Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 12:3 - Bibiliya Yera

3 Mariya yenda igice cy'indatira y'amavuta meza nk'amadahano y'agati kitwa narada y'igiciro cyinshi cyane, ayasiga ku birenge bya Yesu abihanaguza umusatsi we, inzu yose itāmamo ayo mavuta.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Mariya afata nk'inusu ya litiro y'amarashi ahumura neza yitwa naridi, amininnye kandi ahenda cyane, ayasīga Yezu ku birenge abihanaguza umusatsi we, maze inzu yose yuzura impumuro y'ayo marashi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Mariya afata nk'inusu ya litiro y'amarashi ahumura neza yitwa naridi, amininnye kandi ahenda cyane, ayasīga Yezu ku birenge abihanaguza umusatsi we, maze inzu yose yuzura impumuro y'ayo marashi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Nuko Mariya areba incuro y’amavuta y’umubavu w’ukuri kandi uhenda cyane, ayasiga ibirenge bya Yezu, abihanaguza umusatsi we, maze umubavu utama mu nzu yose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 12:3
16 Iomraidhean Croise  

Yuko yarahiye Uwiteka indahiro, Yahize Intwari ya Yakobo umuhigo,


Ushaka kumubuza ni nko kubuza umuyaga, Azamufata anyerera nk'amavuta.


Igihe umwami yabaga yicaye ku meza ye, Impumuro y'amadahano yanjye yaratāmaga.


Imibavu yawe ihumura neza, Izina ryawe rimeze nk'amadahano atāmye, Ni cyo gituma abakobwa bagukunda.


Urukundo rwawe ko ari rwiza, Mushiki wanjye, mugeni wanjye! Urukundo rwawe ko rundutira vino, Kandi impumuro y'amavuta yawe ikandutira imibavu y'ubwoko bwose.


ariko ngombwa ni kimwe, kandi Mariya ahisemo umugabane mwiza atazakwa.”


Ntiwansīze amavuta mu mutwe, ariko uyu we ansīze amavuta meza ku birenge.


Mariya uwo ni we wasize Umwami Yesu amavuta ku birenge akabihanaguza umusatsi we, musaza w'uwo ni Lazaro wa wundi wari urwaye.


Amaze kuvuga ibyo aragenda, ahamagara mwene se Mariya rwihishwa aramubwira ati “Umwigisha yaje araguhamagara.”


Mariya ageze aho Yesu ari, amubonye yikubita imbere y'ibirenge bye aramubwira ati “Databuja, iyaba wari hano musaza wanjye ntaba yarapfuye.”


Na Nikodemo wa wundi wigeze kumusanga nijoro cya gihe, araza azanye ishangi ivanze n'umusaga, kuremera kwayo kwari nk'ibiro mirongo itanu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan