Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 5:2 - Bibiliya Yera

2 Kandi i Yerusalemu bugufi bw'irembo ry'intama hariho ikidendezi, mu Ruheburayo kitwa Betesida, cyariho amabaraza atanu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 I Yeruzalemu hafi y'Irembo ry'Intama hari ikizenga mu giheburayi cyitwa Betesida, kizengurutswe n'amabaraza atanu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 I Yeruzalemu hafi y'Irembo ry'Intama hari ikizenga mu giheburayi cyitwa Betesida, kizengurutswe n'amabaraza atanu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 Aho i Yeruzalemu hafi y’irembo ry’intama, hari icyuzi cyitwa Betesida mu gihebureyi, kikagira amabaraza atanu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 5:2
14 Iomraidhean Croise  

Maze tunyura hejuru y'irembo rya Efurayimu no ku irembo rya kera, tunyura ku irembo ry'amafi no ku munara wa Hananēli no ku wa Hameya, tugera ku irembo ry'intama. Baherako bahagarara ku irembo ry'abakumirizi.


Bukeye Eliyashibu Umutambyi mukuru ahagurukana na bene se b'abatambyi, bubaka irembo ry'intama bararyeza bateraho inzugi zaryo, baraheza bahereye ku munara wa Hameya bakageza ku munara wa Hananēli.


Kandi hagati y'ahazamuka hajya ku nkokora n'irembo ry'intama, hasanwa n'abacuzi b'izahabu n'abatunzi.


Amazi yo mu kidendezi cya kera muyafukurira iriba hagati y'inkike zombi, ariko ntimwazirikana uwari warakoze ibyo, kandi ntimwita ku uwabiremye kera cyane.


Mubonye ibyuho byo mu murwa wa Dawidi ko ari byinshi, mukoranyiriza hamwe amazi yo mu kidendezi cyo hepfo,


Nuko Pilato yumvise ibyo asohora Yesu, yicara ku ntebe y'imanza ahantu hitwa Amabuye ashashwe, mu Ruheburayo hitwa Gabata.


asohoka yiyikorereye umusaraba agera ahantu hitwa i Nyabihanga, mu Ruheburayo hitwa i Gologota.


Urwo rwandiko benshi mu Bayuda bararusoma, kuko ahantu babambye Yesu hari bugufi bw'umurwa, kandi rwari rwanditswe mu Ruheburayo, no mu Ruroma, no mu Rugiriki.


Yesu aramubwira ati “Mariya.” Arahindukira amwitaba mu Ruheburayo ati “Rabuni” (risobanurwa ngo “Databuja.”)


Muri ayo mabaraza hari abarwayi benshi, barimo impumyi n'ibirema n'abanyunyutse, [bari bategereje ko amazi yihinduriza,


Yesu arabasubiza ati “Nakoze umurimo umwe, namwe mwese murawutangarira.


Aramukundira. Pawulo ahagarara ku rwuririro, amama abantu barahora rwose. Ababwira mu Ruheburayo ati:


Ibateraniriza ahantu mu Ruheburayo hitwa Harimagedoni.


Zari zifite n'umwami wazo ari we marayika w'ikuzimu, mu Ruheburayo yitwa Abadoni naho mu Rugiriki yitwa Apoluwoni.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan