Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Zefaniya 1:1 - Bibiliya Yera

1 Ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Zefaniya mwene Kushi, mwene Gedaliya, mwene Amariya, mwene Hezekiya, ku ngoma ya Yosiya mwene Amoni umwami w'u Buyuda.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Ngubu ubutumwa Uhoraho yahaye Sofoniya mwene Kushi wa Gedaliya, ukomoka kuri Amariya mwene Hezekiya. Hari ku ngoma ya Yosiya mwene Amoni umwami w'u Buyuda.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Ngubu ubutumwa Uhoraho yahaye Sofoniya mwene Kushi wa Gedaliya, ukomoka kuri Amariya mwene Hezekiya. Hari ku ngoma ya Yosiya mwene Amoni umwami w'u Buyuda.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Dore ijambo Uhoraho yabwiye Sofoniya mwene Kushi, mwene Gedaliya, mwene Amariya, mwene Hezekiya; ubwo hakaba igihe Yoziya mwene Amoni, yari umwami wa Yuda.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Zefaniya 1:1
12 Iomraidhean Croise  

Nuko Manase aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa mu murima wo ku rugo rwe wari umurima wa Uza, maze umuhungu we Amoni yima ingoma ye.


Nuko bamuhamba mu mva ye mu murima wa Uza, maze umuhungu we Yosiya yima ingoma ye.


Nuko Manase aratanga asanga ba sekuruza bamuhamba mu nzu ye bwite, maze umuhungu we Amoni yima ingoma ye.


Yabwiwe ijambo ry'Uwiteka ku ngoma ya Yosiya mwene Amoni umwami w'u Buyuda, mu mwaka wa cumi n'itatu wo ku ngoma ye.


Kuko Uwiteka avuga ibya Shalumu mwene Yosiya umwami w'u Buyuda, wimye ingoma ya se Yosiya wagiye akava hano ati “Ntabwo azagaruka,


“Uhereye ku mwaka wa cumi n'itatu wa Yosiya mwene Amoni umwami w'u Buyuda ukageza none, maze imyaka makumyabiri n'itatu ijambo ry'Uwiteka rinzaho nkavugana namwe, nkazinduka kare nkababwira ariko ntimwumva.


ijambo ry'Uwiteka ryeruriye ku mutambyi Ezekiyeli mwene Buzi, ari mu gihugu cy'Abakaludaya ku mugezi wa Kebari, aho ni ho ukuboko k'Uwiteka kwamujeho.


Ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Hoseya mwene Bēri, ku ngoma ya Uziya n'iya Yotamu, n'iya Ahazi n'iya Hezekiya abami b'u Buyuda, no ku ngoma ya Yerobowamu mwene Yehowasi, umwami wa Isirayeli.


Ibyanditswe byera byose byahumetswe n'Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka


Nyamara rero dufite ijambo ryahanuwe rirushaho gukomera, kandi muzaba mukoze neza nimuryitaho, kuko rimeze nk'itabaza rimurikira ahacuze umwijima rigakesha ijoro, rikageza aho inyenyeri yo mu ruturuturu izabandurira mu mitima yanyu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan