Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 1:44 - Bibiliya Yera

44 Filipo uwo yari uw'i Betsayida, umudugudu w'iwabo wa Andereya na Petero.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

44 Filipo yari uw'i Betsayida, iwabo wa Andereya na Petero.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

44 Filipo yari uw'i Betsayida, iwabo wa Andereya na Petero.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

44 Filipo yari uw’i Betsayida, umugi wa Andereya na Petero.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 1:44
18 Iomraidhean Croise  

na Filipo na Barutolomayo, na Toma na Matayo umukoresha w'ikoro, na Yakobo mwene Alufayo, na Tadayo


Ati “Korazini, uzabona ishyano! Betsayida, uzabona ishyano! Kuko ibitangaza byakorewe muri mwe, iyaba byarakorewe muri Tiro n'i Sidoni baba barihannye kera, bakambara ibigunira, bakisīga ivu.


na Andereya na Filipo, na Barutolomayo na Matayo, na Toma na Yakobo mwene Alufayo, na Tadayo na Simoni Zeloti,


Uwo mwanya ahata abigishwa be ngo bikire mu bwato bamubanzirize hakurya i Betsayida, asigara asezerera abantu.


Bagera i Betsayida, bamuzanira impumyi baramwinginga ngo ayikoreho.


“Uzabona ishyano Korazini, nawe Betsayida uzabona ishyano! Kuko ibitangaza byakorewe muri mwe iyaba byarakorewe muri Tiro n'i Sidoni, baba barihannye kera bakicara bambaye ibigunira, bīsīze ivu.


Simoni uwo yise Petero na Andereya mwene se, na Yakobo na Yohana, na Filipo na Barutolomayo,


Intumwa zigarutse zitekerereza Yesu ibyo zakoze byose, arazijyana azīhererana ahegereye umudugudu witwa Betsayida.


Bukeye bwaho Yesu ashaka kujya i Galilaya. Abona Filipo aramubwira ati “Nkurikira.”


Filipo abona Natanayeli aramubwira ati “Uwo Mose yanditse mu mategeko, n'abahanuzi bakamwandika twamubonye. Ni Yesu mwene Yosefu w'i Nazareti.”


Natanayeli aramubaza ati “Mbese i Nazareti hari icyiza cyahaturuka?” Filipo aramusubiza ati “Ngwino urebe.”


Natanayeli aramubaza ati “Wamenyeye he?” Yesu aramusubiza ati “Filipo ataraguhamagara, ubwo wari munsi y'umutini nakubonye.”


basanga Filipo w'i Betsayida y'i Galilaya, baramwinginga bati “Mutware, turashaka kureba Yesu.”


Filipo araza abibwira Andereya, Andereya na Filipo na bo baraza babibwira Yesu.


Yesu yubura amaso, abonye abantu benshi baza aho ari abaza Filipo ati “Turagura hehe ibyokurya ngo aba babone ibyo barya?”


Filipo aramusubiza ati “Imitsima yagurwa idenariyo magana abiri ntiyabakwira, nubwo umuntu yaryaho gato.”


Basohoyeyo barurira bajya mu cyumba cyo hejuru, aho Petero na Yohana na Yakobo, na Andereya na Filipo na Toma, na Barutolomayo na Matayo na Yakobo mwene Alufayo, na Simoni Zelote na Yuda mwene Yakobo babaga.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan