Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Zefaniya 1:10 - Bibiliya Yera

10 “Uwo munsi, ni ko Uwiteka avuga, hazumvikana induru ku irembo ry'Amafi, n'umuborogo ukomeye mu ruhande rwa kabiri, no guhorera gukomeye kuzaba guturutse mu misozi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

10 Uhoraho aravuga ati: “Uwo munsi hazumvikana induru ivugira ku Irembo ry'Amafi, imiborogo izumvikana mu gace gashya k'umurwa, urusaku rukomeye ruzumvikana ku misozi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

10 Uhoraho aravuga ati: “Uwo munsi hazumvikana induru ivugira ku Irembo ry'Amafi, imiborogo izumvikana mu gace gashya k'umurwa, urusaku rukomeye ruzumvikana ku misozi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

10 Uwo munsi — uwo ni Uhoraho ubivuze — ku Irembo ry’amafi hazumvikana induru, mu Mugi mushya hacure umuborogo, ku musozi humvikane urusaku rukaze!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Zefaniya 1:10
18 Iomraidhean Croise  

Ariko Dawidi ahindūra igihome gikomeye cya Siyoni, haba ururembo rwa Dawidi bwite.


Nuko Dawidi aba muri icyo gihome, acyita ururembo rwa Dawidi. Yubaka impande zose, uhereye inyuma ya Milo ukageza imbere y'aho.


Nuko Hilukiya umutambyi, na Ahikamu na Akibori, na Shafani na Asaya, baragenda basanga umuhanuzikazi. Hulida muka Shalumu umuhungu wa Tikuva, mwene Haruhasi umubitsi w'imyambaro (kandi uwo mugore yari atuye i Yerusalemu mu gice cyaho cya kabiri), bavugana na we.


Nuko Salomo atangira kubaka inzu y'Uwiteka i Yerusalemu ku musozi Moriya, aho Uwiteka yiyerekeye se Dawidi. Ni ho yayitunganyirije, aho Dawidi yategetse ku mbuga ya Orunani w'Umuyebusi.


Uko ni ko Uwiteka yakijije Hezekiya n'abaturage b'i Yerusalemu, amaboko ya Senakeribu umwami wa Ashūri n'amaboko y'abandi bose, maze abarinda impande zose.


Hanyuma y'ibyo yubaka inkike y'inyuma y'umudugudu wa Dawidi, iruhande rw'iburasirazuba bw'i Gihoni mu gikombe, ayigeza ku muharuro wo ku irembo ry'amafi, ayigotesha Ofeli ayigira ndende cyane, kandi ashyira abatware b'intwari mu midugudu y'i Buyuda yose igoswe n'inkike.


Nuko Hilukiya n'abo umwami yari ategetse basanga Hulida w'umuhanuzikazi, muka Shalumu mwene Tokihati mwene Hasira umubitsi w'imyambaro (kandi uwo mugore yaturaga i Yerusalemu mu gice cyaho cya kabiri), maze barabimutekerereza.


Maze tunyura hejuru y'irembo rya Efurayimu no ku irembo rya kera, tunyura ku irembo ry'amafi no ku munara wa Hananēli no ku wa Hameya, tugera ku irembo ry'intama. Baherako bahagarara ku irembo ry'abakumirizi.


Irembo ry'amafi ryubakwa na bene Hasenaya batera ibikingi byaryo, bateraho n'inzugi zaryo n'ibyuma bizihindira n'ibihindizo byaryo.


Twese twivuga nk'idubu tukaganya cyane nk'inuma iguguza, dutegereza itegeko ariko nta ryo, twiringira agakiza ariko kakatuba kure.


Mu mwaka wa cumi n'umwe wa Sedekiya, mu kwezi kwa kane ku munsi wa cyenda wako, umurwa wacitsemo icyuho.


Kuko numvise ijwi nk'iry'umugore uri ku nda no gushinyiriza nk'ubyara uburiza, ijwi ry'umukobwa ari we Siyoni uzabiranywe, akāra amaboko ye ati “Mbonye ishyano, kuko umutima wanjye urabiraniye imbere y'abanyica!”


Muzamenya yuko ari jye Uwiteka, ubwo abishwe babo bazaba barambaraye hagati y'ibigirwamana byabo iruhande rw'ibicaniro byabo, ku gasozi kose, no mu mpinga zose z'imisozi, no munsi y'igiti cy'umwera gitoshye cyose no munsi y'igiti kiyumbije cyose, aho bosererezaga ibigirwamana byabo byose ibihumura neza.


Uwo munsi indirimbo zo mu rusengero zizahinduka umuborogo, ni ko Uwiteka Imana ivuga, intumbi zizaba nyinshi, ahantu hose bazazijugunya bumiwe.”


Uwo munsi ni umunsi w'uburakari, ni umunsi w'amakuba n'umubabaro, ni umunsi wo kurimbura no kwangiza, ni umunsi urimo umwijima n'ibihu, ni umunsi w'ibicu n'umwijima w'icuraburindi.


“Ujye ucecekera imbere y'Umwami Imana kuko umunsi w'Uwiteka uri hafi, Uwiteka yiringanirije igitambo yeza n'indarikwa.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan