Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 17:3 - Bibiliya Yera

3 Ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y'ukuri yonyine, bakamenya n'uwo watumye ari we Yesu Kristo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Kandi ubugingo buhoraho ngubu: ni uko bakumenya wowe Mana y'ukuri wenyine bakamenya n'uwo watumye Yezu Kristo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Kandi ubugingo buhoraho ngubu: ni uko bakumenya wowe Mana y'ukuri wenyine bakamenya n'uwo watumye Yezu Kristo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Ubwo bugingo bw’iteka ni ukukumenya, wowe Mana imwe y’ukuri, no kumenya uwo watumye Yezu Kristu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 17:3
52 Iomraidhean Croise  

“Nawe Salomo mwana wanjye, umenye Imana ya so, ujye uyikorera n'umutima utunganye kandi ukunze, kuko Uwiteka agenzura imitima yose, akamenya ibyo imitima yibwira byose, numushaka uzamubona, ariko numureka azaguca iteka ryose.


Kandi hariho ubwo Abisirayeli bamaze igihe kirekire, badafite Imana nyakuri cyangwa umutambyi wigisha, badafite n'amategeko.


Kandi Uwiteka azabera abahatwa igihome kirekire kibakingira, Igihome kirekire kibakingira mu bihe by'amakuba.


Kuko umbonye wese aba abonye ubugingo, Kandi azahabwa umugisha n'Uwiteka,


“Nimwigire hino mwumve ibi: uhereye aho byatangiriye sindavugira mu rwihisho, uhereye aho byabereyeho nariho kandi none Uwiteka Imana intumanye n'Umwuka wayo.”


Azabona ibituruka mu bise by'ubugingo bwe bimwishimishe, bimuhaze. Umugaragu wanjye ukiranuka azatuma benshi baheshwa gukiranuka no kumenya, kandi azīshyiraho gukiranirwa kwabo.


Umwuka w'Umwami Imana ari kuri jye, kuko Uwiteka yansīze amavuta ngo mbwirize abagwaneza ubutumwa bwiza, yantumye kuvura abafite imvune mu mutima no kumenyesha imbohe ko zibohowe, no gukingurira abari mu nzu y'imbohe.


Ariko Uwiteka ni we Mana nyamana, ni Imana ihoraho, ni Umwami w'ibihe byose. Isi itigiswa n'uburakari bwayo, kandi amahanga ntabasha kwihanganira umujinya wayo.


Dushishikarire kumenya, tugire umwete wo kumenya Uwiteka: azatunguka nk'umuseke utambika nta kabuza, azatuzaho ameze nk'imvura, nk'imvura y'itumba isomya ubutaka.”


“Uwemera umwe mu bana bato nk'uyu mu izina ryanjye ni jye aba yemeye, kandi unyemera si jye yemera gusa, ahubwo aba yemeye n'uwantumye.”


arababwira ati “Uwemera uyu mwana muto mu izina ryanjye ni jye aba yemeye, kandi unyemera aba yemeye n'Uwantumye, kuko uworoheje muri mwe hanyuma y'abandi bose ari we mukuru.”


mubwirira iki uwo Data yejeje akamutuma mu isi muti ‘Wigereranije’, kuko navuze nti ‘Ndi Umwana w'Imana’?


Ubwanjye nari nzi yuko unyumva iteka, ariko mbivugiye ku bw'abantu bangose, ngo bizere yuko ari wowe wantumye.”


ariko Umufasha ari we Mwuka Wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye ni we uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose.


Uko wantumye mu isi nanjye ni ko nabatumye mu isi,


ngo bose babe umwe nk'uko uri muri jye, Data, nanjye nkaba muri wowe ngo na bo babe umwe muri twe, ngo ab'isi bizere ko ari wowe wantumye.


Jyewe mbe muri bo nawe ube muri jye, ngo babe umwe rwose, ngo ab'isi bamenye ko ari wowe wantumye, ukabakunda nk'uko wankunze.


Data ukiranuka, ab'isi ntibakumenye ariko jyewe narakumenye, n'aba na bo bamenye ko ari wowe wantumye.


kuko amagambo wampaye nayabahaye na bo bakayemera, bakamenya by'ukuri ko naturutse kuri wowe, bakizera kandi ko ari wowe wantumye.


Kuko Imana itatumye Umwana wayo mu isi gucira abari mu isi ho iteka, ahubwo yabikoreye kugira ngo abari mu isi bakizwe na we.


Uwatumwe n'Imana avuga amagambo yayo, kuko Imana idatanga Umwuka imugeze.


Mbese mwabasha mute kwizera kandi mumaranira gushimwa n'abantu, mu cyimbo cyo gushaka ishimwe riva ku Mana ubwayo?


Nk'uko Data uhoraho yantumye, nanjye nkaba ndiho ku bwa Data, ni ko undya na we azabaho ku bwanjye.


Nyamara jyewe ndayizi kuko navuye kuri yo, kandi ari yo yantumye.”


Baramubaza bati “So ari hehe?” Yesu arabasubiza ati “Ntimunzi kandi na Data ntimumuzi. Iyo mumenya, na Data muba mumuzi.”


Nimuhugukire gukiranuka nk'uko bibakwiriye, ntimukongere gukora ibyaha kuko bamwe batamenye Imana. Ibyo mbivugiye kubakoza isoni).


Nuko rero ibyerekeye ibyo kurya ibyaterekerejwe ibishushanyo bisengwa, tuzi yuko igishushanyo ari nta cyo ari cyo mu isi, kandi yuko ari nta mana yindi iriho keretse imwe.


Imana yategetse umucyo kuva uturutse mu mwijima, ni yo yaviriye mu mitima yacu, kugira ngo imurikishe ubwenge bwo kumenya ubwiza bw'Imana buri mu maso ha Yesu Kristo.


kugira ngo mumenye, menye n'imbaraga zo kuzuka kwe no gufatanya imibabaro ye, no kujya nshushanywa no gupfa kwe


ndetse n'ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bw'ubutunzi butagira akagero, ari bwo kumenya Kristo Yesu. Ku bw'uwo nahombye ibyanjye byose, ndetse mbitekereza ko ari amase kugira ngo ndonke Kristo,


kuko ubwabo bajya bavuga uburyo twabasūye, n'uko mwahindukiriye Imana mwimuye ibigirwamana, ngo mubone uko mukorera Imana nyakuri kandi ihoraho,


hagati y'umuriro waka, ahōre inzigo abatamenye Imana n'abatumvira ubutumwa bwiza bw'Umwami wacu Yesu.


Ni cyo gituma bene Data bera, mwebwe abafatanije guhamagarwa kuva mu ijuru mukwiriye gutekereza Yesu, ari we ntumwa n'umutambyi mukuru w'ibyo twizera tukabyatura,


Ubuntu n'amahoro bigwire muri mwe, mubiheshwa no kumenya Imana na Yesu Umwami wacu,


kuko imbaraga z'ubumana bwayo zatugabiye ibintu byose bizana ubugingo no kūbaha Imana, tubuheshejwe no kumenya neza uwaduhamagarishije ubwiza bwe n'ingeso ze nziza.


Kuko ibyo nibiba muri mwe bikabagwiriramo, bizatuma mutaba abanyabute cyangwa ingumba ku byo kumenya neza Umwami wacu Yesu Kristo.


kandi ubwo Bugingo bwarerekanywe turabubona, turabuhamya kandi none turababwira iby'ubwo Bugingo buhoraho, bwahoranye na Data wa twese tukabwerekwa.


Ibyo twabonye tukabyumva ni byo tubabwira kugira ngo namwe mufatanye natwe, kuko ubwacu dufatanije na Data wa twese n'Umwana we Yesu Kristo.


Umuntu wese uhakana uwo Mwana ntafite na Se, uwemera uwo mwana ni we ufite na Se.


Ariko twebweho turi ab'Imana kandi uzi Imana aratwumvira, naho utari uw'Imana ntatwumvira. Icyo ni cyo kitumenyesha umwuka w'ukuri n'umwuka uyobya uwo ari wo.


Kandi tuzi yuko Umwana w'Imana yaje akaduha ubwenge, ngo tumenye Iy'ukuri kandi turi mu Y'ukuri, kuko turi mu Mwana wayo Yesu Kristo. Iyo ni yo Mana y'ukuri n'ubugingo buhoraho.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan