kabiri.»


Yezu aramusubiza ati «Ndakubwira ukuri koko: umuntu atavutse ku bw’amazi no ku bwa Roho, ntashobora kwinjira mu Ngoma y’Imana.


Roho ni we ubeshaho, umubiri nta kavuro. Amagambo nababwiye aturuka kuri Roho, kandi agatanga ubugingo.


maze ikuzo ry’Imana idapfa barigurana ishusho isa n’umuntu uzapfa, isa n’ibiguruka, n’inyamaswa, n’ibikurura inda hasi.


Koko Ijambo ry’Imana ni irinyabuzima, ni irinyabushobozi, kandi riratyaye kurusha inkota y’amugi abiri. Riracengera kugeza aho umutima n’ubwenge bitandukanira, hagati y’ingingo n’imisokoro; rigasobanura ibyifuzo n’ibitekerezo byihishe muri muntu.


Ni ku bwende bwe bwite yatwibyariye akoresheje ijambo rye ry’amanyakuri, kugira ngo tube imena mu biremwa bye.


ariko ijambo ry’Uhoraho rizahoraho iteka.» Iryo jambo rero ni ryo Nkuru Nziza mwamenyeshejwe.


Nihasingizwe Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, kuko yagiriye impuhwe zayo z’igisagirane maze ikaduha ubugingo bushya, kugira ngo tugire amizero ahamye dukesha izuka rya Yezu Kristu mu bapfuye,


Umuntu wese wabyawe n’Imana, ntaba agishoboye gukora icyaha, kuko imbuto yayo iba imurimo; ntashobora rero gukora icyaha ukundi, kuko yabyawe n’Imana.


Tuzi ko umuntu wese wabyawe n’Imana atongera gucumura ukundi, ahubwo Umwana w’Imana aramurinda, maze Sekibi ntamugireho ububasha.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan