Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Petero 1:15 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

15 ahubwo mube intungane mu migenzereze yanyu yose, mbese nk’uko Uwabahamagaye na We ari intungane,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

15 Ahubwo nk'uko uwabahamagaye ari uwera, abe ari ko namwe muba abera mu ngeso zanyu zose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

15 Ahubwo mube abaziranenge mu myifatire yanyu yose, nk'uko Imana yabahamagaye ari inziranenge,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

15 Ahubwo mube abaziranenge mu myifatire yanyu yose, nk'uko Imana yabahamagaye ari inziranenge,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Petero 1:15
32 Iomraidhean Croise  

Aho ngaho hazahangwa inzira, bayite inzira ntagatifu; uwahumanye ntazayinyuramo, kuko izagenerwa umuryango w’Uhoraho, kandi ab’ibipfamutima ntibazahacaracara.


Nuko bakikiranya amajwi bavuga bati «Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu! Ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, isi yose yuzuye ikuzo rye!»


Mwebweho rero, muzabe intungane nk’uko So wo mu ijuru ari intungane.


ibyo bibumbano ni twebwe yahamagaye tutavuye mu Bayahudi gusa, ahubwo ndetse no mu Banyamahanga.


Ncuti nkunda, ubwo twashyikirijwe ayo masezerano nitwivaneho ubwandu bwose bw’umubiri n’ubw’umutima; twirundurire ubutungane, mu gitinyiro cy’Imana.


Nyamara rero, nimukore ibikwiranye n’Inkuru Nziza ya Kristu. Bityo, nindamuka nje maze nkababona, cyangwa se nintahaba, nzumve ko mukomeye mufite ubumwe, kandi ko muhuje umutima mugafatanyiriza hamwe kurwanira ukwemera mukesha Inkuru Nziza.


Ntwaza rero ngana intego, ya ngororano Imana iduhamagarira mu ijuru muri Kristu Yezu.


Twebweho, iwacu ni mu ijuru; ni ho hazaturuka Umukiza dutegereje, Umwami wacu Yezu Kristu,


tubashishikaza, tubatera inkunga, kandi tubingingira gutunganira Imana Yo ibahamagarira ingoma yayo n’ikuzo ryayo.


Ntihazagire ugusuzugurira ko ukiri muto. Ahubwo uzabere abayoboke urugero, ari mu magambo, ari mu migenzereze, mu rukundo, mu kwemera, no mu budakemwa.


Yo yadukijije, ikanaduhamagarira kuba intungane, itabitewe n’ibikorwa byacu, ahubwo ibitewe n’umugambi wayo bwite, kimwe n’ineza yayo, ya yindi twaherewe muri Kristu Yezu mbere y’ibihe byose,


Kandi n’abacu bitoze kurushanwa kugira umwete wo kugenza neza, bakenure ababikwiriye, kugira ngo batabura icyo bamarira abandi.


Iryo jambo rikwiye kwizerwa, kandi ndashaka ko kuri izo ngingo wajya uvuga wihanukiriye, kugira ngo abemeye Imana barushanwe kugira umwete wo kugenza neza. Ibyo ni byo byiza bifitiye abantu akamaro.


Nimuharanire kugirana amahoro n’abantu bose, no gutunga ubutungane kuko utabufite atazigera abona Imana.


Imibereho yanyu izire ubugugu, munyurwe n’ibyo mufite, kuko Nyagasani ubwe yavuze ati «Sinzaguhara, kandi sinzagutererana!»


Ni nde w’umuhanga n’umunyabwenge muri mwe? Nabyerekanishe imyifatire ye myiza, ko ibikorwa bye byuzuye ituze n’ubuhanga.


Nimugire imyifatire myiza imbere y’abatemera Imana nyakuri, kugira ngo n’ubwo babasebya nk’aho muri abagiranabi, bazamurikirwe n’ibikorwa byanyu, maze basingize Imana ku munsi izaziraho.


Naho mwebwe muri ubwoko bwatoranyijwe, imbaga y’abaherezabitambo ba cyami, ihanga ritagatifu, umuryango Imana yironkeye, kugira ngo mujye mwamamaza ibigwi by’Uwabahamagaye, abavana mu mwijima, akabinjiza mu rumuri rwe rw’agatangaza,


Nyamara ariko, mujye mubikorana ubugwaneza n’icyubahiro kandi mufite umutima utaryarya, kugira ngo nibanababeshyera, abasebya imigenzereze yanyu muri Kristu bazakorwe n’ikimwaro.


Nyamara nimumara kubabazwa igihe kigufiya, Imana nyir’ubuntu bwose, Yo yabahamagariye ikuzo rihoraho muri Kristu, izabasubiza imbaraga, ibatere inkunga, ibakomeze kandi ibagire indatsimburwa.


Umuntu wese kandi umufiteho ayo mizero, arisukura nk’uko na We ari umuziranenge.


Andikira umumalayika wa Kiliziya y’i Filadelifi, uti «Nyirubutagatifu na Munyakuri, wa Wundi ufite urufunguzo rw’inzu ya Dawudi, yakingura ntihagire n’umwe washobora gukinga, yakinga ntihagire n’umwe ubasha gukingura, aravuze ati


Buri Kinyabuzima muri ibyo uko ari bine cyari gifite amababa atandatu, yuzuyeho amaso imbere n’inyuma. Ntibyahwemaga kuririmba amanywa n’ijoro bigira biti «Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu ! Ni Nyagasani Imana, Umushoborabyose, Uwahozeho, Uriho kandi ugiye kuza.»


Bavugaga mu ijwi riranguruye, bati «Nyagasani, Nyirubutagatifu na Nyirukuri, uzahereza he kudacira urubanza abatuye isi no guhorera amaraso bamennye?»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan