Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 2:11 - Bibiliya Yera

11 Icyo ni cyo kimenyetso cya mbere Yesu yakoreye i Kana y'i Galilaya, yerekana icyubahiro cye, abigishwa be baramwizera.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

11 Icyo gitangaza kimuranga Yezu yagikoze i Kana ho muri Galileya, kiba icya mbere yakoze kigaragaza ikuzo rye. Ni cyo cyatumye abigishwa be bamwemera.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

11 Icyo gitangaza kimuranga Yezu yagikoze i Kana ho muri Galileya, kiba icya mbere yakoze kigaragaza ikuzo rye. Ni cyo cyatumye abigishwa be bamwemera.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

11 Aho i Kana mu Galileya ni ho Yezu yatangiye ikimenyetso cye cya mbere, maze agaragaza ikuzo rye, nuko abigishwa be baramwemera.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 2:11
43 Iomraidhean Croise  

Uwo mugore abwira Eliya ati “Noneho menye ko uri umuntu w'Imana koko, kandi ko ijambo ry'Uwiteka uvuga ko ari iry'ukuri.”


Izina ryayo ry'icyubahiro rihimbazwe iteka, Isi yose yuzure icyubahiro cyayo. Amen kandi Amen.


Mwogeze icyubahiro cye mu mahanga, Imirimo itangaza yakoze muyogeze mu mahanga yose.


Abisirayeli babona ibikomeye Uwiteka yakoresheje imbaraga ze ku Banyegiputa, ubwo bwoko butinya Uwiteka kandi bizera Uwiteka n'umugaragu we Mose.


Kandi nibaramuka batemejwe n'ibyo bimenyetso byombi, ntibumvire amagambo yawe, uzavome amazi yo mu ruzi uyasuke imusozi, ayo mazi uvomye mu ruzi azahindukira amaraso imusozi.”


Igendere wirīre ibyokurya byawe wishimye, kandi winywere vino yawe n'umutima unezerewe, kuko Imana imaze kwemera imirimo yawe.


Maze icyubahiro cy'Uwiteka kizahishurwa kandi abantu bose bazakibonera rimwe, kuko akanwa k'Uwiteka ari ko kabivuze.”


Nimwanga kumva mukanga kuryitaho, ntimuheshe izina ryanjye icyubahiro nzabavuma wa muvumo ndetse n'imigisha yanyu nzayivuma, na ko maze kuyivuma kuko mutitaye ku itegeko ryanjye. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.


Jambo uwo yabaye umuntu abana natwe (tubona ubwiza bwe busa n'ubw'Umwana w'ikinege wa Se), yuzuye ubuntu n'ukuri.


kuko amategeko yatanzwe na Mose, ariko ubuntu n'ukuri byo byazanywe na Yesu Kristo.


Bukeye bwaho Yesu ashaka kujya i Galilaya. Abona Filipo aramubwira ati “Nkurikira.”


Yesu aramusubiza ati “Mbese wijejwe n'uko nkubwiye yuko nakubonye uri munsi y'umutini? Uzabona ibiruta ibyo.”


Abantu benshi baza aho ari baravuga bati “Yohana nta kimenyetso yakoze, ariko ibyo Yohana yavuze kuri uyu byari iby'ukuri byose.”


Nanjye nezerewe ku bwanyu kuko ntari mpari, kugira ngo noneho mwizere. Nimuze tujye aho ari.”


Abatambyi bakuru n'Abafarisayo bateranya urukiko, barabazanya bati “Tugire dute ko uwo muntu akora ibimenyetso byinshi?


Kandi ni cyo cyatumye abantu benshi bajya kumusanganira, kuko bumvise ko yakoze icyo kimenyetso.


Nubwo yakoreye ibimenyetso byinshi bingana bityo imbere yabo ntibamwizeye,


Ibyo byavuzwe na Yesaya, kuko yabonye ubwiza bwa Yesu akamuvuga.


Kandi icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye, nzagikorera kugira ngo Data yubahirizwe mu Mwana we.


kuko Data na we abakunda ubwe kuko mwankunze mukizera yuko navuye ku Mana.


Ubu tuzi yuko uzi byose kandi ko utagomba ko umuntu wese agira icyo akubaza, ni cyo gituma twizera ko wavuye ku Mana.”


Ku munsi wa gatatu hacyujijwe ubukwe i Kana y'i Galilaya, kandi na nyina wa Yesu yari ahari.


Nuko ubwo yari i Yerusalemu mu minsi mikuru ya Pasika, abantu benshi babonye ibimenyetso akora bizera izina rye,


Uwo yasanze Yesu nijoro aramubwira ati “Mwigisha, tuzi yuko uri umwigisha wavuye ku Mana, kuko ari nta wubasha gukora ibimenyetso ujya ukora, keretse Imana iri kumwe na we.”


ni cyo cyatumye ava i Yudaya agasubira i Galilaya,


Bukeye yongera kujya i Kana y'i Galilaya, aho yahinduriye amazi vino. Kandi i Kaperinawumu hariho umutware w'umwami, wari urwaje umwana we w'umuhungu.


Icyo ni cyo kimenyetso cya kabiri Yesu yakoze, avuye i Yudaya ageze i Galilaya.


kugira ngo abantu bose bubahe Umwana nk'uko bubaha Se. Utubaha uwo Mwana ntaba yubashye na Se wamutumye.


Abantu babonye ikimenyetso yakoze baravuga bati “Ni ukuri uyu ni we wa muhanuzi wari ukwiriye kuza mu isi.”


Iteraniro ry'abantu benshi riramukurikira, kuko babonye ibimenyetso yakoreye abarwayi.


Yesu arabasubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko ibimenyetso mwabonye atari byo bituma munshaka, ahubwo ni ya mitsima mwariye mugahaga.


Baramubaza bati “Urakora kimenyetso ki ngo tukirebe tukwizere? Icyo wakora ni iki?


Nuko abantu benshi mu bahateraniye baramwizera bati “Harya Kristo naza, mugira ngo azakora ibimenyetso byinshi biruta ibyo uyu yakoze?”


Bamwe mu Bafarisayo baravuga bati “Uwo muntu si uw'Imana kuko ataziririza isabato.” Abandi bati “Umunyabyaha yabasha ate gukora ibimenyetso bingana bityo?” Baramupfa.


Ariko twebwe twese ubwo tureba ubwiza bw'Umwami, tubureba nko mu ndorerwamo mu maso hacu hadatwikiriye, duhindurirwa gusa na we tugahabwa ubwiza buruta ubundi kuba bwiza, nk'ubw'Umwami w'Umwuka.


kuko kubabazwa kwacu kw'igihwayihwayi kw'akanya ka none kwiyongeranya, kuturemera ubwiza bw'iteka ryose bukomeye.


Imana yategetse umucyo kuva uturutse mu mwijima, ni yo yaviriye mu mitima yacu, kugira ngo imurikishe ubwenge bwo kumenya ubwiza bw'Imana buri mu maso ha Yesu Kristo.


Murambwira muti “Dore Uwiteka Imana yacu itweretse ubwiza bwayo no gukomera kwayo, kandi twumvise ijwi ryayo riturutse hagati mu muriro. Uyu munsi tubonye yuko Imana ibwira umuntu akabaho.


Ibyo ndabibandikiye mwebwe abizeye izina ry'Umwana w'Imana, kugira ngo mumenye yuko mufite ubugingo buhoraho.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan