Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Abami 1:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 Abagaragu be baramubwira bati «Mwami, mutegetsi wacu, bagushakire umwari w’isugi mujye mubana, akubere umunyanzu; muzaryamana agupfumbate maze ususuruke.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

2 Nuko abagaragu be baramubwira bati “Mwami nyagasani, bagushakire umukobwa w'inkumi abane nawe, ajye agukuyakuya agupfumbate, kugira ngo ususurukirwe, nyagasani.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 Abagaragu be baramubwira bati: “Nyagasani, bagushakire inkumi y'isugi igukorere, ijye igukuyakuya ikuraze kugira ngo ususurukirwe.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 Abagaragu be baramubwira bati: “Nyagasani, bagushakire inkumi y'isugi igukorere, ijye igukuyakuya ikuraze kugira ngo ususurukirwe.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Abami 1:2
11 Iomraidhean Croise  

Nuko Sarayi abwira Abramu, ati «Ni wowe utera aka gasuzuguro ngirirwa! Ni jye waguhaye umuja wanjye. None aho amariye kubona atwite, sinkigira agaciro kuri we. Ngaho Uhoraho naducire urubanza twembi!»


Umukene nta kantu na mba yari afite, uretse agatama yari yaraguze konyine. Yarakagaburiraga, maze gakurira iwe kumwe n’abana be. Kakarya ku byo yaryagaho, kakanywera ku nkongoro ye, kandi kakaryama mu gituza cye. Kari kamubereye rwose nk’umukobwa we.


Umwami Dawudi yari ashaje, ageze mu zabukuru; bamworosaga imyenda ariko ntashobore gususuruka.


Bashaka inkumi nziza mu gihugu cyose cya Israheli, babona uwitwa Abishagi w’i Shunemu, nuko bamuzanira umwami.


Bana banjye, mwikomeza kuba indangare, kuko ari mwe Uhoraho yatoranyije ngo mumuhagarare imbere, ngo mujye mumukorera, mumubere abaherezabitambo kandi mumutwikire imibavu.»


Nanone kandi iyo muryamye muri babiri, murashyuha, none se umuntu uryamye wenyine yashyuha ate?


Mwikwisunga bene wanyu cyangwa ngo mwiringire incuti, ndetse n’imbere y’uwo upfumbase uritondere ijambo rivuye mu kanwa kawe,


Icyo gihe Uhoraho arobanura umuryango wa Levi, awushinga kujya utwara ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, guhagarara imbere y’Uhoraho, gukora imihango imugenewe, no guha rubanda umugisha mu izina rye, nk’uko bakibikora na n’ubu.


Naho uwo muhanuzi cyangwa uwo mubonekerwa, muzamwice kubera ko azaba yababwirije kugomera Uhoraho Imana yanyu, wabakuye mu gihugu cya Misiri, akababohoza mu nzu y’ubucakara: uwo muntu yari agamije kubatesha inzira Uhoraho Imana yanyu yababwirije gukurikira. Muzakure ishyano hagati yanyu!


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan