Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Zefaniya 2:2 - Bibiliya Yera

2 ibyategetswe bitarasohora, umunsi utarahita nk'umurama utumurwa n'umuyaga, kandi uburakari bukaze bw'Uwiteka butarabageraho, n'umunsi w'uburakari bw'Uwiteka utarabageraho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 Nimuterane mutaracirwaho iteka, nimuterane uburakari bukaze bw'Uhoraho butarabageraho, nimuterane umunsi w'uburakari bw'Uhoraho utarabageraho. Erega uwo munsi wihuta nk'umurama utumurwa n'umuyaga!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 Nimuterane mutaracirwaho iteka, nimuterane uburakari bukaze bw'Uhoraho butarabageraho, nimuterane umunsi w'uburakari bw'Uhoraho utarabageraho. Erega uwo munsi wihuta nk'umurama utumurwa n'umuyaga!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 mbere y’uko mutumurwa mu munsi umwe, nk’umurama utwawe n’umuyaga, mbere y’uko mugwirirwa n’umujinya ukaze w’Uhoraho, mukagwirirwa n’umunsi w’uburakari bwe!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Zefaniya 2:2
22 Iomraidhean Croise  

Kugira ngo bamere nk'ibishakashaka bigurukanwa n'umuyaga, Nk'umurama utumurwa n'ishuheri?


Ababi ntibamera batyo, Ahubwo bahwana n'umurama utumurwa n'umuyaga.


Musome urya Mwana, kugira ngo atarakara mukarimbukira mu nzira, Kuko umujinya we ukongezwa vuba. Hahirwa abamuhungiraho bose.


“Nuko mwa bibagirwa Imana mwe, Mutekereze ibi kugira ngo ne kubashishimura, Hakabura ubakiza.


Amahanga azasuma nk'amazi menshi yo ku rusumo, ariko Imana izabahana, na bo bazahungira kure nk'ibishingwe byo ku misozi iyo bijyanwa n'inkubi y'umuyaga, kandi bazirukanwa nk'umukungugu utumurwa na serwakira.


Uburakari bw'Uwiteka ntibuzīgarura, keretse amaze gusohoza imigambi y'umutima we, mu minsi y'iherezo ni bwo muzabimenya neza.


Mwikebere Uwiteka kandi mukebeho ibikoba bitwikiriye imitima yanyu, mwa bagabo mwe b'u Buyuda n'abaturage b'i Yerusalemu, uburakari bwanjye butaza bumeze nk'umuriro bugatwika kandi nta wabasha kubuzimya, bitewe n'ububi bw'ingeso zanyu.


Uwiteka yashohoje uburakari bwe, Yasutse umujinya we ukaze, Kandi yakongeje umuriro muri Siyoni, Utwika imfatiro zaho.


Kuko ndi Uwiteka nzavuga, kandi ijambo nzavuga rizasohora. Ntabwo rizongera kurazikwa, kuko mu minsi yanyu mwa ab'inzu y'ubugome mwe, nzavuga kandi nzasohoza icyo navuze.’ ” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.


Ni cyo gituma bazaba nk'igicu cyo mu ruturuturu gitamuruka, kandi nk'ikime gitonyorotse hakiri kare, nk'umurama utumurwa ku mbuga na serwakira, cyangwa nk'umwotsi uva mu ziko.


Ni nde wabasha guhagarara imbere y'umujinya we? Kandi ni nde wakwihanganira uburakari bwe bukaze? Umujinya we usutswe umeze nk'umuriro, kandi ibitare ni we ubimenagura.


“Ifeza zabo n'izahabu zabo ntabwo bizabasha kubakiza ku munsi w'uburakari bw'Uwiteka, ahubwo igihugu cyose kizatsembwa n'umurimo utewe no gufuha kwe, kuko azatsembaho abatuye mu gihugu bose biteye ubwoba.”


Ni cyo gituma Uwiteka avuga ati “Nimuntegereze mugeze ku munsi nzahagurutswa no kubanyaga, kuko nagambiriye guteraniriza amahanga hamwe, ibihugu byose binteranireho, mbasukeho uburakari bwanjye n'umujinya wanjye ukaze, kuko isi yose izatsembwaho n'umuriro wo gufuha kwanjye.


Ijuru n'isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira na hato.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan