Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 1:9 - Bibiliya Yera

9 Uwo Mucyo ni we Mucyo nyakuri, kandi ubwo ni bwo yatangiraga kuza mu isi ngo amurikire umuntu wese.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 Jambo ni we rumuri nyakuri rwaje ku isi, maze rumurikira umuntu wese.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

9 Jambo ni we rumuri nyakuri rwaje ku isi, maze rumurikira umuntu wese.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

9 Jambo ni we wari urumuri nyakuri, rumurikira umuntu wese uza kuri iyi si.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 1:9
15 Iomraidhean Croise  

aravuga ati “Kuba umugaragu wanjye ugakungura imiryango ya Yakobo, ukagarura Abisirayeli bacitse ku icumu, ibyo ntibihagije. Ahubwo nzaguha kuba umucyo wo kuvira amahanga, kugira ngo agakiza kanjye kagere ku mpera y'isi.”


Nimusange amategeko y'Imana n'ibiyihamya. Nibatavuga ibihwanye n'iryo jambo nta museke uzabatambikira.


ariko niriba ribi, umubiri wawe wose uba ufite umwijima. Nuko umucyo ukurimo nuba umwijima, mbega uwo mwijima uko uba ari mwinshi!


Niba umubiri wawe wose usābwa n'umucyo, ari nta mwanya n'umwe ufite umwijima, umubiri wose uzaba ufite umucyo nk'uko itabaza rikumurikishiriza umucyo waryo.”


Muri we harimo ubugingo, kandi ubwo bugingo bwari Umucyo w'abantu.


Uwo yazanywe no guhamya iby'Umucyo, ngo atume bose bizera.


Naje mu isi ndi umucyo, kugira ngo unyizera wese ataguma mu mwijima.


Yesu aramubwira ati “Ni jye nzira n'ukuri n'ubugingo: nta wujya kwa Data ntamujyanye.


“Ndi umuzabibu w'ukuri, kandi Data ni nyirawo uwuhingira.


Yesu arababwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko Mose atari we wabahaye umutsima uvuye mu ijuru, ahubwo ni Data ubaha umutsima w'ukuri uvuye mu ijuru.


Abantu bamugira impaka cyane, bamwe bati “Ni umuntu mwiza”, abandi bati “Oya, ayobya abantu.”


Nituvuga yuko ari nta cyaha dufite tuba twishutse, ukuri kuba kutari muri twe.


Ariko kandi ndabandikira itegeko rishya, ari ryo ry'ukuri kuri we no kuri mwe, kuko umwijima ushize, umucyo w'ukuri ukaba umaze kurasa.


Kandi tuzi yuko Umwana w'Imana yaje akaduha ubwenge, ngo tumenye Iy'ukuri kandi turi mu Y'ukuri, kuko turi mu Mwana wayo Yesu Kristo. Iyo ni yo Mana y'ukuri n'ubugingo buhoraho.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan