Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Zefaniya 2:3 - Bibiliya Yera

3 Mushake Uwiteka mwa bagwaneza bo mu isi mwese mwe, bakomeza amategeko ye. Mushake gukiranuka, mushake no kugwa neza, ahari muzahishwa ku munsi w'uburakari bw'Uwiteka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Yemwe abicisha bugufi bo mu gihugu mwe, mwebwe mukurikiza ibyemezo Uhoraho yafashe, nimumutakambire. Nimuharanire ubutungane no kwicisha bugufi, ahari Uhoraho azabarokora ku munsi w'uburakari bwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Yemwe abicisha bugufi bo mu gihugu mwe, mwebwe mukurikiza ibyemezo Uhoraho yafashe, nimumutakambire. Nimuharanire ubutungane no kwicisha bugufi, ahari Uhoraho azabarokora ku munsi w'uburakari bwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Ahubwo, nimushakashake Uhoraho, mwebwe, abiyoroshya bo ku isi mwese, mugakurikiza amategeko ye! Ngaho, nimuharanire ubutungane n’ubwiyoroshye; ahari byazabaviramo kubona aho mwikinga, ku munsi w’uburakari bw’Uhoraho!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Zefaniya 2:3
44 Iomraidhean Croise  

Arabasubiza ati “Umwana akiri muzima niyirije ubusa ndira kuko nibwiraga nti ‘Nta wubizi, ahari Uwiteka yangirira imbabazi agakiza uwo mwana.’


Mushake Uwiteka n'imbaraga ze, Mushake mu maso he iteka ryose.


Kuko Uwiteka anezererwa abantu be, Azarimbishisha abanyamubabaro agakiza.


Kuri wowe ni ho gushima kwanjye guturuka, Ngushimira mu iteraniro ryinshi, Nzaguhigurira umuhigo wanjye mu maso y'abakubaha.


Erega kugira neza kwawe ni kwinshi, Uko wabikiye abakubaha, Uko wakorereye abaguhungiraho mu maso y'abantu.


Wa ntwari we, ambara inkota yawe ku itako, Ambara ubwiza bwawe n'icyubahiro cyawe.


Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Witsemba.” Ni Zaburi ya Dawidi yitwa Mikitamu, yahimbye ubwo yari mu buvumo ahunze Sawuli.


Wumvikanishije amateka uri mu ijuru, Isi yaratinye iraceceka,


Uba mu rwihisho rw'Isumbabyose, Azahama mu gicucu cy'Ishoborabyose.


Mujye mubasubiza muti ‘Ni igitambo cya Pasika y'Uwiteka, kuko yanyuze ku mazu y'Abisirayeli bari muri Egiputa agakiza amazu yacu, ubwo yicaga Abanyegiputa.’ ” Abantu barunama bikubita hasi.


Izina ry'Uwiteka ni umunara ukomeye, Umukiranutsi awuhungiramo, agakomera.


Mwige gukora neza, mushake imanza zitabera, murenganure abarengana, mucire impfubyi urubanza, muburanire abapfakazi.


Ahubwo azacira abakene imanza zitabera, n'abagwaneza bo mu isi azabategekesha ukuri, kandi isi azayikubitisha inkoni yo mu kanwa ke, n'abanyabyaha azabicisha umwuka unyura mu minwa ye.


Umwuka w'Umwami Imana ari kuri jye, kuko Uwiteka yansīze amavuta ngo mbwirize abagwaneza ubutumwa bwiza, yantumye kuvura abafite imvune mu mutima no kumenyesha imbohe ko zibohowe, no gukingurira abari mu nzu y'imbohe.


Ni ukuri nzagukiza kandi ntuzicishwa inkota, ahubwo ubugingo bwawe uzabutabarura, kuko wanyiringiye.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.


Mbese nawe urishakira ibikomeye? Ntukabishake kuko ngiye guteza abantu bose ibyago, ariko ubugingo bwawe nzabugutabarurira aho uzajya hose. Ni ko Uwiteka avuga.’ ”


Ntimurakazamuka ngo mujye mu byuho byo mu rugo rw'inzu ya Isirayeli, habe no kubiziba ngo mubone uko muhagarara mu ntambara ku munsi w'Uwiteka.


Mwibibire mukurikiza gukiranuka, musarure mukurikiza imbabazi, murime imishike yanyu kuko ari igihe cyo gushaka Uwiteka, kugeza igihe azaza akabavubira gukiranuka.


Na Isirayeli ashinjwa n'ubwibone bwe, ariko ntibarakagarukira Uwiteka Imana yabo, ngo ibyo byose bitume bayishaka.


Nta wubizi ahari aho Imana yahindukira ikigarura, ikareka uburakari bw'inkazi yari ifite ntiturimbuke!”


“Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘Kwiyiriza ubusa byo mu kwezi kwa kane no mu kwa gatanu, no mu kwa karindwi no mu kwa cumi, bizahindukira ab'inzu y'i Buyuda iminsi y'umunezero n'iy'ibyishimo n'ibirori byiza cyane. Nuko nimukunde ukuri n'amahoro.’ ”


Hahirwa abagwa neza, Kuko ari bo bazahabwa isi.


Nuko bene Data, ibisigaye turabinginga tubahugurira mu Mwami Yesu, kugira ngo nk'uko mwabwiwe natwe uko mukwiriye kugenda no kunezeza Imana, mube ari ko mugenda ndetse murusheho.


ndetse musigaye mukundana na bene Data bose b'i Makedoniya hose. Ariko bene Data, turabahugurira kugira ngo murusheho kugira urukundo rusāze,


Nuko rero ubwo mwiyejesheje imitima kumvira ukuri kugira ngo mubone uko mukunda bene Data mutaryarya, mukundane cyane mu mitima


ahubwo ube uw'imbere uhishwe mu mutima, umurimbo utangirika w'umwuka ufite ubugwaneza n'amahoro ari wo w'igiciro cyinshi mu maso y'Imana.


Ahubwo mukurire mu buntu bw'Imana no kumenya Yesu Kristo Umwami wacu n'Umukiza. Icyubahiro kibe icye none n'iteka ryose. Amen.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan