Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Zefaniya 1:12 - Bibiliya Yera

12 “Icyo gihe, nzashakisha muri Yerusalemu imuri, mpane abantu bibumbiye hamwe nk'inzoga y'itende bibwira mu mitima yabo bati ‘Ari icyiza ari n'ikibi, Uwiteka nta cyo azadutwara.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

12 “Icyo gihe nzafata urumuri njagajage Yeruzalemu. Nzahana abantu baho badamaraye, bameze nk'inzoga iteretse ngo itende ryikeneke, baribwira bati: ‘Uhoraho nta cyo azadutwara, ntahembera icyiza cyangwa ngo ahanire ikibi.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

12 “Icyo gihe nzafata urumuri njagajage Yeruzalemu. Nzahana abantu baho badamaraye, bameze nk'inzoga iteretse ngo itende ryikeneke, baribwira bati: ‘Uhoraho nta cyo azadutwara, ntahembera icyiza cyangwa ngo ahanire ikibi.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

12 Icyo gihe nyine, nzanyura muri Yeruzalemu hose, nifashishije amafumba y’umuriro, kugira ngo ntahure abasutamye ku mwanda wabo, maze bakibwira mu mutima wabo bati «Uhoraho nta cyo akora, ari icyiza ari n’ikibi.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Zefaniya 1:12
19 Iomraidhean Croise  

Bati ‘Ishoborabyose ni iki kugira ngo tuyikorere? Kandi nituyisenga bizatumarira iki?’


Umunyabyaha nk'uko ubwibone bwo mu maso he buri, Aravuga ati “Ntazahōra.” Ibyo yibwira byose bihurira muri iri jambo ngo “Nta Mana iriho.”


Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Umupfapfa ajya yibwira ati “Nta Mana iriho.” Barononekaye, bakoze imirimo yo kwangwa urunuka, Nta wukora ibyiza.


Bakavuga bati “Uwiteka ntari bubibone, Imana ya Yakobo ntiri bubyiteho.”


bakavuga bati “Ngaho natebuke, agire vuba umurimo we tuwurebe, n'umugambi w'Uwera wa Isirayeli wigire hano, uze tuwumenye.”


Bimeze nk'igiti cy'umukindo kigororotse ntibivuga, bigomba guterurwa kuko bitabasha kwigenza. Ntimukabitinye kuko ari nta cyo bibasha gutwara, ari ikibi ari n'icyiza.”


“Mowabu yaguwe neza uhereye mu buto bwe, yaruhutse nka vino y'umurerwe icayutse idacuranurwa mu bibindi, ndetse ntabwo yigeze kujyanwa ho imbohe. Ni cyo cyatumye agumana uburyohe yahoranye, kandi impumuro ye ntiyahindutse ukundi.”


Maze arambaza ati “Mwana w'umuntu, mbese ubonye ibyo abakuru b'inzu ya Isirayeli bakorera mu mwijima, umuntu wese ibitekerezo bye abishushanyiriza ahameze nk'icyumba hiherereye? Kuko bavuga bati ‘Uwiteka ntaturuzi, Uwiteka yataye igihugu.’ ”


Nuko Uwiteka aramubwira ati “Genda unyure mu murwa, hagati muri Yerusalemu, maze ushyire ikimenyetso mu gahanga k'abantu banihira ibizira bihakorerwa byose bikabatakisha.”


Maze arambwira ati “Ibibi by'inzu ya Isirayeli n'iya Yuda birakabije kandi igihugu cyuzuwemo n'amaraso, n'umurwa wuzuyemo imanza zigoretse kuko bavuga bati ‘Uwiteka yataye igihugu, kandi Uwiteka nta cyo areba.’


Bazabona ishyano ab'i Siyoni bataye umuruho, n'abo mu misozi y'i Samariya biraye, abakomeye b'ubwoko buri imbere mu yandi moko, abo inzu ya Isirayeli bisunga!


Yemwe, Esawu ko yasatswe! Ubutunzi bwe bwari buhishe, ko bwahishuwe!


“Mwaruhije Uwiteka n'amagambo yanyu, nyamara murabaza muti ‘Twamuruhije dute?’ Kuko muvuga yuko umuntu wese ukora ibyaha ari mwiza imbere y'Uwiteka, kandi muti ‘Arabanezererwa’, cyangwa muti ‘Imana ica imanza iri he?’


babaza bati “Isezerano ryo kuza kwe riri he? Ko uhereye aho ba sogokuruza basinziririye, byose bihora uko byahoze, uhereye ku kuremwa kw'isi.”


Kandi n'abana be nzabicisha urupfu, amatorero yose amenye yuko ari jye urondora ubwenge n'imitima, kandi ko nzītura umuntu wese wo muri mwe ibikwiriye ibyo yakoze.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan