Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Zefaniya 1:16 - Bibiliya Yera

16 Ni umunsi wo kuvuza impanda n'induru, bivugira imidugudu y'ibihome n'iminara miremire.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

16 uzaba ari umunsi w'urusaku n'impanda by'intambara. Abanzi bazatera imijyi ntamenwa, bazatera n'iminara yo mu nguni z'inkuta zayo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

16 uzaba ari umunsi w'urusaku n'impanda by'intambara. Abanzi bazatera imijyi ntamenwa, bazatera n'iminara yo mu nguni z'inkuta zayo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

16 umunsi w’urusaku rw’ihembe n’induru y’intambara, kuko ari bwo bazatera imigi ikomeye n’iminara miremire yo ku nkike zayo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Zefaniya 1:16
17 Iomraidhean Croise  

Uwo munsi ikondera rinini rizavuga, abari bagiye kurimbukira mu gihugu cya Ashuri n'abaciriwe mu gihugu cya Egiputa, bazaza basengere Uwiteka ku musozi wera i Yerusalemu.


kuko urugo rw'umwami ruzatabwa, umurwa wari utuwe cyane uzaba amatongo. Umusozi n'umunara w'abarinzi bizaba ubuvumo iteka ryose, bizaba inama y'imparage n'urwuri rw'amashyo


Dukabakaba ku nzu nk'impumyi, ni ukuri turakabakaba nk'abatagira amaso, ku manywa y'ihangu dusitara nko mu kabwibwi, mu banyambaraga tumeze nk'intumbi.


Nimwiyarure yemwe bana ba Benyamini mwe, muve muri Yerusalemu muvugirize impanda i Tekowa, mushinge ikimenyetso kuri Betihakeremu kuko ibyago biturutse ikasikazi no kurimbuka gukomeye bibahanzeho amaso.


Imifuho y'amafarashi ye irumvikana iturutse i Dani, igihugu cyose gitigiswa n'urusaku rwo kwivuga kw'amafarashi ye akomeye, kuko baje bakarya igihugu n'ibikirimo byose, n'umurwa n'abawutuyeho.


Igihano cyawe kikugezeho wa muturage wo mu gihugu we, igihe kirasohoye, umunsi uri hafi, umunsi w'imivurungano mu misozi, si uwo kuvuzwamo impundu.


“Muvugirize ihembe i Gibeya n'impanda i Rama, muvugirize induru i Betaveni. Reba inyuma yawe, Benyamini we.


“Shyira impanda mu kanwa! Azaza nk'igisiga agwire urusengero rw'Uwiteka, kuko bishe isezerano ryanjye, bakica n'amategeko yanjye.


Nimuvugirize impanda i Siyoni, muvugirize induru ku musozi wanjye wera, abatuye mu gihugu bose bahinde umushyitsi kuko umunsi w'Uwiteka uje, ugeze hafi


Mbese impanda yavugirizwa mu mudugudu abantu ntibagire ubwoba? Hari ibibi byatera umudugudu Uwiteka atari we ubizanye?


Irahagarara igera urugero rw'isi, Iritegereza itataniriza amahanga hirya no hino, Imisozi ihoraho irasandara, Udusozi tudashira turīka, Imigenzereze yayo ihoraho iteka ryose.


Bazagota imidugudu yawe yose, kugeza aho inkike z'amabuye zawe ndende zikomeye wiringiraga zo mu gihugu cyawe cyose zizaridukira. Bazasakiza imidugudu yawe yose yo mu gihugu cyawe cyose, Uwiteka Imana yawe izaba yaraguhaye.


Abantu baherako barangurura amajwi abatambyi bakivuza amahembe, muri ako kanya abantu bumvise amajwi y'amahembe barangurura amajwi, inkike z'amabuye zirariduka, abantu barazamuka batera umudugudu, umuntu wese imbere ye barawutsinda.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan