Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 3:6 - Bibiliya Yera

6 Ikibyarwa n'umubiri na cyo ni umubiri, n'ikibyarwa n'Umwuka na cyo ni umwuka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

6 Ikibyarwa n'umubiri kiba ari umubiri, naho ikibyarwa na Mwuka kiba ari umwuka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

6 Ikibyarwa n'umubiri kiba ari umubiri, naho ikibyarwa na Mwuka kiba ari umwuka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

6 Icyavutse ku mubiri kiba ari umubiri, n’icyavutse kuri Roho kikaba roho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 3:6
25 Iomraidhean Croise  

Kandi Adamu yamaze imyaka ijana na mirongo itatu avutse, abyara umuhungu ufite ishusho ye, usa na we, amwita Seti.


Imana ireba isi, ibona yuko yononekaye, kuko abafite umubiri bose bari bononnye ingeso zabo mu isi.


Kandi Uwiteka abona yuko ingeso z'abantu zari mbi cyane mu isi, kandi ko kwibwira kose imitima yabo itekereza ari kubi gusa iteka ryose.


Ni nde wabasha kuvana igitunganye mu kintu cyanduye? Nta we.


Umuntu yabasha ate kuba umukiranutsi imbere y'Imana? Cyangwa uwabyawe n'umugore yabasha ate kuba intungane?


Unyumvishe umunezero n'ibyishimo, Kugira ngo amagufwa wavunnye yishime.


Abo ntibabyawe n'amaraso cyangwa n'ubushake bw'umubiri, cyangwa n'ubushake bw'umugabo, ahubwo babyawe n'Imana.


Witangazwa n'uko nkubwiye yuko bibakwiriye kubyarwa ubwa kabiri.


Nzi yuko muri jye, ibyo ni ukuvuga muri kamere yanjye, nta cyiza kimbamo, kuko mpora nifuza gukora icyiza ariko kugikora nta ko,


Imana ishimwe! Kuko izajya inkiza ku bwa Yesu Kristo Umwami wacu. Nuko jyewe mu mutima wanjye ndi imbata y'amategeko y'Imana, ariko muri kamere ndi imbata y'amategeko y'ibyaha.


Ubwo twari tukiri abantu ba kamere, irari ry'ibibi ryabyukijwe n'amategeko ryakoreraga mu ngingo zacu, kugira ngo ryere imbuto z'urupfu.


kuko niba mukurikiza ibya kamere y'umubiri muzapfa, ariko nimwicisha Umwuka ingeso za kamere muzarama.


Ariko uwifatanya n'Umwami Yesu aba abaye umwuka umwe na we.


Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya.


Aba Kristo Yesu babambanye kamere, n'iruba n'irari byayo.


Kandi natwe twese twahoze muri bo dukurikiza ibyo kamere yacu yifuza, tugakora ibyo kamere n'imitima byacu byishakira, kandi ku bwa kavukire yacu twari abo kugirirwa umujinya nk'abandi bose.


Muri we ni na mo mwakebewe gukebwa kutari ukw'intoki, ahubwo ni ugukebwa kuva kuri Kristo, ari ko kwiyambura umubiri w'ibyaha bya kamere.


Umuntu wese wabyawe n'Imana ntakora ibyaha kuko imbuto yayo iguma muri we, kandi ntabasha gukora ibyaha kuko yabyawe n'Imana.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan