Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yuda 1:14 - Bibiliya Yera

14 Henoki uwa karindwi uhereye kuri Adamu yahanuye ibyabo ati “Dore Uwiteka yazanye n'inzovu nyinshi z'abera be,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

14 Henoki uwa karindwi mu masekuruza kuva kuri Adamu, yahanuye iby'abo bantu agira ati: “Dore Nyagasani azanye n'intore ze ibihumbi n'ibihumbi,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

14 Henoki uwa karindwi mu masekuruza kuva kuri Adamu, yahanuye iby'abo bantu agira ati: “Dore Nyagasani azanye n'intore ze ibihumbi n'ibihumbi,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

14 Abo ni bo kandi umukurambere Henoki, uwa karindwi kuva kuri Adamu, yahanuye, akavuga ibiberekeyeho agira ati «Dore Nyagasani agiye kuza hamwe n’ingaba ze ntagatifu,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yuda 1:14
18 Iomraidhean Croise  

Yeredi yamaze imyaka ijana na mirongo itandatu n'ibiri avutse abyara Henoki.


Kuko Uwiteka aje aturuka mu buturo bwe, azanywe no guhanira abo mu isi gukiranirwa kwabo. Isi izagaragaza amaraso yayo, kandi ntabwo izongera gutwikira abapfuye bo muri yo.”


Muzahunga munyure mu gikombe cy'imisozi yanjye, kuko igikombe cy'iyo misozi kizagera Aseli. Nuko muzahunga nk'uko mwahungaga igishyitsi cy'isi cyabaye ku ngoma ya Uziya umwami w'Abayuda, maze Uwiteka Imana yanjye izazana n'abera bayo bose.


Kuko Umwana w'umuntu azazana n'abamarayika be afite ubwiza bwa Se, agaherako yitura umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze.


“Umwana w'umuntu ubwo azazana n'abamarayika bose afite ubwiza bwe, ni bwo azicara ku ntebe y'ubwiza bwe.


ati “Uwiteka yaturutse kuri Sinayi, Yabarasiye atungutse kuri Seyiri, Yabaviriye atungutse ku musozi wa Parani, Ava hagati mu bera inzovu nyinshi, Iburyo bwe haturuka umuriro w'amategeko ye, arawuboherereza.


kugira ngo abakomeze imitima itabaho umugayo, yere mu maso y'Imana yacu ari yo Data wa twese, ubwo Umwami wacu Yesu azazana n'abera be bose.


Ahubwo mwegereye umusozi wa Siyoni n'ururembo rw'Imana ihoraho, ari rwo Yerusalemu yo mu ijuru, kandi mwegereye iteraniro ry'abamarayika batabarika,


Dore arazana n'ibicu kandi amaso yose azamureba, ndetse n'abamucumise na bo bazamureba, kandi amoko yose yo mu isi azamuborogera. Na none, Amen.


Ndareba numva ijwi ry'abamarayika benshi bagose ya ntebe na bya bizima na ba bakuru, umubare wabo wari inzovu incuro inzovu n'uduhumbi n'agahumbagiza.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan