Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 13:1 - Bibiliya Yera

1 Umunsi wa Pasika utarasohora, Yesu amenya yuko igihe cye gisohoye cyo kuva mu isi agasubira kuri Se. Urukundo yakunze abe bari mu isi, ni rwo yakomeje kubakunda kugeza imperuka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Hari ku munsi ubanziriza Pasika y'Abayahudi. Yezu yari azi ko igihe kigeze cyo kuva kuri iyi si agasubira kwa Se. Nk'uko yari asanzwe akunda abe bari ku isi, ni ko yakomeje kubakunda byimazeyo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Hari ku munsi ubanziriza Pasika y'Abayahudi. Yezu yari azi ko igihe kigeze cyo kuva kuri iyi si agasubira kwa Se. Nk'uko yari asanzwe akunda abe bari ku isi, ni ko yakomeje kubakunda byimazeyo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Mbere y’umunsi mukuru wa Pasika, Yezu amenye ko igihe cye cyageze cyo kuva kuri iyi si agasanga Se, uko yagakunze abe bari mu nsi, abakunda byimazeyo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 13:1
44 Iomraidhean Croise  

Nkishimira mu isi yayo yaremewe guturwamo, Kandi ibinezeza byanjye byari ukubana n'abantu.


Uwiteka yambonekeye kera ati “Ni ukuri nagukunze urukundo ruhoraho, ni cyo cyatumye ngukuruza ineza nkakwiyegereza.


Maze agaruka aho abigishwa bari arababwira ati “Musinzire noneho, muruhuke. Dore igihe kirenda gusohora, Umwana w'umuntu agambaniwe mu maboko y'abanyabyaha.


mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y'isi.”


Nahoranaga namwe mu rusengero iminsi yose, ko mutarambuye amaboko ngo mumfate? Ariko noneho iki ni igihe cyanyu n'icy'ubutware bw'umwijima.”


Nuko iminsi ye yo kuzamurwa mu ijuru yenda gusohora, agambirira kujya i Yerusalemu abikomeje cyane.


Kuko Pasika y'Abayuda yendaga gusohora, benshi bava mu gihugu barazamuka bajya i Yerusalemu, Pasika itarasohora ngo biyeze.


Yesu arabasubiza ati “Igihe kirasohoye ngo Umwana w'umuntu ahabwe ubwiza bwe.


Kuko Yuda yari afite umufuka w'impiya, ni cyo cyatumye bamwe bakeka yuko Yesu yamubwiye ati “Genda ugure ibyo dushaka kurya ku munsi mukuru”, cyangwa ati “Gira icyo uha abakene.”


Yesu amenye ko Se amweguriye byose, kandi ko yavuye ku Mana kandi ko asubira kuri yo,


Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane nk'uko nabakunze, mube ari ko namwe mukundana.


Mwumvise uko nababwiye nti ‘Ndagenda kandi nzagaruka aho muri.’ Iyaba mwankundaga, muba munejejwe n'uko njya kwa Data kuko Data anduta.


ahubwo nkora uko Data yantegetse, kugira ngo ab'isi bamenye ko munkunda. “Nimuhaguruke tuve hano.


Navuye kuri Data nza mu isi, kandi isi ndayivamo nsubire kuri Data.”


Yesu amaze kuvuga ibyo, yubura amaso areba mu ijuru ati “Data, igihe kirasohoye, ubahiriza Umwana wawe ngo Umwana akūbahishe,


Si ab'isi nk'uko nanjye ntari uw'isi.


Nabamenyesheje izina ryawe kandi nzaribamenyesha, ngo urukundo wankunze rube muri bo, nanjye mbe muri bo.”


Na none Data, imbere yawe unyubahirishe cya cyubahiro nahoranye ndi kumwe nawe isi itararemwa.


Yesu amenye ibyenda kumubaho byose, arabasanganira arababaza ati “Murashaka nde?”


Hanyuma y'ibyo, Yesu amenye yuko noneho byose birangiye, agira ngo ibyanditswe bisohore rwose ni ko kuvuga ati “Mfite inyota.”


Pasika y'Abayuda yenda gusohora, Yesu ajya i Yerusalemu.


Ubwo Pasika, iminsi mikuru y'Abayuda, yendaga gusohora.


Nuko bashaka kumufata ariko ntihagira ubihangara, kuko igihe cye cyari kitarasohora.


Yesu arababwira ati “Igihe cyanjye ntikirasohora, ariko igihe cyanyu gihoraho iteka.


Ayo magambo yayababwiriye mu ruturiro ubwo yigishirizaga mu rusengero, nyamara ntihagira umufata kuko igihe cye cyari kitarasohora.


Oya, ahubwo muri ibyo byose turushishwaho kunesha n'uwadukunze,


Ni we uzabakomeza kugeza ku mperuka, kugira ngo mutazabaho umugayo ku munsi w'Umwami wacu Yesu Kristo.


Kuko twahindutse abafatanije Kristo niba dukomeza rwose ibyiringiro byacu twatangiranye, ngo bikomere kugeza ku mperuka


Ariko Kristo akiranuka nk'Umwana utwara inzu yayo. Iyo nzu yayo ni twe niba dukomeza rwose ubushizi bw'amanga n'ibyiringiro twiratana, ngo bikomere kugeza ku mperuka.


Ariko rero, turifuza cyane ko umuntu wese wo muri mwe yerekana uwo mwete, wo kurinda ibyiringiro byuzuye kugeza ku mperuka


Nuko mukenyere mu mitima yanyu, mwirinde ibisindisha, mwiringire rwose impano y'ubuntu muzazanirwa, ubwo Yesu Kristo azahishurwa.


Turayikunda kuko ari yo yabanje kudukunda.


no kuri Yesu Kristo, ari we mugabo wo guhamya ukiranuka n'imfura yo kuzuka, utwara abami bo mu isi, udukunda kandi watwejeshejeho ibyaha byacu amaraso ye,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan