Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 14:3 - Bibiliya Yera

3 Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Nuko rero ningenda nkamara kuwubategurira, nzagaruka mbajyaneyo kugira ngo aho ndi namwe muzabeyo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Nuko rero ningenda nkamara kuwubategurira, nzagaruka mbajyaneyo kugira ngo aho ndi namwe muzabeyo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Nimara kugenda, nkabategurira umwanya, nzagaruka mbajyane hamwe nanjye, kugira ngo aho ndi, namwe abe ari ho muba.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 14:3
20 Iomraidhean Croise  

Umuntu nankorera ankurikire, kuko aho ndi n'umugaragu wanjye ari ho azaba. Umuntu nankorera Data azamuha icyubahiro.


Mwumvise uko nababwiye nti ‘Ndagenda kandi nzagaruka aho muri.’ Iyaba mwankundaga, muba munejejwe n'uko njya kwa Data kuko Data anduta.


Kandi aho njya, inzira murayizi.”


“Data, abo wampaye ndashaka ko aho ndi na bo bahabana nanjye, ngo babone ubwiza bwanjye wampaye, kuko wankunze isi itararemwa.


Barababaza bati “Yemwe bagabo b'i Galilaya, ni iki gitumye muhagaze mureba mu ijuru? Yesu ubakuwemo akazamurwa mu ijuru, azaza atyo nk'uko mumubonye ajya mu ijuru.”


kandi ubwo turi abana bayo turi n'abaragwa, ndetse turi abaragwa b'Imana, turi abaraganwana Kristo niba tubabarana na we ngo duhānwe ubwiza na we.


Mpeze mu rungabangabo, kuko nifuza kugenda ngo mbane na Kristo, kuko ari byo birushaho kumbera byiza cyane,


kugira ngo izina ry'Umwami wacu Yesu rihimbarizwe muri mwe, namwe mumuhimbarizwe nk'uko ubuntu bw'Imana yacu n'ubw'Umwami Yesu Kristo buri.


kandi nitwihangana tuzīmana na we, naho nitumwihakana na we azatwihakana,


ni ko na Kristo amaze gutambwa rimwe ngo yishyireho ibyaha bya benshi, azaboneka ubwa kabiri atazanywe no kwitambira ibyaha, abonekerere abamutegereza kubazanira agakiza.


“Unesha nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye y'ubwami, nk'uko nanjye nanesheje nkicarana na Data ku ntebe ye.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan