Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 17:2 - Bibiliya Yera

2 nk'uko wamuhaye ubutware ku bantu bose, kugira ngo abo wamuhaye bose abahe ubugingo buhoraho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 Wamuhaye ububasha ku bantu bose, ni ukugira ngo abo wamuhaye bose abaheshe ubugingo buhoraho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 Wamuhaye ububasha ku bantu bose, ni ukugira ngo abo wamuhaye bose abaheshe ubugingo buhoraho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 nk’uko wamuhaye ububasha ku kiremwa cyose, ugira ngo abo wamuhaye bose, abahe ubugingo bw’iteka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 17:2
31 Iomraidhean Croise  

Zaburi ya Dawidi. 15.25; Ef 1.20-22; Kolo 3.1; Heb 1.13; 8.1; 10.12-13 Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati “Icara iburyo bwanjye, Ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y'ibirenge byawe.”


Nuko ahabwa ubutware n'icyubahiro n'ubwami, kugira ngo abantu b'amoko yose y'indimi zitari zimwe bajye bamukorera. Ubutware bwe ni ubutware bw'iteka ryose butazashira, kandi ubwami bwe ni ubwami butazakurwaho.


“Byose nabihawe na Data, kandi nta wuzi Umwana w'Imana keretse Se, kandi nta wuzi Se keretse Umwana w'Imana, n'umuntu wese uwo Mwana ashatse kuyimenyesha.


Abo bazajya mu ihaniro ry'iteka, naho abakiranutsi bazajya mu bugingo buhoraho.”


Nuko Yesu arabegera avugana na bo ati “Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi.


“Data, abo wampaye ndashaka ko aho ndi na bo bahabana nanjye, ngo babone ubwiza bwanjye wampaye, kuko wankunze isi itararemwa.


“Abo wampaye mu isi mbamenyesheje izina ryawe. Bari abawe urabampa, none dore bitondeye ijambo ryawe.


“Ndabasabira. Sinsabira ab'isi, ahubwo ndasabira abo wampaye kuko ari abawe,


Se akunda Umwana we kandi yamweguriye byose,


ariko unywa amazi nzamuha ntazagira inyota rwose iteka ryose, ahubwo amazi nzamuha azamuhindukiramo isoko y'amazi adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho.”


Ntimukorere ibyokurya bishira, ahubwo mukorere ibyokurya bigumaho kugeza ku bugingo buhoraho, ibyo Umwana w'umuntu azabaha, kuko Se ari we Mana yamushyizeho ikimenyetso cyayo.”


Uwo Data yampaye wese aza aho ndi, kandi uza aho ndi sinzamwirukana na hato.


kandi ibyo uwantumye ashaka ni ibi: ni ukugira ngo mu byo yampaye byose ntagira na kimwe nzimiza, ahubwo ngo nzakizure ku munsi w'imperuka.


kuko ibihembo by'ibyaha ari urupfu, ariko impano y'Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu.


kuko akwiriye gutegeka kugeza aho azashyirira abanzi be munsi y'ibirenge bye.


izo yakoreye muri Kristo ubwo yamuzuraga mu bapfuye ikamwicaza iburyo bwayo ahantu ho mu ijuru,


kugira ngo amavi yose apfukame mu izina rya Yesu, ari ay'ibyo mu ijuru, cyangwa ay'ibyo mu isi, cyangwa ay'ibyo munsi y'isi,


Ariko icyatumye mbabarirwa ni ukugira ngo Yesu Kristo yerekanire muri jye uw'imbere kwihangana kwe kose, ngo mbe icyitegererezo cy'abazamwizera bagahabwa ubugingo buhoraho.


naho muri iyi minsi y'imperuka yavuganiye natwe mu kanwa k'Umwana wayo, uwo yashyiriyeho kuba umuragwa wa byose ari we yaremesheje isi.


uri iburyo bw'Imana, kuko yagiye mu ijuru amaze guhabwa gutwara abamarayika n'abafite ubutware n'imbaraga.


kandi ubwo Bugingo bwarerekanywe turabubona, turabuhamya kandi none turababwira iby'ubwo Bugingo buhoraho, bwahoranye na Data wa twese tukabwerekwa.


Iri ni ryo sezerano yadusezeranije: ni ubugingo buhoraho.


Kandi tuzi yuko Umwana w'Imana yaje akaduha ubwenge, ngo tumenye Iy'ukuri kandi turi mu Y'ukuri, kuko turi mu Mwana wayo Yesu Kristo. Iyo ni yo Mana y'ukuri n'ubugingo buhoraho.


mwikomereze mu rukundo rw'Imana, mutegereze imbabazi z'Umwami wacu Yesu Kristo zisohoza ku bugingo buhoraho.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan