Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yuda 1:4 - Bibiliya Yera

4 Kuko hariho bamwe baseseye muri mwe rwihishwa bagenewe kera gucirwa ho iteka: ni abantu batubaha Imana, bahindura ubuntu bw'Imana yacu isoni nke, bakihakana Yesu Kristo ari we wenyine Databuja n'Umwami wacu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

4 Hari abantu basuzuguye Imana baseseye muri mwe rwihishwa. Ibyerekeye ubuntu tugirirwa n'Imana yacu babihindura ukundi, kugira ngo bishyigikire ubwomanzi bwabo kandi bagahinyura Umwami wacu Yezu Kristo, ari we databuja umwe rukumbi. Iteka bazacirwa ryanditswe kuva kera.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

4 Hari abantu basuzuguye Imana baseseye muri mwe rwihishwa. Ibyerekeye ubuntu tugirirwa n'Imana yacu babihindura ukundi, kugira ngo bishyigikire ubwomanzi bwabo kandi bagahinyura Umwami wacu Yezu Kristo, ari we databuja umwe rukumbi. Iteka bazacirwa ryanditswe kuva kera.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

4 Koko, mwasesewemo n’abantu banditsweho ubucibwe kuva kera kose; ni abagomeramana bahindanya ineza y’Imana, bakigira ibyomanzi, kandi bakihakana Umutegetsi wacu umwe rukumbi, Umwami wacu Yezu Kristu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yuda 1:4
32 Iomraidhean Croise  

“Imiraba y'urupfu yarangose, Imyuzure y'ubugoryi yanteye ubwoba.


Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y'ababi, Ntahagarare mu nzira y'abanyabyaha, Ntiyicarane n'abakobanyi.


Umutima wanjye uturize Imana yonyine, Ni yo agakiza kanjye gaturukaho.


nuko abantu basinziriye, umwanzi araza abiba urukungu mu masaka, aragenda.


Ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y'ukuri yonyine, bakamenya n'uwo watumye ari we Yesu Kristo.


Asohoyeyo kandi abonye ubuntu bw'Imana aranezerwa, abahugura bose ati “Mugume mu Mwami Yesu mumaramaje mu mitima yanyu.”


Kuko twumvise yuko abantu bavuye muri twe bababwiye amagambo yo guhagarika imitima yanyu, no kuyitera gushidikanya kandi tutabibategetse,


ahubwo hanyuma byatewe na bene Data b'indyarya, binjijwe rwihereranwa no gutata umudendezo wacu dufite muri Kristo Yesu, kugira ngo badushyire mu bubata.


Bene Data, mwahamagariwe umudendezo, ariko umudendezo wanyu ntimukawugire urwitwazo rwo gukurikiza ibya kamere, ahubwo mukorerane mu rukundo,


kugira ngo tudakomeza kuba abana duteraganwa n'umuraba, tujyanwa hirya no hino n'imiyaga yose y'imyigishirize, n'uburiganya bw'abantu n'ubwenge bubi, n'uburyo bwinshi bwo kutuyobya,


Ariko niba umuntu adatunga abe cyane cyane abo mu rugo rwe, aba yihakanye ibyizerwa, kandi aba abaye mubi hanyuma y'utizera.


kandi nitwihangana tuzīmana na we, naho nitumwihakana na we azatwihakana,


Kuko muri bo harimo abagabo bomboka mu mazu bakanyaga abagore batagira umutima, baremerewe n'ibyaha, batwarwa n'irari ry'uburyo bwinshi,


mumeze nk'ab'umudendezo koko, ariko uwo mudendezo mutawutwikiriza ibibi ahubwo mugenze nk'imbata z'Imana.


Ni ibuye risitaza n'urutare rugusha.” Basitara ku ijambo ry'Imana ntibaryumvire kandi ari bo ryagenewe.


Kandi niba biruhije ko abakiranutsi bakizwa, utubaha Imana n'umunyabyaha bazaba he?


ariko cyane cyane abagenda bakurikiza kamere, bamazwe no kurarikira ibyonona bagasuzugura gutegekwa. Ni abantu bahangāra nta cyo batinya, ni ibyigenge ntibatinya no gutuka abanyacyubahiro,


ikarokora Loti umukiranutsi, wagiriraga agahinda kenshi ingeso z'isoni nke z'abanyabyaha,


Ariko ijuru n'isi bya none, iryo jambo ni ryo na none ryabibikiye umuriro uzatera ku munsi w'amateka, urimbure abatubaha Imana.


Mbese umunyabinyoma ni nde, keretse uhakana ko Yesu atari Kristo? Uhakana Data wa twese n'Umwana we, ni we Antikristo.


kugira ngo agirire bose ibihura n'amateka baciriwe ho, no kwemeza abatubaha Imana bose ukuri kw'imirimo yose yo kutubaha Imana bakoze batubaha Imana, n'amagambo yose akomeye abanyabyaha batubaha Imana bayitutse.”


uko zababwiye ziti “Mu gihe cy'imperuka hazabaho abakobanyi bagenda bakurikiza kwifuza kwabo kunyuranye n'iby'Imana.”


Mwami, ni nde utazakubaha cyangwa ngo ye guhimbaza izina ryawe, ko ari wowe wenyine wera? Amahanga yose azaza akwikubita imbere akuramye, kuko imirimo yawe yo gukiranuka igaragajwe.”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan