Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 12:1 - Bibiliya Yera

1 Nuko hasigaye iminsi itandatu Pasika ikaba Yesu ajya i Betaniya, aho Lazaro, uwo Yesu yazuye yabaga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Hasigaye iminsi itandatu umunsi mukuru wa Pasika y'Abayahudi ukaba, Yezu ajya i Betaniya iwabo wa Lazaro, uwo yari yarazuye mu bapfuye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Hasigaye iminsi itandatu umunsi mukuru wa Pasika y'Abayahudi ukaba, Yezu ajya i Betaniya iwabo wa Lazaro, uwo yari yarazuye mu bapfuye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Hasigaye iminsi itandatu Pasika ikaba, Yezu agaruka i Betaniya, aho Lazaro yari yarazuye mu bapfuye yabaga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 12:1
13 Iomraidhean Croise  

Arabasiga asohoka mu murwa, ajya i Betaniya ararayo.


Agera i Yerusalemu yinjira mu rusengero, amaze kuraranganya amaso ngo arebe byose arasohoka, maze kuko bwari bugorobye ajya i Betaniya, ajyana n'abo cumi na babiri.


Abajyana hanze, abageza i Betaniya arambura amaboko hejuru, abaha umugisha.


Umugore wo muri uwo mudugudu wari umunyabyaha, amenya yuko arīra mu nzu y'uwo Mufarisayo, azana umukondo w'amavuta meza ameze nk'amadahano,


Hariho umuntu wari urwaye witwaga Lazaro w'i Betaniya, ikirorero cy'iwabo wa Mariya na Marita mwene se.


Amaze kuvuga ibyo arangurura ijwi rirenga ati “Lazaro, sohoka.”


Uwari upfuye arasohoka azingazingiwe mu myenda amaguru n'amaboko, n'igitambaro gipfutse mu maso he. Yesu arababwira ati “Nimumuhambure mumureke agende.”


Kuko Pasika y'Abayuda yendaga gusohora, benshi bava mu gihugu barazamuka bajya i Yerusalemu, Pasika itarasohora ngo biyeze.


Bukeye bwaho, abantu benshi bari baje i Yerusalemu gutegereza iminsi mikuru bumvise yuko Yesu azayo,


Hariho Abagiriki mu baje gusenga mu minsi mikuru,


Abantu benshi b'Abayuda bamenye ko ahari baraza, icyakora si ku bwa Yesu gusa, ahubwo ni ukugira ngo barebe na Lazaro yazuye.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan