Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 3:2 - Bibiliya Yera

2 Uwo yasanze Yesu nijoro aramubwira ati “Mwigisha, tuzi yuko uri umwigisha wavuye ku Mana, kuko ari nta wubasha gukora ibimenyetso ujya ukora, keretse Imana iri kumwe na we.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 Nijoro asanga Yezu aramubwira ati: “Mwigisha, tuzi ko uri umwigisha watumwe n'Imana tubyemejwe n'ibitangaza ukora. Nta wabasha kubikora Imana itari kumwe na we.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 Nijoro asanga Yezu aramubwira ati: “Mwigisha, tuzi ko uri umwigisha watumwe n'Imana tubyemejwe n'ibitangaza ukora. Nta wabasha kubikora Imana itari kumwe na we.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 Nuko aza nijoro asanga Yezu, aramubwira ati «Rabbi, tuzi ko uri umwigisha waturutse ku Mana; kuko nta muntu washobora gutanga ibimenyetso nk’ibyo werekana, atari kumwe n’Imana.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 3:2
30 Iomraidhean Croise  

Uwo mugore abwira Eliya ati “Noneho menye ko uri umuntu w'Imana koko, kandi ko ijambo ry'Uwiteka uvuga ko ari iry'ukuri.”


“Nimunyumve yemwe abazi gukiranuka, ishyanga rifite amategeko yanjye mu mitima yabo, ntimugatinye gutukwa n'abantu kandi ntimugahagarikwe imitima n'ibitutsi byabo,


Nuko Umwami Sedekiya arahira Yeremiya rwihishwa ati “Nkurahiye Uwiteka uhoraho waduhaye ubu bugingo, ntabwo nzakwica cyangwa ngo ngushyire mu maboko y'abo bantu bahiga ubugingo bwawe.”


Bamutumaho abigishwa babo hamwe n'Abaherode bati “Mwigisha, tuzi yuko uri inyangamugayo kandi ko wigisha inzira y'Imana by'ukuri, nturobanura abantu ku butoni, kuko utita ku cyubahiro cy'umuntu wese.


no kuramukirizwa mu maguriro, no kwitwa n'abantu Rabi.


Ariko mwebweho ntimuzitwe Rabi, kuko umwigisha wanyu ari umwe, namwe mwese muri abavandimwe.


Baje baramubwira bati “Mwigisha, tuzi yuko uri inyangamugayo kandi nturobanura abantu ku butoni, kuko utita ku cyubahiro cy'umuntu wese, ahubwo wigisha inzira y'Imana by'ukuri. Mbese amategeko yemera ko duha Kayisari umusoro cyangwa ntiyemera?


Yesu arahindukira abona bamukurikiye arababaza ati “Murashaka iki?” Baramusubiza bati “Rabi, (risobanurwa ngo: Mwigisha) ucumbitse he?”


Ariko ninyikora, nubwo mutanyizera mwizere imirimo ubwayo, kugira ngo mumenye neza yuko Data ari muri jye, nanjye nkaba ndi muri Data.”


Nubwo yakoreye ibimenyetso byinshi bingana bityo imbere yabo ntibamwizeye,


Ntiwizeye yuko ndi muri Data, na Data akaba ari muri jye? Amagambo mbabwira sinyavuga ku bwanjye, ahubwo Data uguma muri jye ni we ukora imirimo ye.


Iyaba ntakoreye muri bo imirimo itakozwe n'undi muntu, nta cyaha baba bafite. Ariko noneho barayibonye, nyamara baratwanga jyewe na Data.


Icyo ni cyo kimenyetso cya mbere Yesu yakoreye i Kana y'i Galilaya, yerekana icyubahiro cye, abigishwa be baramwizera.


Yesu aramubwira ati “Mariya.” Arahindukira amwitaba mu Ruheburayo ati “Rabuni” (risobanurwa ngo “Databuja.”)


Basanga Yohana baramubwira bati “Mwigisha, uwari kumwe nawe hakurya ya Yorodani, uwo wahamyaga dore na we arabatiza, n'abantu bose baramusanga.”


Batarahagera abigishwa be baramwinginga bati “Mwigisha, akira ufungure.”


Ariko mfite ibimpamya biruta ibya Yohana, kuko imirimo Data yampaye ngo nyisohoze, iyo mirimo nkora ari yo impamya ubwayo yuko Data ari we wantumye.


Iteraniro ry'abantu benshi riramukurikira, kuko babonye ibimenyetso yakoreye abarwayi.


Nuko abantu benshi mu bahateraniye baramwizera bati “Harya Kristo naza, mugira ngo azakora ibimenyetso byinshi biruta ibyo uyu yakoze?”


Bamwe mu Bafarisayo baravuga bati “Uwo muntu si uw'Imana kuko ataziririza isabato.” Abandi bati “Umunyabyaha yabasha ate gukora ibimenyetso bingana bityo?” Baramupfa.


ni irya Yesu w'i Nazareti, uko Imana yamusutseho Umwuka Wera n'imbaraga, akagenda agirira abantu neza, agakiza abo Satani atwaza igitugu, kuko Imana yari iri kumwe na we.


“Yemwe bagabo ba Isirayeli mwe, nimwumve aya magambo: Yesu w'i Nazareti, wa muntu Imana yabahamirishije imirimo ikomeye n'ibitangaza n'ibimenyetso, ibyo yamukoresheje hagati yanyu nk'uko mubizi ubwanyu,


Nuko ibyo bituma abenshi bo muri bene Data bari mu Mwami Yesu na bo biringizwa n'ingoyi zanjye, bakarushaho gutinyuka no kuvuga ijambo ry'Imana bashize amanga.


Nuko Gideyoni ajyana abagabo icumi bo mu bagaragu be, abigenza nk'uko Uwiteka yamutegetse. Ariko yabikoze nijoro ntiyatinyutse kubikora ku manywa, kuko yatinyaga abo mu muryango wa se n'abatuye muri uwo mudugudu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan