Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 10:7 - Bibiliya Yera

7 Nuko Yesu arongera arababwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko ari jye rembo ry'intama.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

7 Yezu yungamo ati: “Ndababwira nkomeje ko ari jye rembo ry'intama.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

7 Yezu yungamo ati: “Ndababwira nkomeje ko ari jye rembo ry'intama.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

7 Nuko Yezu ati «Ndababwira ukuri koko: ni jye rembo ry’intama.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 10:7
12 Iomraidhean Croise  

Mumenye yuko Uwiteka ari we Mana, Ni we waturemye natwe turi abe, Turi ubwoko bwe, Turi intama zo mu cyanya cye.


Natwe abantu bawe, intama zo mu cyanya cyawe, Tuzabigushimira iteka, Tuzerekana ishimwe ryawe kugeza ibihe byose.


Kuko ari we Mana yacu, Natwe turi abantu b'icyanya cye, Turi intama zo mu kuboko kwe. Uyu munsi icyampa mukumva ijwi rye,


Twese twayobye nk'intama zizimiye, twese twabaye intatane, Uwiteka amushyiraho gukiranirwa kwacu twese.


Namwe ntama zanjye, intama z'urwuri rwanjye, muri abantu nanjye ndi Imana yanyu.’ ” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.


Imidugudu yari yarasenyutse izuzurwamo n'inteko z'abantu, nk'umukumbi w'ibitambo byo gutambirirwa i Yerusalemu mu birori byaho byera, maze bazamenye yuko ndi Uwiteka.’ ”


“Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko uwinjira mu rugo rw'intama atanyuze mu irembo, ahubwo akuririra ahandi, uwo aba ari umujura n'umunyazi.


Ni jye rembo, umuntu niyinjira muri jye azakizwa, azinjira asohoke kandi azabona urwuri.


Yesu aramubwira ati “Ni jye nzira n'ukuri n'ubugingo: nta wujya kwa Data ntamujyanye.


kuko ari we uduhesha uko turi amaharakubiri, kwegera Data wa twese turi mu Mwuka umwe.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan