Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yuda 1:11 - Bibiliya Yera

11 Bazabona ishyano kuko bagendeye mu nzira ya Kayini, bagahomboka birukanka batirinda, bakiroha mu cyaha cya Balāmu bohejwe n'ibiguzi, bakarimbukira mu bugome bwa Kōra.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

11 Bazabona ishyano! Banyuze mu nzira ya Kayini, bakohokera mu buyobe bwa Balāmu ari inyungu bakurikiranye, bagatikirira mu myivumbagatanyo nka Kōra.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

11 Bazabona ishyano! Banyuze mu nzira ya Kayini, bakohokera mu buyobe bwa Balāmu ari inyungu bakurikiranye, bagatikirira mu myivumbagatanyo nka Kōra.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

11 Bariyimbire, kuko bakurikiye inzira ya Kayini; inyungu ikabashuka, bakagwa mu buyobe bwa Balamu, kandi bakarimbuka kuko bivumbagatanyije nka Kore.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yuda 1:11
21 Iomraidhean Croise  

Uko ni ko Uriya umutambyi yagenzaga, uko Umwami Ahazi yategetse kose.


Ariko umunyabyaha abonye ishyano! Azagubwa nabi kuko azahabwa ibihembo by'ibyo yakoze.


Ishusho yo mu maso habo ni yo muhamya wo kubashinja, berura ibyaha byabo nk'ab'i Sodomu, ntibabihisha. Ubugingo bwabo buzabona ishyano, kuko bihamagariye ibyago.


Nabonye ibizira byawe ndetse n'ubusambanyi bwawe, n'ijwi ryawe ry'ubusambanyi, n'ibizira byo kwibunza kwawe wakoreye ku misozi no mu bibaya. Uzabona ishyano Yerusalemu we! Wanze kwezwa, mbese ibyo bizahereza he?”


‘Nimwumve ijambo ry'Uwiteka. Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Bazabona ishyano ba bahanuzi b'abapfapfa, bakurikiza ibyo bibwira kandi ari nta cyo beretswe.’


Yemwe mwa bwoko bwanjye, noneho mwibuke icyo Balaki umwami w'i Mowabu yagambiriye, n'icyo Balāmu mwene Bewori yamushubije. Mwibuke uhereye i Shitimu ukageza i Gilugali, kugira ngo mumenye ibyo gukiranuka Uwiteka yakoze.”


Azabona ishyano uwo mwungeri gito usiga umukumbi! Inkota izamukubita ku kuboko no ku jisho ry'iburyo, ukuboko kwe kuzuma pe, kandi ijisho rye ry'iburyo rizahuma rwose.”


Dore abo ni bo bacumuje Abisirayeli ku Uwiteka mu by'i Pewori babitewe n'inama za Balāmu, bituma mugiga itera iteraniro ry'Uwiteka.


Ati “Korazini, uzabona ishyano! Betsayida, uzabona ishyano! Kuko ibitangaza byakorewe muri mwe, iyaba byarakorewe muri Tiro n'i Sidoni baba barihannye kera, bakambara ibigunira, bakisīga ivu.


Umwamoni cyangwa Umumowabu ntakajye mu iteraniro ry'Uwiteka, iteka ntihakagire uwo mu rubyaro rwabo ujya mu iteraniro ry'Uwiteka, kugeza ku buzukuruza babo b'ibihe cumi,


Kwizera ni ko kwatumye Abeli aha Imana igitambo kiruta icya Kayini kuba cyiza, ni na ko kwamuhaye guhamywa ko ari umukiranutsi ubwo Imana yahamyaga ko amaturo ye ari meza, kandi ni ko kwatumye na none akivuga nubwo yapfuye.


Baretse inzira igororotse barayoba, bakurikiza inzira ya Balāmu mwene Bewori wakunze ibiguzi byo gukiranirwa,


tutamera nka Kayini wari uw'Umubi, akica murumuna we. Mbese icyatumye amwica ni iki? Ni uko ingeso ze zari mbi, naho iza murumuna we zikaba nziza.


Ariko rero mfite bike nkugaya, kuko iwanyu ufite abakomeza inyigisho za Balāmu, wigishije Balaki gushyira igisitaza imbere y'Abisirayeli kugira ngo barye intonōrano kandi basambane.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan