Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 18:1 - Bibiliya Yera

1 Yesu amaze kuvuga ayo magambo asohokana n'abigishwa be, yambuka umugezi witwa Kidironi, hariho agashyamba akajyanamo n'abigishwa be.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Yezu amaze gusenga atyo, ajyana n'abigishwa be bambuka umugezi wa Kedironi. Hakurya yaho hari ubusitani, maze Yezu n'abigishwa be babujyamo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Yezu amaze gusenga atyo, ajyana n'abigishwa be bambuka umugezi wa Kedironi. Hakurya yaho hari ubusitani, maze Yezu n'abigishwa be babujyamo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Yezu amaze kuvuga ibyo, ajyana n’abigishwa be, yambuka umugezi wa Sedironi. Hakaba ubusitani, we n’abigishwa babwinjiramo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 18:1
25 Iomraidhean Croise  

Uwiteka Imana ijyana wa muntu, imushyira muri iyo ngobyi yo muri Edeni, ngo ahingire ibirimo, ayirinde.


Ni cyo cyatumye Uwiteka Imana imwirukana muri ya ngobyi muri Edeni, kugira ngo ahinge ubutaka yavuyemo.


Igihugu cyose gicura umuborogo n'ijwi rirenga. Abantu bose barambuka, kandi n'umwami yambuka akagezi kitwa Kidironi. Nuko abantu bose barambuka, berekeye inzira ijya mu butayu.


Ndetse yirukana na nyina Māka mu bugabekazi, kuko yari aremesheje igishushanyo cy'ikizira cya Ashera. Asa amutemera igishushanyo, agitwikira ku kagezi kitwa Kidironi,


Umunsi wavuyeyo ukambuka akagezi Kidironi, uzamenye neza ko utazabura gupfa. Amaraso yawe azabe ari wowe abaho.”


Kandi ibicaniro byari hejuru y'inzu ya Ahazi yo hejuru, ibyo abami b'Abayuda bari barubatse, n'ibyo Manase yari yarubatse mu bikari byombi by'inzu y'Uwiteka, na byo umwami arabisenya. Amaze kubimenagura abikurayo, umukungugu wabyo awujugunya mu kagezi kitwa Kidironi.


Nuko umwami ategeka Hilukiya umutambyi mukuru, n'abatambyi bari mu mwanya wa kabiri n'abarinzi b'inzugi, gukura mu rusengero rw'Uwiteka ibintu byose byaremewe Bāli na Ashera n'ingabo zose zo mu ijuru, abitwikira inyuma y'i Yerusalemu mu kabande k'i Kidironi, umuyonga wabyo awujyana i Beteli.


Akura igishushanyo cya Ashera mu nzu y'Uwiteka, akijyana inyuma y'i Yerusalemu ku kagezi kitwa Kidironi agitwikira kuri ako kagezi, aragisiribanga kiba umuyonga. Uwo muyonga wacyo aherako awusesa ku bituro by'abakene.


Kandi Māka nyina w'Umwami Asa, umwami amwirukana mu bugabekazi kuko yari aremesheje igishushanyo cy'ikizira cya Ashera. Asa amutemera igishushanyo, aragihondagura, agitwikira ku kagezi ka Kidironi.


Nuko abatambyi bajya mu mwinjiro w'inzu y'Uwiteka kuwutunganya, basohora imyanda yose babonye mu rusengero rw'Uwiteka, bayigeza mu rugo rw'inzu y'Uwiteka. Abalewi baherako barayenda bayijyana ku gasozi, bayigeza ku kagezi kitwa Kidironi.


Barahaguruka bakura i Yerusalemu ibicaniro byari bihari, bakuraho n'ibyotero byo koserezaho imibavu byose, babijugunya mu kagezi kitwa Kidironi.


Iryo joro nzamuka iruhande rw'akagezi nitegereza inkike, mperako ndahindukira nyura mu irembo rijya mu gikombe, nuko ndagaruka.


Kandi igikombe cyose cy'intumbi gishyirwamo intumbi kikamenwamo ivu, n'imirima yose yerekeye ku mugezi w'i Kidironi no ku ruhetero rw'irembo ry'amafarashi aherekeye iburasirazuba, hazaba aherejwe Uwiteka. Ntihazongera kurandurwa cyangwa gusenywa ukundi.”


Urigabanyemo ibice ubisukeho amavuta ya elayo: iryo ni ituro ry'ifu.


Bamaze kuririmba barasohoka, bajya ku musozi wa Elayono.


Maze Yesu agerana na bo ahitwa i Getsemani, abwira abigishwa be ati “Nimube mwicaye aha nigire hariya nsenge.”


Bamaze kuririmba barasohoka, bajya ku musozi wa Elayono.


Bagera ahitwa i Getsemani, maze abwira abigishwa be, ati “Nimube mwicaye hano mbanze nsenge.”


Nimubyuke tugende, dore ungenza ari hafi.”


ahubwo nkora uko Data yantegetse, kugira ngo ab'isi bamenye ko munkunda. “Nimuhaguruke tuve hano.


Umwe mu bagaragu b'umutambyi mukuru, mwene wabo w'uwo Petero yaciye ugutwi aramubaza ati “Harya sinakubonye uri kumwe na we muri ka gashyamba?”


Ageze aho turi, yenda umushumi wa Pawulo awibohesha amaguru n'amaboko aravuga ati “Umwuka Wera avuze ngo ‘Nyir'uyu mushumi ni ko Abayuda bazamubohera i Yerusalemu, bamutange mu maboko y'abapagani.’ ”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan